2 Bami 14

Amasiya aba umwami w’u Buyuda

1 Mu mwaka wa kabiri Yehowasi mwene Yehowahazi ari ku ngoma muri Isiraheli, Amasiya mwene Yowasi yabaye umwami mu Buyuda.

2 Icyo gihe yari afite imyaka makumyabiri n’itanu, amara imyaka makumyabiri n’icyenda ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yehoyadini w’i Yeruzalemu.

3 Amasiya yakoze ibinogeye Uhoraho nka se Yowasi, ariko ntiyageza aha sekuruza Umwami Dawidi. Ahubwo yakoze nka se Yowasi muri byose.

4 Icyakora ntibigeze bakuraho ahasengerwaga, rubanda bakomeje kuhatambira ibitambo no kuhosereza imibavu.

5 Amasiya amaze gukomeza ingoma ye, atsemba abagaragu be bari barishe se umwami Yowasi.

6 Icyakora ntiyicisha abana babo akurikije ibyanditswe mu Mategeko y’igitabo cya Musa, aho Uhoraho avuga ati: “Ababyeyi ntibakicwe baryozwa ibyaha by’abana babo, kandi n’abana ntibakicwe baryozwa ibyaha by’ababyeyi. Ahubwo uwakoze icyaha cyo kumwicisha abe ari we wenyine wicwa.”

7 Amasiya amarira ku icumu Abedomu ibihumbi icumi mu kibaya cy’Umunyu, atera umudugudu wa Sela arawigarurira. Kuva ubwo witwa Yokitēli kugeza na n’ubu.

8 Amasiya atuma ku mwami wa Isiraheli Yehowasi mwene Yehowahazi akaba n’umwuzukuru wa Yehu, wigeze kuba umwami wa Isiraheli. Aramubwira ati: “Ngwino turwane imbonankubone!”

9 Nuko Yehowasi umwami wa Isiraheli atuma kuri Amasiya umwami w’u Buyuda ati: “Igihe kimwe igitovu cyo ku bisi bya Libani cyatumye ku giti cy’isederi cy’aho i Libani kiti: ‘Ndagusaba umugeni w’umuhungu wanjye.’ Bukeye inyamaswa inyura kuri icyo gitovu irakiribata.

10 Koko wamariye Abedomu ku icumu none uriyumvamo ikuzo. Ishimire iryo kuzo, ariko tuza ugume iwawe! Kuki wikururira intambara kandi izaguhitana hamwe n’igihugu cy’u Buyuda?”

11 Nyamara Amasiya ntiyita kuri uwo muburo. Nuko Yehowasi umwami wa Isiraheli ajya ku rugamba, ahangana na Amasiya umwami w’u Buyuda barwanira i Beti-Shemeshimu Buyuda.

12 Abayuda bameneshwa n’Abisiraheli barahunga, buri wese ajya iwe.

13 Yehowasi umwami wa Isiraheli afatira i Beti-Shemeshi umwami w’u Buyuda Amasiya mwene Yowasi, akaba n’umwuzukuru wa Ahaziya. Nuko ajya i Yeruzalemu asenya urukuta ruzengurutse umujyi, kuva ku irembo rya Efurayimu kugera ku irembo ry’Inguni, hareshya hafi na metero magana abiri.

14 Nuko asahura izahabu n’ifeza n’ibindi bikoresho byose byari mu Ngoro y’Uhoraho, n’ibyari mu bubiko bw’ibwami. Atwara abantu ho ingwate maze yisubirira i Samariya.

15 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Yehowasi, n’ubutwari yagaragaje arwana na Amasiya umwami w’u Buyuda, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli.”

16 Hanyuma Yehowasi yisazira amahoro, bamushyingura i Samariya hamwe n’abami ba Isiraheli. Umuhungu we Yerobowamu amusimbura ku ngoma.

Urupfu rwa Amasiya umwami w’u Buyuda

17 Yehowasi mwene Yehowahazi umwami wa Isiraheli amaze gupfa, Amasiya mwene Yowasi amara indi myaka cumi n’itanu ari ku ngoma mu Buyuda.

18 Ibindi bikorwa bya Amasiya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami b’u Buyuda.”

19 Hanyuma abaturage b’i Yeruzalemu bagambanira Amasiya maze ahungira i Lakishi, ariko bamukurikiranayo baramwica.

20 Umurambo we bawuzana i Yeruzalemu mu igare rikururwa n’amafarasi, bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi.

21 Abayuda bose bimika Uziyamwene Amasiya asimbura se ku ngoma, icyo gihe yari afite imyaka cumi n’itandatu.

22 Se amaze gupfa, Uziya yagaruje umujyi wa Elatiarawusana.

Yehoramu wa kabiri aba umwami wa Isiraheli

23 Mu mwaka wa cumi n’itanu Amasiya mwene Yowasi ari ku ngoma mu Buyuda, Yerobowamu mwene Yehowasi yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka mirongo ine n’umwe ari ku ngoma i Samariya.

24 Yerobowamu uwo yakoze ibitanogeye Uhoraho nk’ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli.

25 Icyakora yagaruje intara zose zahoze ari iza Isiraheli kuva ahitwaga Lebo-Hamati mu majyaruguru, kugera ku kiyaga cy’Umunyu mu majyepfo. Nuko ibyavuzwe n’umuhanuzi Yonasi mwene Amitayi w’i Gati-Heferi birasohozwa, nk’uko Uhoraho Imana ya Isiraheli yari yarabimutumye.

26 Koko rero Uhoraho yari yarabonye ukuntu Abisiraheli bakandamizwaga bikabije, ntibari bafite uwo kubarengera uwo ari we wese.

27 Icyakora Uhoraho ntabwo yari yariyemeje gutsemba Abisiraheli burundu. Ni cyo cyatumye abagoboka akoresheje Yerobowamu mwene Yehowasi.

28 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Yerobowamu, n’ubutwari mu ntambara yarwanye n’uburyo yagarurije Isiraheli umujyi wa Damasi n’uwa Hamati yahoze iyoboka u Buyuda, byose byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli.”

29 Yerobowamu yisazira amahoro, bamushyingura hamwe n’abami ba Isiraheli. Umuhungu we Zakariya amusimbura ku ngoma.