2 Bami 15

Uziya aba umwami w’u Buyuda

1 Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi Yerobowamu ari ku ngoma muri Isiraheli, Uziya mwene Amasiya yabaye umwami w’u Buyuda.

2 Icyo gihe Uziya yari afite imyaka cumi n’itandatu, amara imyaka mirongo itanu n’ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yekoliya w’i Yeruzalemu.

3 Uziya akora ibinogeye Uhoraho nka se Amasiya.

4 Icyakora ntibigeze bakuraho ahasengerwaga, rubanda bakomeje kuhatambira ibitambo no kuhosereza imibavu.

5 Uhoraho ahana umwami Uziya amuteza indwara z’uruhu zanduza, kuva ubwo kugeza igihe yapfiriye ahabwa akato. Umuhungu we Yotamu wari umuyobozi w’imirimo y’ibwami arimikwa ategeka igihugu.

6 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Uziya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami b’u Buyuda.”

7 Uziya amaze gupfa bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Yotamu amusimbura ku ngoma.

Zakariya aba umwami wa Isiraheli

8 Mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani Uziyaari ku ngoma mu Buyuda, Zakariya mwene Yerobowamu yabaye umwami wa Isiraheli, amara amezi atandatu ari ku ngoma i Samariya.

9 Zakariya yakoze ibitanogeye Uhoraho kimwe na ba sekuruza, yakomeje gukora ibyaha nk’ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli.

10 Nuko uwitwa Shalumu mwene Yabeshi aramugambanira, aramutera amutsinda imbere ya rubanda maze amusimbura ku ngoma.

11 Ibindi bikorwa bya Zakariya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli.”

12 Bityo, rya jambo Uhoraho yabwiye Yehu riba rirasohoye ngo “Abazagukomokaho bazasimburana ku ngoma bayobore Isiraheli kugeza ku buvivi.”

Shalumu aba umwami wa Isiraheli

13 Mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda Uziya ari ku ngoma mu Buyuda, Shalumu mwene Yabeshi yabaye umwami wa Isiraheli, amara ukwezi kumwe ari ku ngoma i Samariya.

14 Menahemu mwene Gadi ava i Tirusa yigira i Samariya, atera Shalumu mwene Yabeshi aramwica aba ari we umusimbura ku ngoma.

15 Ibindi bikorwa bya Shalumu n’uko yagambaniye Zakariya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami b’Abisiraheli”.

16 Menahemu atera umujyi wa Tipusa atsemba abari bawutuye bose, kandi atsemba n’abari batuye hagati y’aho na Tirusa. Uwo mujyi yawuteye awuziza ko wari wanze kumwakira, maze abagore batwite asanzemo arabafomoza.

Menahemu aba umwami wa Isiraheli

17 Mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda Uziya ari ku ngoma mu Buyuda, Menahemu mwene Gadi yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka icumi ari ku ngoma i Samariya.

18 Muri icyo gihe cyose, Menahemu yakoze ibitanogeye Uhoraho, yakomeje gukora ibyaha nk’ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli.

19 Tigulati-Pileseriumwami wa Ashūru atera Isiraheli, maze Menahemu amuhongera toni mirongo itatu z’ifeza kugira ngo amushyigikire abashe gukomera ku ngoma.

20 Kugira ngo izo feza ziboneke Menahemu yashyizeho umusoro ku bakire b’Abisiraheli, buri wese wifite agatanga ibikoroto mirongo itanu by’ifeza. Bamaze gushyikiriza izo feza umwami wa Ashūru, aherako ava mu gihugu asubira inyuma.

21 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Menahemu, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli”.

22 Menahemu yisazira amahoro, umuhungu we Pekahiya amusimbura ku ngoma.

Pekahiya aba umwami wa Isiraheli

23 Mu mwaka wa mirongo itanu Uziya ari ku ngoma mu Buyuda, Pekahiya mwene Menahemu yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka ibiri ari ku ngoma i Samariya.

24 Pekahiya yakoze ibitanogeye Uhoraho, yakomeje gukora ibyaha nk’ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli.

25 Hanyuma uwitwaga Peka mwene Remaliya yari yaragize icyegera cye aramugambanira, amwicana na Arugobu na Ariyeha yifatanyije n’Abanyagileyadi mirongo itanu. Babicira i Samariya mu kigo cy’ibwami, bityo Peka asimbura Pekahiya ku ngoma.

26 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Pekahiya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli”.

Peka aba umwami wa Isiraheli

27 Mu mwaka wa mirongo itanu n’ibiri Uziya ari ku ngoma mu Buyuda, Peka mwene Remaliya yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka makumyabiri ari ku ngoma i Samariya.

28 Peka yakoze ibitanogeye Uhoraho, yakomeje gukora ibyaha nk’ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli.

29 Peka akiri ku ngoma muri Isiraheli, Tigulati-Pileseri umwami wa Ashūru yigaruriye Iyoni na Abeli-Betimāka, na Yanowa na Kadeshi na Hasori, yigarurira n’intara ya Gileyadi n’iya Galileya, ari yo ntara yose y’Abanafutali. Abaturage baho abajyana ho iminyago muri Ashūru.

30 Hanyuma Hozeya mwene Ela agambanira Peka mwene Remaliya aramwica, bityo amusimbura ku ngoma. Hari mu mwaka wa makumyabiri Yotamu mwene Uziya ari ku ngoma mu Buyuda.

31 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Peka, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli”.

Yotamu aba umwami w’u Buyuda

32 Mu mwaka wa kabiri Peka mwene Remaliya ari ku ngoma muri Isiraheli, Yotamu mwene Uziya yabaye umwami w’u Buyuda.

33 Icyo gihe Yotamu yari afite imyaka makumyabiri n’itanu, amara imyaka cumi n’itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yerusha umukobwa wa Sadoki.

34 Yotamu yakoze ibinogeye Uhoraho nka se Uziya.

35 Icyakora ntibigeze bakuraho ahasengerwaga, rubanda bakomeje kuhatambira ibitambo no kuhosereza imibavu. Yotamu yubakishije irembo ry’amajyaruguru y’Ingoro y’Uhoraho.

36 Ibindi bikorwa n’ibigwi bya Yotamu, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami b’u Buyuda”.

37 Mu gihe cya Yotamu, Uhoraho yohereje Resini umwami wa Siriya na Peka mwene Remaliya umwami wa Isiraheli, kurwanya u Buyuda.

38 Hanyuma Yotamu yisazira amahoro, bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu murwa wa sekuruza Dawidi. Umuhungu we Ahazi amusimbura ku ngoma.