2 Bami 4

Elisha agoboka umupfakazi

1 Igihe kimwe umugore w’umwe mu itsinda ry’abahanuzi, yabwiye Elisha aranguruye ati: “Nyakubahwa, uzi ko umugabo wanjye yubahaga Imana none yarapfuye. None dore uwamwishyuzaga yaje gufata abahungu banjye bombi kugira ngo bamubere inkoreragahato.”

2 Elisha aramubaza ati: “Urumva nagukorera iki? Mbwira niba hari icyo waba utunze iwawe.”

Na we aramusubiza ati: “Nyakubahwa, nta cyo mfite uretse utuvuta duke turi mu rwabya.”

3 Elisha aramubwira ati: “Jya mu baturanyi bawe maze utire inzabya zirimo ubusa, utire izo ushoboye kubona zose.

4 Winjire mu nzu n’abahungu bawe ukinge urugi, usuke muri buri rwabya amavuta urwuzuye urutereke ku ruhande.”

5 Nuko umugore amusezeraho, asubira iwe n’abahungu be. Abahungu be bamuhereza inzabya azisukamo amavuta.

6 Inzabya zimaze kuzura abwira umwe mu bahungu be ati: “Nzanira urundi rwabya.”

Aramusubiza ati: “Nta rwabya rusigaye.” Amavuta aherako arakama.

7 Umugore ni ko gusanga Elisha umuntu w’Imana, amutekerereza uko byagenze.

Elisha aramubwira ati: “Genda ugurishe ayo mavuta wishyure umwenda urimo, amafaranga asigaye agutunge n’abana bawe.”

Elisha n’umugore w’i Shunemu

8 Igihe kimwe Elisha yanyuze i Shunemu, hari umugore w’umukungukazi aramuhata cyane kugira ngo anyure iwe afungure. Kuva ubwo Elisha akajya ahaca agafungura.

9 Uwo mugore abwira umugabo we ati: “Ndahamya ko uriya mugabo uhora aza iwacu ari umuntu w’Imana w’umuziranenge.

10 None rero tumwubakire akumba hejuru ku gisengetumushyiriremo uburiri n’ameza n’intebe n’itara, ajye acumbikamo uko aje kudusura.”

11 Igihe kimwe Elisha yaraje ajya muri ako kumba aruhukiramo.

12 Nuko abwira umugaragu we Gehazi ati: “Hamagara wa mugore aze hano.” Gehazi aramuhamagara maze umugore yitaba Elisha aho yari acumbitse.

13 Elisha abwira Gehazi kumubaza ati: “Dore waratuvunikiye, mbese wifuza ko twagukorera iki? Ese twakumenyekanisha ku mwami cyangwa ku mugaba w’ingabo?”

Na we aramusubiza ati: “Singombwa, jyewe ndi mu bacu tubanye amahoro.”

14 Elisha abaza Gehazi ati: “Twamukorera iki?”

Gehazi aramusubiza ati: “Erega nta mwana agira kandi umugabo we arashaje!”

15 Elisha yongera kuvuga ati: “Muhamagare aze hano.” Nuko uwo mugore w’i Shunemu aragaruka ahagarara ku muryango.

16 Elisha aramubwira ati: “Umwaka utaha nk’iki gihe uzaba ukikiye umwana w’umuhungu.”

Uwo mugore ariyamirira ati: “Nyakubahwa muntu w’Imana, ntibishoboka wibeshya umuja wawe!”

17 Ariko mu mwaka ukurikira, cya gihe yavuganiyemo na Elisha kigeze, uwo mugore asama inda abyara umuhungu nk’uko Elisha yari yabimumenyesheje.

Elisha azura umwana w’umugore w’i Shunemu

18 Nuko umwana arakura, igihe kimwe asanga se mu murima aho yari kumwe n’abasaruraga.

19 Umwana abwira se ati: “Umutwe we, ndwaye umutwe!”

Se abwira umwe mu bagaragu be ati: “Mushyire nyina!”

20 Uwo mugaragu aramujyana amushyikiriza nyina, na we aramukikira ariko agejeje ahagana mu masaa sita arapfa.

21 Nuko aramwurirana amurambika ku buriri bwa Elisha, maze yegekaho urugi arisohokera.

22 Ahamagara umugabo we aramubwira ati: “Nyoherereza umwe mu bagaragu anzanire indogobe kugira ngo nyarukire kwa wa muntu w’Imana, ndahita ngaruka.”

23 Umugabo aramubaza ati: “Kuki ugiye iwe uyu munsi kandi atari mu mboneko z’ukwezi cyangwa ku isabato?”

Na we aramusubiza ati: “Ni ngombwa ko njyayo.”

24 Umugore ategura aho yicara ku ndogobe maze abwira umugaragu ati: “Nyobora tugende, ntugende buhoro keretse mbikubwiye.”

25 Baherako baragenda, berekeza ku musozi wa Karumeliaho Elisha yari ari.

Elisha amurabonye abwira umugaragu we Gehazi ati: “Nguriya wa mugore w’i Shunemu!

26 Ihute umusanganire maze umubaze uti: ‘Ni amahoro? N’umugabo wawe ni amahoro? N’umwana wawe ni amahoro? ’ ”

Agezeyo uwo mugore aramusubiza ati: “Ni amahoro.”

27 Ageze kuri uwo musozi aho Elisha ari, amwikubita ku birenge. Gehazi ashaka kumusunika maze Elisha aramubuza ati: “Mureke dore afite agahinda ariko Uhoraho yari yabimpishe, ntabwo yari yabimenyesheje.”

28 Umugore ahita avuga ati: “Ese Nyakubahwa, hari ubwo nigeze nsaba umwana w’umuhungu? Ahubwo sinari nakubwiye nti: ‘Wimbeshya?’ ”

29 Elisha abwira Gehazi ati: “Kenyera ujyane inkoni yanjye maze uvuduke ujye i Shunemu. Nugira uwo muhura ntumuramutse, kandi ukuramutsa na we ntumwikirize. Nuko inkoni uze kuyirambika mu maso h’umwana.”

30 Nyamara nyina w’umwana abwira Elisha ati: “Ndahiye Uhoraho nawe ubwawe ko ntagusiga.” Nuko Elisha arahaguruka barajyana.

31 Gehazi abagenda imbere ageze i Shunemu arambika inkoni mu maso h’umwana, ariko ntiyinyagambura kandi ntiyumva. Gehazi aragaruka ahura na Elisha amutekerereza uko byagenze ati: “Umwana ntiyakangutse.”

32 Elisha ageze mu nzu asanga koko umwana yapfuye, arambaraye ku buriri.

33 Elisha asanga umwana mu cyumba, yikingiranamo maze atakambira Uhoraho.

34 Yubarara ku mwana ashyira umunwa ku munwa, amaso ku maso, ibiganza ku biganza, bityo umurambo w’umwana ugarura ubushyuhe.

35 Elisha arabyuka azembagira mu nzu, akubita hirya no hino maze arongera arazamuka yubarara ku mwana. Umwana yitsamura karindwi maze arambura amaso.

36 Elisha aherako ahamagara Gehazi aramubwira ati: “Hamagara wa mugore.” Gehazi aramanuka aramuhamagara, aje Elisha aramubwira ati: “Terura umwana wawe.”

37 Nuko nyina w’uwo mwana yikubita hasi yubamye imbere ya Elisha, hanyuma aterura umwana we aragenda.

Ibindi bitangaza bibiri

Elisha ahumanura isupu akanagaburira abantu ijana

38 Elisha asubira i Gilugali, icyo gihe hariyo inzaraica agati. Ubwo yakoranyirizagayo itsinda ry’abahanuzi yabwiye umugaragu we ati: “Shyira inkono nini ku ziko maze utekere iri tsinda ry’abahanuzi isupu.”

39 Umwe muri iryo tsinda arasohoka ajya ku gasozi gusoroma imboga, abonye umutanga asoroma ibihaza byawo atega umwenda we abyuzuzamo. Arabizana arabikeka, abishyira muri ya nkono nta n’umwe waruzi icyo ari cyo.

40 Bagaburira iyo supu iryo tsinda ry’abahanuzi, basomyeho batera hejuru bati: “Yewe muntu w’Imana, iyi supu irarozwe!” Ntihagira ushobora kuyinywa.

41 Elisha aherako arababwira ati: “Nimunzanire ifu.” Ayiminjira mu nkono, ategeka umugaragu we kwarurira abantu kugira ngo bafungure. Nuko basanga isupu yahumanutse.

42 Umuntu uturutse i Bāli-Shalisha, aza azaniye Elisha umuganura ugizwe n’imigati makumyabiri ikozwe mu ifu y’ingano za bushoki, n’agafuka k’amahundo y’ingano za nkungu yari amaze gusarura. Elisha aramubwira ati: “Bigaburire abantu.”

43 Uwo mugaragu abaza Elisha ati: “Ese ibi birahagije kubigaburira abantu ijana?”

Elisha aramusubiza ati: “Bibagaburire! Dore Uhoraho avuze ko barya bagahaga ndetse bigasaguka.”

44 Nuko uwo mugaragu abigabanya abantu, bararya ndetse birasaguka nk’uko Uhoraho yari yabivuze.