Yosiya avugurura Isezerano n’Imana
1 Umwami atumiza abakuru b’imiryango y’u Buyuda n’ab’i Yeruzalemu.
2 Nuko umwami ajya mu Ngoro y’Uhoraho aherekejwe n’abaturage b’u Buyuda n’ab’i Yeruzalemu, n’abatambyi n’abahanuzi, n’abantu bose b’ibyiciro bitari bimwe, maze abasomera amagambo yose yanditswe mu gitabo cy’Isezerano cyatahuwe mu Ngoro y’Uhoraho.
3 Umwami ahagarara iruhande rw’inkingi y’Ingoro, asezeranira bushya Uhoraho ko bazamuyoboka bakitondera amabwiriza ye, n’inyigisho ze n’amateka ye babikuye ku mutima, kugira ngo basohoze Isezerano nk’uko ryanditswe muri icyo gitabo. Nuko buri wese yiyemerera iryo Sezerano.
Ivugururwa ry’idini mu Buyuda
4 Nuko umwami ategeka Umutambyi mukuru Hilikiya n’abatambyi bamwungirije, n’abarinzi b’amarembo kugira ngo basohore mu Ngoro y’Uhoraho ibintu byose byakoreshwaga mu kuramya Bāli na Ashera n’ibinyarumuri. Nuko barabisohora babitwikira hanze ya Yeruzalemu mu kabande ka Kedironi, ivu ryabyo barijyana i Beteli.
5 Umwami Yosiya amenesha ingirwabatambyi bari barashyizweho n’abami b’u Buyuda, kugira ngo batambirire ibitambo ahasengerwaga mu mijyi y’u Buyuda, no mu nkengero za Yeruzalemu. Amenesha aboserezaga imibavu Bāli, n’izuba n’ukwezi, n’inyenyeri n’ibindi binyarumuri.
6 Yosiya ajya mu Ngoro y’Uhoraho asenyesha inkingi yeguriwe imanakazi Ashera, bayijugunya hanze ya Yeruzalemu mu kabande ka Kedironi. Bayitwikirayo, ivu barinyanyagiza mu irimbi ryitwa “irya rubanda”.
7 Yosiya kandi asenyesha ibyumba byari mu gikari cy’Ingoro y’Uhoraho, byari byarahinduwe iby’ubusambanyi bweguriwe gushengerera ibigirwamana, n’abagore bakahabohera imyenda igenewe kuramya Ashera.
8 Nuko Yosiya atumiza abatambyi bose bari mu mijyi y’u Buyuda, uhereye i Geba mu majyaruguru ukageza i Bērisheba mu majyepfo, kandi ahumanya ahasengerwaga abo batambyi boserezaga imibavu. I Yeruzalemu ibumoso bwa buri rembo hari ahasengerwaga, Yosiya arahasenya harimo n’ahasengerwaga ku irembo rya Yozuwe umuyobozi w’umurwa.
9 Kuva ubwo abo batambyi b’ahasengerwaga, ntibemererwa gutambira ku rutambiro rw’Uhoraho i Yeruzalemu. Icyakora bari bemerewe kurya ku migati idasembuye kimwe n’abandi batambyi.
10 Yosiya ahumanya urutambiro rw’i Tofeti mu kabande ka Hinomu, kugira ngo abantu batazongera gutambirayo abahungu babo, cyangwa abakobwa babo ho ibitambo bikongorwa n’umuriro, babatambira ikigirwamana Moleki.
11 Akuraho n’amafarasi yari yaragenewe gukoreshwa mu kuramya izuba. Ayo mafarasi yabaga iruhande rw’umuryango w’Ingoro mu byumba biyometseho, hafi y’icyumba cy’inkone yitwaga Natani-Meleki. Yosiya atwika amagare yagenewe kuramya izuba.
12 Asenyesha intambiro abami b’u Buyuda bari barubakishije ku bibuga byo hejuru y’amazu ya Ahazi, kimwe n’izubakishijwe na Manase mu bikari byombi by’Ingoro, barazimenagura bajugunya ibisigazwa byazo mu kibaya cya Kedironi.
13 Yosiya ahumanya kandi ahasengerwaga hari iburasirazuba bwa Yeruzalemu, mu majyepfo y’umusozi w’Irimbukiro. Aho hantu Salomo yari yarahubakiye Ashitaroti imanakazi ntindi y’Abanyasidoni, na Kemoshi imana ntindi y’Abamowabu, na Milikomu ikizira cy’Abamoni.
14 Yosiya ahamenagura amabuye yeguriwe ibigirwamana, atemagura n’inkingi zeguriwe Ashera, aharunda amagufwa y’abantu.
Ivugururwa ry’idini muri Isiraheli
15 Yosiya asenya n’urutambiro n’ahasengerwaga i Beteli, hubakishijwe na Yerobowamu mwene Nebati watoje Abisiraheli gucumura. Arabimenagura ahahindura ivu, atwikisha inkingi ya Ashera ayihindura ivu.
16 Yosiya akiri muri ibyo abona imva zari ku misozi, yoherezayo abantu bazana amagufwa bayatwikira ku rutambiro, ruba rurahumanye hakurikijwe ijambo ry’Uhoraho ryavuzwe na wa muhanuzi wabitangaje mbere.
17 Yosiya arabaza ati: “Kiriya kibuye ndeba kiri ku mva ni urwibutso rw’iki?”
Abatuye umujyi baramusubiza bati: “Ni imva y’umuntu w’Imana wavuye i Buyuda. Ni we wari warahanuye ibyo ukoze ku rutambiro rw’i Beteli.”
18 Nuko Yosiya arategeka ati: “Iriya mva nimuyireke! Ntihagire umuntu ugira icyo akora ku magufwa y’uwo muntu w’Imana.” Bityo bazigama ayo magufwa kimwe n’ay’umuhanuzi wavuye i Samariya.
19 Abami ba Isiraheli bari bararakaje Uhoraho bikomeye bubakisha ahasengerwaga mu mijyi yo mu ntara ya Samariya, ariko Yosiya arahasenya hose nk’uko yabikoze i Beteli.
20 Atsemba n’abatambyi bose batambiraga ku ntambiro z’ahasengerwaga, abatsinda kuri izo ntambiro kandi azitwikiraho amagufwa y’abantu. Arangije asubira i Yeruzalemu.
Abayuda bizihiza Pasika
21 Umwami Yosiya ategeka abantu bose ati: “Nimwizihirize Uhoraho Imana yanyu iminsi mikuru ya Pasika, nk’uko byanditswe mu gitabo cy’Isezerano.”
22 Koko rero kuva igihe Isiraheli yayoborwaga n’abacamanza, no mu gihe cyose cy’abami ba Isiraheli n’ab’u Buyuda, nta Pasika yari yarigeze kwizihizwa nk’iyo.
23 Iyo Pasika yijihirijwe Uhoraho i Yeruzalemu, mu mwaka wa cumi n’umunani Yosiya ari ku ngoma.
Izindi mpinduka zazanywe na Yosiya
24 Mu kubahiriza amabwiriza yanditswe mu gitabo cy’Amategeko umutambyi Hilikiya yavumbuye mu Ngoro y’Uhoraho, Yosiya atsemba abashitsi n’abapfumu, asenya amashusho asengwa n’ibigirwamana n’ibindi bizira byose, byabonetse muri Yeruzalemu no mu Buyuda bwose.
25 Koko rero nta mwami mu bamubanjirije cyangwa mu bamukurikiye wagejeje ahe, kugira ngo yiyegurire Uhoraho n’umutima we wose, n’ubuzima bwe bwose, n’imbaraga ze zose nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Musa.
26 Icyakora Uhoraho ntiyigeze areka kurakarira u Buyuda, kubera uburakari bugurumana yari yaratewe na Manase.
27 Ni cyo cyatumye Uhoraho avuga ati: “Nzamenesha Abayuda bamve imbere nk’uko namenesheje Abisiraheli bakamva imbere, bityo nzihakana Yeruzalemu umurwa nitoranyirije, n’Ingoro nari narasezeranye ko nzajya nigaragarizamo.”
Iherezo ry’ingoma ya Yosiya
28 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Yosiya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami b’u Buyuda.”
29 Akiri ku ngoma, Neko umwami wa Misiri yayoboye ingabo ze ku ruzi rwa Efurati kurwanya umwami wa Ashūru. Yosiya ashatse kuzima inzira, umwami Neko amwicira i Megido.
30 Abakuru mu ngabo ze bashyira umurambo we mu igare, bawujyana i Yeruzalemu bawushyingura mu mva ye. Hanyuma abaturage b’u Buyuda bimika umuhungu we Yowahazi, amusimbura ku ngoma.
Yowahazi aba umwami w’u Buyuda
31 Yowahazi yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n’itatu, amara amezi atatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Hamutali umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna.
32 Yowahazi yakoze ibitanogeye Uhoraho nk’ibyo ba sekuruza bakoze.
33 Neko umwami wa Misiri amugira imbohe i Ribulamu ntara ya Hamati. Bityo amukura ku ngoma i Yeruzalemu kandi yaka igihugu cy’u Buyuda umusoro wa toni eshatu z’ifeza, n’ibiro mirongo itanu by’izahabu.
34 Hanyuma Neko yimika Eliyakimu mwene Yosiya, aba ari na we usimbura se ku ngoma. Neko amuhindura izina amwita Yoyakimu. Naho Yowahazi amujyana mu Misiri ari na ho yaguye.
Yoyakimu aba umwami w’u Buyuda
35 Yoyakimu yaka imisoro y’ifeza abaturage b’u Buyuda zingana n’izo Neko yategetse, bityo yaka abaturage b’igihugu cye imisoro y’ifeza n’izahabu akurikije amikoro ya buri muturage, ayashyikiriza Neko.
36 Yoyakimu yabaye umwami w’u Buyuda afite imyaka makumyabiri n’itanu, amara imyaka cumi n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Zebida umukobwa wa Pedaya w’i Ruma.
37 Yoyakimuyakoze ibitanogeye Uhoraho nk’ibyo ba sekuruza bakoze.