2 Bami 21

Manase aba umwami w’u Buyuda

1 Manase yabaye umwami afite imyaka cumi n’ibiri, amara imyaka mirongo itanu n’itanu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Hefusiba.

2 Manase yakoze ibitanogeye Uhoraho, akora ibiteye ishozi nk’iby’abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y’Abisiraheli.

3 Bityo Manase asubizaho ahasengerwaga ibigirwamana se Hezekiya yari yarashenye, yubakira Bāli intambiro, ashinga inkingi yeguriwe Ashera nk’uko umwami wa Isiraheli Ahabu yabikoraga kera, anasubizaho kuramya no gukorera ibinyarumuri.

4 Yubatse kandi intambiro z’ibigirwamana mu Ngoro y’Uhoraho i Yeruzalemu, aho Uhoraho yari yaravuzeho ati: “Ni ho nzajya nigaragariza.”

5 Yubatse mu bikari byombi by’Ingoro y’Uhoraho intambiro z’ibinyarumuri byose.

6 Manase ageza aho atamba umwana we amucisha mu muriro, araraguza, ararogesha, arashikisha, bityo yakabije gukora ibitanogeye Uhoraho aramurakaza.

7 Hanyuma Manase abumbisha ishusho y’imanakazi Ashera ayishyira mu Ngoro y’Uhoraho, iyo yahishuriyeho Dawidi n’umuhungu we Salomo ati: “Ni muri iyi Ngoro yanjye n’i Yeruzalemu, mpisemo mu miryango yose ya Isiraheli kuzajya nigaragariza ubuziraherezo.

8 Ikindi sinzongera kwimura Abisiraheli mu gihugu nahaye ba sekuruza kugira ngo bazerere, nibitondera byimazeyo amabwiriza mbagezaho n’amategeko bahawe n’umugaragu wanjye Musa.”

9 Nyamara ntibumvira Uhoraho, ahubwo Manase abatoza gukora ibyaha bisumbye iby’abanyamahanga Uhoraho yari yaratsembye, kugira ngo Abisiraheli babazungure.

10 Uhoraho aherako ategeka abagaragu be b’abahanuzi kuvuga bati:

11 “Manase umwami w’u Buyuda yakoze ibizira biteye ishozi, yitwaye nabi kurusha Abamori ba kera, yatoje Abayuda gucumura akoresheje ibigirwamana bye.

12 Ni yo mpamvu Uhoraho Imana ya Isiraheli avuze ati: ‘Nzahana Yeruzalemu n’u Buyuda bwose mpateze icyago kizakubita nk’inkuba ku bazabyumva.

13 Ngiye gusenya Yeruzalemu nk’uko nashenye Samariya, ngatsemba umuryango wa Ahabu. Yeruzalemu nzayitsembamo abantu, isigare yiberanga nk’isahani bogeje bakayubika.

14 Abantu banjye bazacika ku icumu nzabahāna mu maboko y’abanzi babo, bazasahurwa ibintu byose mu gihugu.

15 Nzabigenza ntyo mbitewe n’uko bakomeje gukora ibitanogeye, bityo bukandakaza kuva ba sekuruza bavanwa mu Misiri kugeza na n’ubu.’ ”

16 Manase yicishije abantu benshi cyane b’inzirakarengane, ku buryo Yeruzalemu yuzuye amaraso. Ubwo bwicanyi bwiyongeraga ku byaha byo gutoza Abayuda gucumura ku Uhoraho.

17 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Manase n’ibyaha yakoze, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami b’u Buyuda.”

18 Nuko Manase yisazira amahoro ashyingurwa iwe mu rugo, mu busitani bwa Uza. Umuhungu we Amoni amusimbura ku ngoma.

Amoni aba umwami w’u Buyuda

19 Amoni yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n’ibiri, amara imyaka ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Meshulemeti umukobwa wa Harusi w’i Yotiba.

20 Amoni yakoze ibitanogeye Uhoraho nka se Manase.

21 Yitwaye nabi muri byose nka se, ayoboka ibigirwamana nka we akabiramya.

22 Yimūye Uhoraho Imana ya ba sekuruza ntiyagenza uko ashaka.

23 Hanyuma ibyegera bye byaje kumugambanira, bamwicira mu ngoro ye.

24 Icyakora abaturage b’u Buyuda bahinduka ibyo byegera byose byicishije umwami Amoni, babimarira ku icumu maze bimika umuhungu we Yosiya.

25 Ibindi bikorwa bya Amoni, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami b’u Buyuda”.

26 Amoni bamushyingura mu mva ye mu busitani bwa Uza, umuhungu we Yosiya amusimbura ku ngoma.