Yehu aba umwami wa Isiraheli
1 Igihe kimwe umuhanuzi Elisha yahamagaye umwe mu itsinda ry’abahanuzi, aramubwira ati: “Fata iyi mperezo y’amavuta ujye i Ramoti y’i Gileyadi.
2 Nugerayo uzashake Yehu mwene Yehoshafati akaba n’umwuzukuru wa Nimushi, maze umuvane muri bagenzi be umujyane mu cyumba ahiherereye.
3 Uzafate imperezo y’amavuta uyamusuke ku mutwe uvuga uti: ‘Uhoraho aravuze ngo: nkwimikishije amavuta kugira ngo ube umwami wa Isiraheli. Hanyuma ukingure urugi wirukanke, uhunge nta gutindiganya.’ ”
4 Nuko uwo musore w’umuhanuzi ajya i Ramoti y’i Gileyadi.
5 Agezeyo asanga abakuru b’ingabo bakoranye aravuga ati: “Mutware, ngufitiye ubutumwa.”
Yehu aramubaza ati: “Ni nde ushaka muri twe?”
Aramusubiza ati: “Mutware, ni wowe.”
6 Yehu arahaguruka bajyana mu nzu. Uwo musore w’umuhanuzi amusuka amavuta ku mutwe avuga ati: “Uhoraho Imana ya Isiraheli aravuze ngo: ‘Nkwimikishije amavuta kugira ngo ube umwami w’ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli.
7 Ni wowe uzatsemba ab’inzu ya shobuja Ahabu, kandi nzaryoza Yezebeli amaraso y’abagaragu banjye b’abahanuzi n’ay’abandi bose Yezebeli yicishije.
8 Inzu yose ya Ahabu izashirira ku icumu. Koko rero, nzarimbura ab’igitsinagabo bose bakomoka kuri Ahabu, n’inkoreragahato n’abishyira bakizana muri Isiraheli.
9 Inzu ya Ahabu nzayigenza nk’uko nagenjeje iya Yerobowamu mwene Nebati, cyangwa iya Bāsha mwene Ahiya.
10 Naho Yezebeli we nta muntu uzashyingura intumbi ye, imbwa zizayirira mu murima w’i Yizerēli.’ ”
Uwo muhanuzi amaze gutangaza ibyo, akingura urugi ahita yihungira.
11 Yehu na we arasohoka asanga abagaragu ba shebuja, baramubaza bati: “Mbese ni amahoro? Uriya musazi yagushakagaho iki?”
Yehu arabasubiza ati: “Nta cyo, namwe ntimuyobewe bariya bantu n’amagambo yabo!”
12 Baramubwira bati: “Witubeshya tubwire uko byagenze.”
Yehu arabasubiza ati: “Yambwiye ati: ‘Uhoraho aravuze ngo: Nkwimikishije amavuta kugira ngo ube umwami wa Isiraheli.’ ”
13 Abakuru mu ngabo barahaguruka buri wese afata umwambaro we, bayisasa aho Yehu yari ahagaze ku ngazi kugira ngo bayimwicazeho. Abacuranzi bavuza amakondera bagira bati: “Yehu yabaye umwami!”
Urupfu rwa Yehoramu
14-15 Muri icyo gihe ingabo zose za Isiraheli zari mu mujyi wa Ramoti y’i Gileyadi, ziwurinze Hazayeli umwami wa Siriya. Icyakora muri iyo ntambara y’Abisiraheli na Hazayeli umwami wa Siriya, Yehoramu yari yarakomeretse. Bityo yari yasubiye i Yizerēli kwiyomoza ibikomere agumayo.
Yehu mwene Yehoshafati akaba n’umwuzukuru wa Nimushi agambanira Yehoramu, abwira abakuru mu ngabo ati: “Niba munshyigikiye muramenye ntihagire ucika muri uyu mujyi, kugira ngo ajye i Yizerēli kuvuga ibyabereye ino.”
16 Nuko Yehu yurira igare ry’intambara atera i Yizerēli kuko ari ho Yehoramu yari arwariye, kandi na Ahaziya umwami w’u Buyuda ni ho yari ari yagiye kumusura.
17 Umurinzi wari mu munara i Yizerēli abona igitero cy’ingabo za Yehu kiraje, arahamagara ati: “Ndabona igitero cy’ingabo.”
Yehoramu arategeka ati: “Nimutume umuntu ugendera ku ifarasi ababaze niba bazanywe n’amahoro.”
18 Umuntu ugendera ku ifarasi ajya gusanganira Yehu, aramubwira ati: “Umwami antumye kukubaza ngo ‘Mbese ni amahoro?’ ”
Yehu aramusubiza ati: “Iby’amahoro ubishakaho iki? Ahubwo hindukira unkurikire.”
Nuko wa murinzi aratuma ati: “Intumwa yabagezeho ariko ntiyagarutse.”
19 Yehoramu yohereza undi ugendera ku ifarasi. Abagezeho arababwira ati: “Umwami antumye kubabaza ngo ‘Mbese ni amahoro?’ ”
Yehu aramusubiza ati: “Iby’amahoro ubishakaho iki? Ahubwo hindukira unkurikire.”
20 Umurinzi yongera gutuma ati: “Intumwa yabagezeho ariko ntiyagarutse. Icyakora uyoboye igare ry’intambara ararigendesha nk’umusazi, ararigendesha nka Yehu umwuzukuru wa Nimushi.”
21 Yehoramu umwami wa Isiraheli arategeka ati: “Nimuntegurire igare ryanjye ry’intambara.” Nuko araryurira, na Ahaziya umwami w’u Buyuda yurira irye bajya gusanganira Yehu, bahurira hafi y’umurima wahoze ari uwa Naboti w’i Yizerēli.
22 Yehoramu ahuye na Yehu aramubaza ati: “Yehu we, mbese uragenzwa n’amahoro?”
Yehu aramusubiza ati: “Yaba se ari amahoro ate, kandi nyoko Yezebeli akomeje gushengerera ibigirwamana no kujya mu by’ubupfumu?”
23 Yehoramu arahindukira kugira ngo ahunge, atakira Ahaziya ati: “Yewe Ahaziya, nagambaniwe!”
24 Yehu afora umuheto we arasa Yehoramu umwambi, winjira mu gihumbi usohokera mu mutima, maze atembagara mu igare rye ry’intambara.
25 Yehu abwira Bidukari umwungirije mu nkambi ati: “Terura intumbi ye uyijugunye mu murima wa Naboti w’i Yizerēli. Wibuke icyo Uhoraho yavuze cya gihe twagendanaga mu igare ry’intambara dukurikiye se Ahabu.
26 Uhoraho yagize ati: ‘Ejo nabonye ukuntu wowe Ahabu wamennye amaraso ya Naboti n’ay’abana be, none nzayakuryoreza muri uwo murima we. Ni jye Uhoraho ubivuze.’ Nuko rero terura iyo ntumbi uyijugunye muri uwo murima, bibe nk’uko Uhoraho yabivuze.”
Urupfu rwa Ahaziya umwami w’u Buyuda
27 Ahaziya umwami w’u Buyuda abibonye atyo, ahunga yerekeza ahitwa i Betigani. Yehu aramukurikira avuga ati: “Na we nimumwice.” Bamurasira mu igare rye azamuka ahitwa i Guri hafi ya Ibuleyamu. Icyakora abasha guhungira i Megido aba ari ho apfira.
28 Abagaragu be batwara umurambo we mu igare ry’intambara, bawushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi.
29 Ahaziya yari yarabaye umwami w’u Buyuda mu mwaka wa cumi n’umwe Yehoramu mwene Ahabu ari ku ngoma.
Urupfu rwa Yezebeli
30 Nuko Yehu ajya i Yizerēli. Yezebeli abyumvise yisiga irange ku ngohi, asokoza umusatsi yigira mwiza maze ajya mu idirishya.
31 Yehu yinjiye mu irembo ry’umujyi Yezebeli aramubaza ati: “Ni amahoro Zimuri, wowe wishe shobuja?”
32 Yehu yubura amaso akebuka mu idirishya ararangurura ati: “Unshyigikiye ni nde? Ni nde se?” Abagabo babiri cyangwa batatu b’inkonebamurungurukira mu idirishya.
33 Arababwira ati: “Nimujugunye hasi Yezebeli uriya.” Nuko barahamujugunya. Aragwa amaraso ye yimisha ku rukuta no ku mafarasi. Yehu arahamuribatira n’amafarasi ye.
34 Yehu yinjira mu ngoro ararya aranywa, maze arangije aravuga ati: “Nimutunganye umurambo wa kiriya kivume cy’umugore, mumushyingure kuko yari umwana w’umwami.”
35 Basohoka bagiye kumushyingura, bahabona gusa igihanga n’ibirenge n’ibiganza bye.
36 Basubirayo babibwira Yehu na we ariyamirira ati: “Uko ni ko Uhoraho yari yarabihishuriye umugaragu we Eliya w’i Tishibi, ko mu murima w’i Yizerēli imbwa zizaharira intumbi ya Yezebeli,
37 kandi ko intumbi ye izamera nk’ibishingwe binyanyagijwe mu murima w’i Yizerēli, ku buryo nta wuzabasha kuvuga ati: ‘Uyu ni Yezebeli.’ ”