2 Bami 16

Ahazi aba umwami w’u Buyuda

1 Mu mwaka wa cumi n’irindwi Peka mwene Remaliya ari ku ngoma muri Isiraheli, Ahazi mwene Yotamu yabaye umwami w’u Buyuda.

2 Icyo gihe Ahazi yari afite imyaka makumyabiri, amara imyaka cumi n’itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibitanogeye Uhoraho Imana ye, ntiyagenza nka sekuruza Umwami Dawidi.

3 Yagenje nk’abami ba Isiraheli ageza n’aho atamba umwana we, amucisha mu muriro akurikije imihango iteye ishozi yakorwaga n’abanyamahanga, Uhoraho yari yarirukanye mu gihugu akayasimbuza Abisiraheli.

4 Nuko atamba n’ibitambo yosereza n’imibavu ahasengerwaga ibigirwamana, no mu mpinga z’imisozi, no munsi y’ibiti byose bitoshye.

5 Resini umwami wa Siriya, na Peka mwene Remaliya umwami wa Isiraheli batera Yeruzalemu maze bagota umwami Ahazi, ariko ntibabasha kumutsinda.

6 Muri icyo gihe umwami Resini wa Siriya ni bwo agaruriye Abedomuumujyi wa Elati, amaze kuwuneshamo Abayuda. Nuko Abedomu baratahuka bawuturamo kugeza na bugingo n’ubu.

7 Ahazi aherako yohereza intumwa kwa Tigulati-Pileseri umwami wa Ashūru kumubwira ziti: “Jyewe ndi nk’umwana wawe n’umugaragu wawe. None ngwino unkize umwami wa Siriya n’uwa Isiraheli banteye.”

8 Nuko akoranya izahabu n’ifeza byari mu Ngoro y’Uhoraho no mu bubiko bw’ibwami, abyoherereza uwo mwami ho impano.

9 Umwami wa Ashūru akora ibyo Ahazi amusabye atera i Damasi arahigarurira, abaho abajyana ho iminyago i Kiri kandi yica Resini.

10 Ahazi ajya i Damasi guhura na Tigulati-Pileseri umwami wa Ashūru, ahabona urutambiro ruri mu Ngoro y’i Damasi, yoherereza umutambyi Uriya igishushanyo cyarwo n’imiterere yarwo yose.

11 Uriya yubakisha urutambiro akurikije bidasubirwaho amabwiriza umwami Ahazi yamwoherereje, ndetse arurangiza mbere y’uko Ahazi ahindukira ava i Damasi.

12 Umwami ngo ave i Damasi abona urwo rutambiro maze ararwegera,

13 arutambiraho igitambo gikongorwa n’umuriro, aruturiraho ituro ry’ifu n’ituro risukwa, ahamisha n’amaraso y’igitambo cy’umusangiro.

14 Ahazi yimura urutambiro rw’umuringa rwari rweguriwe Uhoraho. Urwo rutambiro rwari imbere y’Ingoro, hagati y’urutambiro rushya n’Ingoro y’Uhoraho, arwimurira mu ruhande rw’amajyaruguru y’urwo rutambiro rushya.

15 Nuko umwami Ahazi ategeka umutambyi Uriya ati: “Uzajye utambira kuri uru rutambiro rugari igitambo gikongorwa n’umuriro cya buri gitondo, n’ituro ry’ifu rya buri kigoroba, n’ibitambo byanjye bikongorwa n’umuriro biherekejwe n’ituro ryanjye ry’ifu, n’ibitambo bikongorwa n’umuriro bya rubanda biherekejwe n’amaturo yabo y’ifu n’amaturo asukwa. Nzamishaho amaraso yose y’ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ay’ibindi bitambo. Naho ibyerekeye urutambiro rw’umuringa, nzarukoresha mu kugisha inama Imana.”

16 Umutambyi Uriya ashyira mu bikorwa ibyemezo byose by’umwami Ahazi.

17 Hanyuma Umwami Ahazi yomora ibisate by’umuringa byari ku bigare byo mu rugo rw’Ingoro, akuraho n’igikarabiro kuri ibyo bisate. Nuko akivanaho amashusho cumi n’abiri y’amapfizi akozwe mu muringa, maze agitereka ku gitereko cy’ibuye.

18 Asenya ibaraza ryitwaga iry’isabato ryari ryubatse imbere mu Ngoro, akuraho n’irembo ry’urugo umwami yinjiriragamo, byose agendereye gushimisha umwami wa Ashūru.

19 Ibindi bikorwa n’ibigwi bya Ahazi, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami b’u Buyuda”.

20 Nuko Ahazi amaze gupfa ashyingurwa mu irimbi rya ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Hezekiya amusimbura ku ngoma