Abamowabu bigomeka bagatsindwa
1 Yehoramu mwene Ahabu yabaye umwami wa Isiraheli mu mwaka wa cumi n’umunani Yozafati ari ku ngoma mu Buyuda. Yehoramu yamaze imyaka cumi n’ibiri ari ku ngoma i Samariya.
2 Yakoze ibitanogeye Uhoraho nubwo atagejeje aha se na nyina, kuko yashenye inkingi y’ibuye se yari yarashingiye ikigirwamana Bāli.
3 Icyakora yakomeje gukora ibyaha nk’ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli, ntiyigera abireka.
4 Mesha umwami wa Mowabu yari umworozi w’intama. Buri mwaka yagombaga gutura umwami wa Isiraheli intama z’inyagazi ibihumbi ijana, n’amapfizi y’intama ibihumbi ijana hamwe n’ubwoya bwazo.
5 Ahabu amaze gupfa Mesha yigomeka kuri Yehoramu, wari umusimbuye ku ngoma ya Isiraheli.
6 Yehoramu ava i Samariya, aragenda akoranya ingabo zose za Isiraheli.
7 Hanyuma atuma intumwa ku Mwami Yozafati w’u Buyuda kumubwira ziti: “Umwami wa Mowabu yanyigometseho. Ese ntitwajyana kumutera?”
Na we ni ko kumutumaho ati: “Tuzajyana kuko turi bamwe n’abantu banjye akaba ari bamwe n’abawe, n’amafarasi yanjye akaba ari nk’ayawe.”
8 Yozafati yungamo ati: “Mbese tuzanyura iyihe nzira?”
Yehoramu aramusubiza ati: “Tuzanyura iy’ubutayu bwa Edomu.”
9 Nuko umwami wa Isiraheli n’uw’u Buyuda n’uwa Edomu bafata urugendo. Bagenze iminsi irindwi ingabo zabo zibura amazi, kimwe n’amatungo yari abikorereye imitwaro.
10 Umwami wa Isiraheli ariyamirira ati: “Ibi ni ibiki? Mbese aho si Uhoraho waduhuruje hano uko turi abami batatu, kugira ngo adutange mu maboko y’Abamowabu?”
11 Nyamara Yozafati arabaza ati: “Mbese nta muhanuzi uba ino kugira ngo atugishirize inama Uhoraho?”
Umwe mu bagaragu b’umwami wa Isiraheli aravuga ati: “Elisha mwene Shafati wari inkoramutima ya Eliya ari hano.”
12 Yozafati ni ko kuvuga ati: “Koko uwo mugabo aratugezaho ijambo ry’Uhoraho adutumweho.” Nuko Umwami wa Isiraheli na Yozafati n’umwami wa Edomu bajya kureba Elisha.
13 Elisha abaza umwami wa Isiraheli ati: “Mpuriye he nawe? Jya gushaka abahanuzi ba so n’abahanuzi ba nyoko.”
Umwami wa Isiraheli aramusubiza ati: “Oya kuko Uhoraho ari we waduhuruje hano uko turi abami batatu, kugira ngo adutange mu maboko y’Abamowabu.”
14 Elisha yongera kumubwira ati: “Ndahiye Uhoraho Nyiringabo nkorera ko iyaba atari Yozafati umwami w’u Buyuda nari nubashye, wowe simba nguteze amatwi habe no kukureba n’irihumye.
15 Ngaho nibanzanire umucuranzi.” Uko umucuranzi yacurangaga, ni ko ububasha bw’Uhoraho bwazaga kuri Elisha.
16 Bityo Elisha ararangurura ati: “Uhoraho agize ati: ‘Nimucukure ibyobo byinshi muri iki kibaya.
17 Nta muyaga muza kumva nta n’imvura iri bugwe, nyamara ibyobo biraza kuzura amazi maze munywe mwebwe ubwanyu, kimwe n’amashyo yanyu n’amatungo abikorereye imitwaro.’
18 Icyo gikorwa kandi cyoroheye Uhoraho, kuko agiye no kubagabiza igihugu cya Mowabu mukacyigarurira.
19 Muzasenya imijyi yacyo yose ntamenwa kimwe n’imijyi yacyo myiza, kandi muzatsinda n’ibiti byaho byera imbuto. Muzasiba amasōko yaho y’amazi, mwangize n’imirima yaho ihinzwe muyijugunyamo amabuye.”
20 Bukeye bwaho igihe cyo gutamba igitambo, amazi atemba ava muri Edomu asendera igihugu cyose.
21 Abamowabu bumvise ko abo bami batatu babateye, bakoranya abagabo bose bashoboye kujya ku rugamba babashyira ku mupaka.
22 Bukeye ingabo za Mowabu zikangutse zibona izuba ryarashe ku mazi. Ayo mazi zayaboneraga kure atukura nk’amaraso.
23 Izo ngabo ziravuga ziti: “Rwose ariya ni amaraso! Ba bami basubiranyemo baterana inkota none bamaranye! Mwa Bamowabu mwe, nimuze tujye gusahura!”
24 Abamowabu bageze ku nkambi y’ingabo z’Abisiraheli, zirabarwanya barahunga. Ingabo z’Abisiraheli zinjira i Mowabu zirahangiza.
25 Abisiraheli basenya imijyi yaho, buri wese ajugunya amabuye mu mirima ihinze kugeza ubwo yuzuramo. Basiba amasōko yose, batsinda ibiti byaho byose byera imbuto ziribwa, hasigara umurwa wa Kiri-Hareseti wonyine. Ariko na wo abanyamuhumetso barawugota barawurwanya.
26 Umwami wa Mowabu abonye ko yatsinzwe akoranya abantu magana arindwi barwanisha inkota, bagerageza guhungira aho umwami wa Edomu yari ari ariko birabananira.
27 Umwami wa Mowabu ni ko kuzana umwana we w’imfura wari kuzamusimbura ku ngoma, amutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro hejuru y’urukuta ruzengurutse umurwa. Bityo ingabo z’Abisiraheli zishya ubwoba ziragerura, maze zisubira iwabo.