Iherezo ry’inkuru y’umugore w’i Shunemu
1 Igihe kimwe Elisha yabwiye wa mugore w’i Shunemu yari yazuriye umwana ati: “Suhukira mu kindi gihugu hamwe n’umuryango wawe mutureyo, kuko Uhoraho agiye guteza inzara mu gihugu cya Isiraheli, igiye gutangira kandi izamara imyaka irindwi.”
2 Uwo mugore akora ibyo Elisha yari amutegetse, we n’umuryango we basuhukira mu gihugu cy’u Bufilisiti bamarayo imyaka irindwi.
3 Imyaka irindwi ishize wa mugore w’i Shunemu atahukana n’abe bavuye mu Bufilisiti, bajya ibwami gusaba gusubizwa inzu n’isambu byabo.
4 Ubwo umwami yaganiraga na Gehazi wahoze ari umugaragu wa Elisha, amubwira ati: “Ntekerereza ibitangaza Elisha yagiye akora.”
5 Gehazi atangiye kumutekerereza uko Elisha yazuye umwana wari wapfuye, nyina w’uwo mwana aba ageze ibwami azanywe no gusaba umwami gusubizwa inzu n’isambu bye.
Nuko Gehazi ariyamirira ati: “Nyagasani, nguyu wa mugore n’umwana Elisha yazuye.”
6 Umwami abyibariza uwo mugore, na we amutekerereza uko Elisha yabigenje. Umwami ahamagaza umwe mu byegera bye aramubwira ati: “Usubize uyu mugore ibye byose n’ibyavuye mu musaruro wose w’isambu ye, uhereye umunsi yavuye mu gihugu kugeza ubwo agarutse.”
Elisha na Hazayeli
7 Ikindi gihe Elisha yagiye i Damasi, ubwo Benihadadi umwami wa Siriya yari arwaye. Baramubwira bati: “Umuntu w’Imana yageze hano mu murwa”,
8 umwami abwira Hazayeli ati: “Shyīra impano uwo muntu w’Imana, hanyuma umubwire abaze Uhoraho ko nzakira iyi ndwara.”
9 Hazayeli ajya kureba Elisha yitwaje impano z’ibintu by’agaciro bivuye i Damasi, bihetswe n’ingamiya mirongo ine. Hazayeli amugezeho aravuga ati: “Umwana wawe Benihadadi umwami wa Siriya, anyohereje kukubaza ngo ‘Ese iyi ndwara ndwaye nzayikira?’ ”
10 Elisha aramusubiza ati: “Genda umubwire uti: ‘Iyo ndwara uzayikira, ariko Uhoraho anyeretse ko wari ugiye gupfa.’ ”
11 Elisha atumbira Hazayeli adahumbya, ku buryo Hazayeli yagize isoni. Hanyuma Elisha ararira.
12 Hazayeli aramubaza ati: “Databuja, urarizwa ni iki?”
Elisha aramusubiza ati: “Ndijijwe n’uko menye amarorerwa uzakorera Abisiraheli. Uzatwika imijyi yabo ntamenwa, uzamarira abasore babo ku icumu, abana babo bato uzabajanjagura naho abagore batwite ubafomoze.”
13 Hazayeli abaza Elisha ati: “Databuja, ndi nde wakora ibyo kandi nta bubasha na busa mfite?”
Elisha aramubwira ati: “Uhoraho amaze kumpishurira ko uzaba umwami wa Siriya.”
14 Hanyuma Hazayeli asezera kuri Elisha, asubira kwa shebuja Benihadadi. Benihadadi aramubaza ati: “Elisha yagusubije iki?”
Hazayeli aramubwira ati: “Yavuze ko iyi ndwara uzayikira rwose.”
15 Nyamara bukeye Hazayeli afata uburingiti abwinika mu mazi, abupfukisha Umwami Benihadadi mu maso umwuka urahera arapfa. Hazayeli amusimbura ku ngoma aba umwami wa Siriya.
Yoramu aba umwami w’u Buyuda
16 Mu mwaka wa gatanu Yehoramu mwene Ahabu ari ku ngoma muri Isiraheli, Yoramu mwene Yozafati yabaye umwami mu Buyuda.
17 Icyo gihe yari afite imyaka mirongo itatu n’ibiri, amara imyaka umunani ari ku ngoma i Yeruzalemu.
18 Yoramu yitwaye nabi nk’abami ba Isiraheli, akurikiza inzu ya Ahabu kuko yari yarashatse umukobwa wa Ahabu, akora ibitanogeye Uhoraho.
19 Nyamara Uhoraho ntiyashatse gutsembaho ingoma y’u Buyuda, kuko yari yarabisezeranyije umugaragu we Dawidi ko abazamukomokaho ari bo bazasimburana ku ngoma iteka.
20 Yoramu ari ku ngoma Abedomu bigometse ku butegetsi bwe, bishyiriraho uwabo mwami.
21 Nuko Yoramu ajya i Sayiri aherekejwe n’amagare ye yose y’intambara. Abedomu barahamugotera we n’abatware be b’amagare y’intambara. Nuko nijoro Yoramu abacamo icyuho we n’ingabo ze bahungira iwabo.
22 Bityo Abedomu bigomeka ku Bayuda kuva ubwo barigenga. Muri icyo gihe umudugudu wa Libunana wo wigometse kuri Yoramu.
23 Ibindi bikorwa byose n’ibigwi bya Yoramu, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami b’u Buyuda.”
24 Yoramu yisazira amahoro, bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Ahaziya amusimbura ku ngoma.
Ahaziya aba umwami w’u Buyuda
25 Mu mwaka wa cumi n’ibiri Yehoramu mwene Ahabu ari ku ngoma muri Isiraheli, Ahaziya mwene Yoramu yabaye umwami mu Buyuda.
26 Icyo gihe yari afite imyaka makumyabiri n’ibiri, amara umwaka umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Ataliya wakomokaga kuri Omuri umwami wa Isiraheli.
27 Ahaziya yitwaye nabi nk’abami ba Isiraheli akurikiza inzu ya Ahabu. Yakoze ibitanogeye Uhoraho nk’ab’inzu ya Ahabu, kuko bari bafitanye isano.
28 Ahaziya aherako afatanya na Yehoramu mwene Ahabu, batera Hazayeli umwami wa Siriya i Ramoti y’i Gileyadi. Abanyasiriya bakomeretsa bikomeye umwami Yehoramu mu mirwano.
29 Nuko Yehoramu agaruka i Yizerēli kwiyomora ibyo bikomere. Umwami w’u Buyuda Ahaziya mwene Yoramu, aza i Yizerēli gusura Yehoramu mwene Ahabu, kuko yari arembye.