Nāmani akira indwara z’uruhu zanduza
1 Umugaba w’ingabo z’umwami wa Siriya yitwaga Nāmani. Yari umuntu wemerwa na shebuja, ari umutoni kuri we. Koko yari intwari, ni we Uhoraho yakoreshaga agatuma Abanyasiriya batsinda. Icyakora yari arwaye indwara z’uruhu zanduza.
2 Igihe kimwe agatsiko k’abanyazi b’Abanyasiriya bateye muri Isiraheli, bahanyaga umukobwa w’Umwisirahelikazi bamushyira muka Nāmani amugira umuja.
3 Nuko rimwe abwira nyirabuja ati: “Iyaba databuja yemeraga gusa agasanga umuhanuzi i Samariya. Yamuvura indwara z’uruhu zanduza.”
4 Nāmani ajya kumenyesha umwami wa Siriya icyo umukobwa w’Umwisirahelikazi yavuze.
5 Umwami abwira Nāmani ati: “Jyayo! Dore ndandikira umwami wa Isiraheli urwandiko urumushyire.”
Nāmani agenda yitwaje ibiro magana atatu by’ifeza n’ibiro mirongo itandatu by’izahabu, n’imyambaro icumi yo kurimbana.
6 Nuko aragenda ashyikiriza umwami wa Isiraheli urwandiko ruvuga ngo “Hamwe n’uru rwandiko, nkoherereje umugaragu wanjye Nāmani kugira ngo umukize indwara z’uruhu zanduza.”
7 Umwami wa Isiraheli amaze gusoma urwo rwandiko ashishimura imyambaro ye, maze aritotomba ati: “Mbese ni jye Mana yica kandi igakiza? Urabona uriya mwami ngo aranyoherereza uyu muntu kugira ngo mukize indwara z’uruhu zanduza! Aho murabona ngo aranyiyenzaho!”
8 Umuhanuzi Elisha yumva ko umwami wa Isiraheli yashishimuye imyambaro ye, maze amutumaho ati: “Ni iki cyatumye ushishimura imyambaro yawe? Nyoherereza uwo mugabo, bityo azamenya ko muri Isiraheli haba umuhanuzi.”
9 Nāmani aherako afata igare rye ry’intambara n’amafarasi ye, ajya kwa Elisha ahagarara ku karubanda.
10 Elisha amwoherereza intumwa yo kumubwira iti: “Genda wiyuhagire muri Yorodani incuro ndwi urahumanuka, umubiri usubire uko wari uri.”
11 Nuko Nāmani agenda arakaye yivovota ati: “Nibwiraga ko umuhanuzi ari busohoke akansanganira agatakambira Uhoraho Imana ye, kandi agashyira ikiganza ku mubiri wanjye akampumanura.
12 Ese inzuzi z’i Damasi, Ebana na Paripari ntizifite amazi meza kurusha izo muri Isiraheli? Mbese sinari kuziyuhagiramo ngahumanuka ngakira?” Nāmani arahindukira agenda arakaye.
13 Abagaragu be baramwegera baramubwira bati: “Mubyeyi, iyo umuhanuzi aba agutegetse igikorwa gikomeye kurushaho ntuba ugikoze, nkanswe kukubwira gusa ngo iyuhagire mu mazi uhumanuke!”
14 Nuko Nāmani aramanuka yiyuhagira muri Yorodani incuro ndwi, nk’uko wa muntu w’Imana yari yabimubwiye. Aherako arahumanuka, umubiri we uhinduka mwiza nk’uw’umwana muto.
15 Nāmani ari kumwe n’abagaragu be aherako agaruka kwa Elisha wa muntu w’Imana, ahagarara imbere ye aravuga ati: “Uhereye ubu menye ko ku isi yose nta yindi Mana ibaho uretse Imana ya Isiraheli. Ndakwinginze akira impano umugaragu wawe nakuzaniye.”
16 Elisha aramubwira ati: “Ndahiye Uhoraho nkorera, nta kintu na kimwe nakira.” Nāmani aramuhata ariko Elisha aramwangira.
17 Nāmani aramubwira ati: “Databuja, ubwo utemeye impano umpe ku butaka bw’igihugu cyawe nibura imitwaro yahekwa n’inyumbu ebyiri. Nta zindi mana nzongera gutura amaturo n’ibitambo bitwikwa, ahubwo nzabitura Uhoraho wenyine.
18 Icyakora Uhoraho azajye ambabarira iki kintu kimwe gusa: iyo databuja umwami wa Siriya yinjiye mu ngoro y’imana Rimoni, twinjiranamo akayiramya yunamye nanjye nkunama kuko aba yishingikirije ukuboko kwanjye. Ubwo nzajya mu ngoro ya Rimoni, Uhoraho ajye abimbabarira jye umugaragu we.”
19 Elisha aramubwira ati: “Genda amahoro.” Nuko Nāmani aragenda.
Gehazi afatwa n’indwara z’uruhu zanduza.
Nāmani yicumeho gato,
20 Gehazi wa mugaragu w’umuntu w’Imana Elisha aribwira ati: “Databuja yorohereje uriya Munyasiriya, ntiyemera kwakira impano ye n’imwe yari yamugeneye. None ndahiye Uhoraho, ngiye kumwirukaho agire icyo ampa mu bintu asubiranyeyo.”
21 Gehazi amuvudukaho, Nāmani abonye aje yiruka ahubuka vuba mu igare, amusanganira avuga ati: “Ni amahoro?”
22 Gehazi aramusubiza ati: “Ni amahoro! Gusa databuja Elisha anyohereje kukubwira ko haje abasore babiri b’abahanuzi baturutse mu misozi ya Efurayimu. None ngo ubamuhere ibiro mirongo itatu by’ifeza n’imyambaro ibiri yo kurimbana.”
23 Nāmani aramubwira ati: “Nyamuneka, jyana ibiro mirongo itandatu by’ifeza.” Nuko aramuhata, amuhambirira ibiro mirongo itandatu by’ifeza n’imyambaro ibiri yo kurimbana, abishyira mu mifuka ibiri abikorera abagaragu be babiri, baherekeza Gehazi.
24 Bageze ahitwa Ofeli, Gehazi yaka abo bagaragu ya mifuka na ya myambaro abijyana iwe, abasezeraho barataha.
25 Nuko Gehazi asubira kwa shebuja. Elisha aramubaza ati: “Gehazi we, uvuye he?”
Gehazi aramusubiza ati: “Databuja, ntaho nigeze njya.”
26 Elisha yongera kumubwira ati: “Uragira ngo mu buryo bwa Mwuka sinabonye wa wundi wamanutse mu igare ry’intambara agusanganira! Iki si igihe cyo kwigwizaho ifeza cyangwa imyambaro, cyangwa imikindo cyangwa imizabibu, cyangwa amatungo magufi n’amaremare, cyangwa abagaragu n’abaja.
27 Dore indwara za Nāmani zizakuzaho, wowe n’abazagukomokaho iteka.” Nuko Gehazi atandukana na Elisha, afatwa n’izo ndwara z’uruhu umubiri we uba urweru nk’urubura.