2 Bami 7

1 Elisha aramusubiza ati: “Nimwumve ijambo ry’Uhoraho: aravuga ati: ‘Ejo magingo aya ku isoko rya Samariya, ibiro cumi na bibiri by’ifu cyangwa ibiro makumyabiri na bine by’ingano bizagurwa igikoroto kimwe cy’ifeza!’ ”

2 Umugaba w’ingabo abaza Elisha ati: “N’aho Uhoraho yafungura amadirishya ku ijuru akabinyuzamo, mbese ibyo uvuze byabaho bite?”

Elisha aramusubiza ati: “Bizabaho ubirebeshe amaso ariko ntuzabiryaho.”

Abanyasiriya bahunga inkambi yabo

3 Hariho abantu bane barwaye indwara z’uruhu zanduza bahoraga ku irembo ry’umujyi, barabazanya bati: “Ni kuki twagumya gutegerereza urupfu hano?

4 Nitujya mu mujyi, inzara iriyo iraca agati yadutsemba. Na none nituguma hano, inzara irahadutsinda. Bityo rero nimuze tujye mu nkambi y’Abanyasiriya, nibatagira icyo badutwara turabaho, kandi nibatwica dupfe!”

5 Nimugoroba barahaguruka, berekeza mu nkambi y’Abanyasiriya. Bakigerayo basanga nta muntu n’umwe uyirimo.

6 Koko rero, Uhoraho yari yateje Abanyasiriya kumva urusaku rw’amagare y’intambara, n’imirindi y’amafarasi n’iy’ingabo nyinshi ku buryo bavuga bati: “Turashize, umwami wa Isiraheli yaguriye umwami w’Abaheti n’uw’Abanyamisiri kugira ngo badutere.”

7 Bugorobye abo Banyasiriya barahunga. Basiga amahema yabo n’amafarasi yabo n’indogobe zabo, inkambi bayisiga uko yakabaye maze bariruka kugira ngo bakize amagara yabo.

8 Ba barwayi bagera aho inkambi itangirira binjira mu ihema rimwe, bararya baranywa, basahuramo ifeza n’izahabu n’imyambaro bajya kubihisha. Nuko baragaruka binjira mu rindi hema basahuramo ibintu byarimo, na byo bajya kubihisha.

9 Baravugana bati: “Ibi dukora si byiza! Dore twamenye iyi nkuru nziza tugumya kuyihererana. Niturindira ko igitondo gitangaza turabihanirwa. Nimuze tujye ibwami tubamenyeshe iyi nkuru nziza.”

Inzara n’igotwa rya Samariya bishira

10 Nuko basubira mu mujyi, bahamagara abarinzi b’amarembo yawo barababwira bati: “Twagiye ku nkambi y’Abanyasiriya ntitwahabona umuntu n’umwe, ntitwumva hari agakoma uretse amafarasi n’indogobe biziritse, kandi n’amahema ari uko yakabaye!”

11 Abo barinzi babimenyesha abo mu mujyi, na bo babitangariza ab’ibwami.

12 Umwami abyuka igicuku cyose abwira abagaragu be ati: “Dore icyo Abanyasiriya bashaka kudukorera: kubera ko bazi ko dushonje babereretse bava mu nkambi, bajya kwihisha mu misozi bibwira bati: ‘Nibasohoka mu mujyi turabagwa gitumo, bityo tuwigarurire.’ ”

13 Umwe mu bagaragu be aramusubiza ati: “Dufate amafarasi atanu mu yasigaye mu mujyi maze twohereze abantu bajye kureba uko byifashe, kuko n’ubundi bashobora kwicwa nk’abandi bose basigaye mu mujyi.”

14 Nuko bafata amagare y’intambara abiri akururwa n’amafarasi, maze umwami yohereza abantu gukurikira ingabo z’Abanyasiriya, arababwira ati: “Nimujye kureba uko byifashe.”

15 Abo bantu bakurikira ingabo z’Abanyasiriya kugera ku ruzi rwa Yorodani, babona inzira yose yuzuye ibintu n’imyambaro zataye zihunga. Nuko izo ntumwa ziragaruka zitekerereza umwami ibyo zabonye.

16 Abisiraheli baraza binjira mu nkambi z’Abanyasiriya barazisahura. Bityo ibiro cumi na bibiri by’ifu cyangwa ibiro makumyabiri na bine by’ingano bigurwa igikoroto kimwe cy’ifeza, nk’uko Uhoraho yari yabivuze.

17 Umwami yari yategetse wa mugaba w’ingabo kujya kurinda irembo ry’umujyi, imbaga y’abantu irahamunyukanyukira arapfa. Biba nk’uko Elisha yari yarabivuze, igihe umwami wa Isiraheli yamugendereraga.

18 Koko rero, Elisha yari yabwiye umwami ati: “Ejo magingo aya ku isoko rya Samariya, ibiro cumi na bibiri by’ifu cyangwa ibiro makumyabiri na bine by’ingano, bizagurwa igikoroto kimwe cy’ifeza.”

19 Ubwo ni bwo umugaba w’ingabo yabazaga Elisha ati: “N’aho Uhoraho yafungura amadirishya ku ijuru akabinyuzamo, mbese ibyo uvuze byabaho bite?” Elisha yari yamushubije ati: “Bizabaho ubirebeshe amaso ariko ntuzabiryaho.”

20 Uko ni ko byagenze, imbaga y’abantu banyukanyukiye wa mugaba w’ingabo mu irembo ry’umujyi arapfa.