Hozeya aba umwami wa Isiraheli
1 Mu mwaka wa cumi n’ibiri Ahazi ari ku ngoma mu Buyuda, Hozeya mwene Ela yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka icyenda ari ku ngoma i Samariya.
2 Hozeya yakoze ibitanogeye Uhoraho, icyakora ntiyakabije nk’abami ba Isiraheli bamubanjirije.
3 Shalimaneseri umwami wa Ashūru aramutera, Hozeya aramuyoboka akajya amuzanira amaturo buri mwaka.
4 Bitinze Hozeya agomera Shalimaneseri, atuma intumwa ku mwami wa Misiri witwaga So, ntiyongera kandi koherereza amaturo umwami wa Ashūru. Uwo mwami wa Ashūru abibonye atyo afata Hozeya amushyira muri gereza.
Ifatwa rya Samariya
5 Hanyuma umwami wa Ashūru atera igihugu cyose cya Isiraheli, agota Samariya kumara imyaka itatu.
6 Bityo yigarurira Samariya mu mwaka wa cyenda Hozeya ari ku ngoma, ajyana Abisiraheli ho iminyago muri Ashūru abatuza ahitwa i Hala, n’i Gozani mu nkengero z’uruzi rwa Habori no mu mijyi y’Abamedi.
Impamvu Isiraheli yarimbutse
7 Ibyo byago byageze ku Bisiraheli kubera ko bari baracumuye ku Uhoraho Imana yabo, wabavanye mu gihugu cya Misiri aho bari inkoreragahato z’umwami w’aho, abaziza gushengerera izindi mana.
8 Bagenzaga nk’abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere yabo kugira ngo babasimbure. Bakurikizaga kandi imigenzo izira abami ba Isiraheli badukanaga.
9 Abisiraheli bakoraga rwihishwa ibintu bitanogeye Uhoraho Imana yabo, kandi bakiyubakira mu mijyi yabo yose ahasengerwaga ibigirwamana, uhereye ku nsisiro ukageza ku mijyi ntamenwa.
10 Bashingaga amabuye n’inkingi byeguriwe ikigirwamana Ashera mu mpinga z’imisozi zose, no munsi y’ibiti byose by’inganzamarumbu.
11 Aho hantu hose bahosereza imibavu, bagenza nk’abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye. Nuko bakora ibitanogeye Uhoraho baramurakaza.
12 Koko rero Abisiraheli bashengereye ibigirwamana Uhoraho yari yarabihanangirije ati: “Ntimuzabishengerere.”
13 Uhoraho yari yaraburiye Abisiraheli n’Abayuda abinyujije ku bahanuzi batari bamwe ati: “Nimuhindukire mureke gukora ibibi, mukurikize amabwiriza n’amateka byanjye nahaye ba sogokuruza mu Mategeko, n’ayo nabatumyeho abagaragu banjye b’abahanuzi.”
14 Nyamara abo bantu barinangira banga kumvira, bagenza nk’uko ba sekuruza babigenje ntibagirira icyizere Uhoraho Imana yabo.
15 Banze amateka ye n’Isezerano yagiranye na ba sekuruza, ntibita ku miburo yabagejejeho, ahubwo bayoboka imana z’imburamumaro na bo bahinduka imburamumaro. Bityo bagenza nk’abanyamahanga babakikije, Uhoraho yari yarabihanangirije kudakurikiza.
16 Nuko baca ku mabwiriza yose Uhoraho Imana yabo yabahaye, bicurira amashusho abiri y’inyana mu muringa uyagijwe, bubakira Ashera inkingi, baramya ibinyarumuri byose byo ku ijuru kandi bayoboka Bāli.
17 Batambye abahungu n’abakobwa ho ibitambo, babicisha mu muriro. Bararaguje bararogesha, biyeguriye ibizira ku Uhoraho baramurakaza.
18 Uhoraho arakarira Abisiraheli bikomeye, arabamenesha ntihasigara n’uwo kubara inkuru, keretse abo mu muryango w’Abayuda gusa.
19 Abayuda na bo ntibita ku mabwiriza y’Uhoraho Imana yabo, bakurikiza imigenzo yari yaradutse mu Bisiraheli.
20 Ni cyo cyatumye Uhoraho azibukira abakomokaga kuri Isiraheli bose arababurabuza, abaterereza abagizi ba nabi, hanyuma arabamenesha kugira ngo bamuve imbere.
21 Ubwo Uhoraho yatandukanyaga ubutegetsi bw’ingoma y’inzu ya Dawidi n’intara ya Isiraheli, Abisiraheli biyimikiye Yerobowamu mwene Nebati ababera umwami. Yerobowamu uwo ni we watoje Abisiraheli kutumvira no gucumura bikomeye ku Uhoraho.
22 Nuko Abisiraheli bakomeza gukora ibyaha byose batojwe na Yerobowamu, ntibigera babireka.
23 Uhoraho abamenesha mu gihugu cyabo bajyanwa ho iminyago muri Ashūru, baherayo na bugingo n’ubu. Bityo Uhoraho asohoza ibyo yatumye abagaragu be bose b’abahanuzi.
Inkomoko y’Abanyasamariya
24 Umwami wa Ashūru ajyana abantu baturutse i Babiloni n’i Kuta na Awa, n’i Hamati n’i Sefaruvayimu, abatuza mu mijyi yose yo mu ntara ya Samariya bazungura Abisiraheli. Abo bantu batura i Samariya no mu mijyi yayo.
25 Bagitangira kuhatura ntibasengaga Uhoraho, bityo abateza intare zibadukamo bamwe barapfa.
26 Nuko iyo nkuru bayimenyesha umwami wa Ashūru bati: “Ba bantu bajyanywe bagatuzwa mu mijyi yo mu ntara ya Samariya, ntibaziAmategeko y’Imana y’icyo gihugu. Ni yo mpamvu intare zabadutsemo zikabica, kuko batazi kwambaza Imana y’icyo gihugu.”
27 Nuko umwami wa Ashūru ategeka ko basubiza i Samariya umwe mu batambyi baho bazanye ho umunyago, barahamutuza kugira ngo yigishe Amategeko y’Imana y’icyo gihugu.
28 Bityo umutambyi wari warajyanywe ho umunyago avanywe i Samariya, yaratahutse atura i Beteli, maze yigisha abantu kuramya Uhoraho.
29 Nyamara abo banyamahanga biremera imana zabo bazishyira mu mazu bubatse, aho Abanyasamariya basengeraga ibigirwamana. Buri bwoko bukabigenza butyo mu mijyi bwatujwemo.
30 Bityo Abanyababiloniya biremera imana yitwa Sukuti-Benoti, Abanyekuta biremera iyitwa Nerugali, Abanyahamati biremera iyitwa Ashima.
31 Abavuye Awa biremera iyitwa Nibuhazi na Tarutaki, naho ab’i Sefaruvayimu bo batwikira abana babo ho ibitambo by’izitwa Adurameleki na Anameleki z’aho i Sefaruvayimu.
32 Icyakora bose baramyaga n’Uhoraho, ariko batoranyaga ababonetse bose ho abatambyi b’ahasengerwa, kugira ngo bahatambire ibitambo.
33 Bityo ku ruhande rumwe baramyaga Uhoraho, ku rundi bagakorera imana zabo bakurikije imigenzo ya buri bwoko bakomokagamo.
34 Na n’ubu abakomoka kuri bo baracyagenza batyo. Ntabwo bayoboka Uhoraho neza kugira ngo bakurikize amateka ye, bubahirize ibyemezo yafashe cyangwa amabwiriza, cyangwa Amategeko yahaye urubyaro rwa Yakobo, ari na we Uhoraho yise Isiraheli.
35 Uhoraho yagiranye na bo Isezerano arabategeka ati: “Ntimuzayoboke izindi mana, ntimuzazipfukamire, ntimuzazikorere kandi ntimuzazitambire ibitambo.
36 Mube ari jye jyenyine Uhoraho muramya, jye Uhoraho wabakuye mu Misiri ku mbaraga zikomeye n’ubushobozi bwanjye. Nuko rero mube ari jye muyoboka mumpfukamire kandi muntambire ibitambo.
37 Mujye mukurikiza Amategeko yanjye kimwe n’amabwiriza yanjye nk’uko nabyandikishije, kandi ntimukigere muyoboka izindi mana.
38 Ntimukibagirwe Isezerano nagiranye namwe, kandi ntimukigere muyoboka izindi mana.
39 Ahubwo mujye munyubaha jyewe Uhoraho Imana yanyu, nanjye nzabakiza abanzi banyu bose.”
40 Nyamara abo banyamahanga ntibumvira Uhoraho, bakomeza gukurikiza imigenzo yabo ya kera.
41 Bityo ku ruhande rumwe bakaramya Uhoraho, ku rundi bakaramya imana zabo, abana babo na bo bakagenza nka ba sekuruza babo kugeza na n’ubu.