Ibaruwa yandikiwe Abayahudi bo mu Misiri
1 “Bavandimwe bacu b’Abayahudi bari mu Misiri,twebwe abavandimwe banyu dutuye i Yeruzalemu no mu gihugu cy’u Buyuda, turabaramutsa kandi tubifuriza amahoro asesuye.
2 “Imana niyibuke Isezerano yagiranye na Aburahamu na Izaki na Yakobo abagaragu bayo b’indahemuka, maze ibasenderezeho ibyiza byayo.
3 Imana nibahe mwese ubushake bwo kuyisenga no gukora ibyo ishaka, mubikunze kandi mubikuye ku mutima.
4 Nibahe gusobanukirwa Amategeko n’amabwiriza yayo, kandi ibahe amahoro.
5 Niyumve amasengesho yanyu ibababarire ibicumuro byanyu, kandi ntikabatererane mu byago.
6 Ibyo ni byo tubasabira muri iki gihe.
7 “Mu mwaka wa 169,ku ngoma ya Demeteriyo, twarabandikiye tuti: ‘Ubu turi mu kababaro gakomeye, kuva aho Yasoni n’abayoboke be batatiye ahantu haziranenge n’Imana Umwami wacu.
8 Bageze n’aho batwika umuryango munini w’Ingoro kandi bica inzirakarengane, ariko twatakambiye Uhoraho maze aratwumva. Twashoboye gutamba igitambo no gutura ituro ry’ifu, ducana amatara kandi tumurika imigati yeguriwe Imana.’
9 None rero tubandikiye tubashishikariza kwizihiza mu minsi irindwi, ibirori by’iminsi mikuru y’Ingando mu kwezi kwa Kisilevu.
10 “Byanditswe mu mwaka wa 188.”
Ibaruwa yandikiwe Arisitobule
“Arisitobule umujyanama w’Umwami Putolemeyi, ukomoka mu batambyi beguriwe Imana, namwe Bayahudi batuye mu Misiri, twebwe Abayahudi batuye i Yeruzalemu no mu Buyuda hamwe n’Inama nkuru na Yuda, turabaramutsa kandi tubifuriza ubuzima buzira umuze.
11 “Turashimira Imana cyane kuko yadukuye mu makuba akomeye. Ni yo ubwayo yadutsindiye umwami,
12 imenesha abari bahagurukiye gutera umurwa muziranenge.
13 “Koko rero igihe Umwami Antiyokusi yajyaga mu Buperesi, ingabo ze zabonekaga nk’aho ari indatsimburwa, nyamara we n’ingabo ze bicirwa mu ngoro ya Naneya,biturutse ku mayeri y’abatambyi b’icyo kigirwamanakazi.
14 Antiyokusi ari kumwe n’ibyegera bye, yagiye muri iyo ngoro yitwaje ko agiye kurongora icyo kigirwamanakazi Naneya, ariko we agambiriye gutwara ubukungu bwinshi bwo muri iyo ngoro nk’inkwano.
15 Abatambyi ba Naneya bari bashyize ubwo bukungu ahagaragara mu ngoro, maze Umwami Antiyokusi n’abari kumwe na we binjira mu gikari cy’ingoro. Bamaze kwinjira abatambyi bafunga imiryango,
16 bakingura akaryango kari ahantu hihishe mu gisenge, maze Antiyokusi n’abari kumwe na we babicisha amabuye. Hanyuma imirambo yabo bayicamo ibice, ibihanga babijugunyira abari hanze.
17 Imana yacu iragahora isingizwa yo yahannye abagizi ba nabi. Imana iragahora isingizwa muri byose.
18 “Ku itariki ya makumyabiri n’eshanu z’ukwezi kwa Kisilevu, tuzizihiza umunsi mukuru w’ihumanurwa ry’Ingoro y’Imana. Twasanze byaba byiza kubibamenyesha, kugira ngo namwe muzawizihize nk’uko mwizihiza iminsi mikuru y’Ingando. Ibyo bizatume kandi mwibuka umuriro wigaragaje, igihe Nehemiya yatambaga ibitambo amaze kubaka Ingoro n’urutambiro.
19 Koko rero igihe ba sogokuruza bajyanywe mu Buperesi, abatambyi b’indahemuka b’icyo gihe bafashe umuriro ku rutambiro, bawuhisha ahantu h’ubwigobeko mu iriba ryakamye. Aho bawuhishe barahasibanganyije neza, ku buryo nta muntu n’umwe wigeze ahamenya.
20 Imyaka irahita indi irataha, maze aho Imana ibishakiye, umwami w’u Buperesi yohereza Nehemiya i Yeruzalemu. Nuko Nehemiya ategeka abakomoka kuri ba batambyi bahishe wa muriro ngo bajye kuwushaka.
21 Ariko bamubwira ko batahabonye umuriro, ahubwo ko bahasanze amazi y’urusukume,Nehemiya abategeka kujya kuyavoma bakayazana. Igihe bamaze gutegura ibikenewe byose bijyana n’igitambo, Nehemiya ategeka abatambyi gusuka ayo mazi hejuru y’inkwi no ku gitambo biri ku rutambiro.
22 Ibyo birakorwa, hashize akanya izuba ryari rikingirijwe n’igicu riraka. Nuko umuriro mwinshi ugurumana ku rutambiro maze bose baratangara.
23 Uko igitambo cyakongokaga, ni na ko abatambyi n’abari aho bose bafatanyaga gusenga. Yonatani agatera, abandi bakikiriza hamwe na Nehemiya.
24 Basengaga bavuga bati: ‘Nyagasani, Nyagasani Mana yacu, ni wowe waremye ibintu byose. Uri indahangarwa n’umunyambaraga, uri umunyakuri n’umunyampuhwe. Ni wowe mwami wenyine kandi utunganye.
25 Ni wowe wenyine mucunguzi n’umunyakuri, nyir’ububasha kandi uhoraho. Ni wowe witoranyirije ba sogokuruza urabiyegurira kugira ngo bagukorere, kandi witeguye gukiza Isiraheli ibyago byose.
26 None rero wakire iki gitambo gitambiwe ubwoko bwawe bw’Abisiraheli. Ubarinde kuko wabiyeguriye kandi ubahe kugutunganira kugira ngo bagukorere.
27 Korakoranya abacu ubavane mu bihugu byose batataniyemo, ubohore abagizwe inkoreragahato mu bihugu by’amahanga. Urebane impuhwe abo bose barengana bazira agasuzuguro n’urwango, kugira ngo amahanga amenye ko uri Imana yacu.
28 Hana abadukandamiza kandi bakadusuzugurana ubwirasi.
29 Tuza ubwoko bwawe ahantu wiyeguriye nk’uko Musa yabivuze.’
30 “Hanyuma Abatambyi na bo batera indirimbo z’ibisingizo.
31 Igitambo kimaze gukongoka, Nehemiya ategeka ko amazi asigaye bayasuka ku mabuye manini.
32 Ibyo bimaze gukorwa ikirimi cy’umuriro kirarabya, ariko urumuri rwacyo ruganzwa n’urw’umuriro wakiraga ku rutambiro.
33 Inkuru y’ibyabaye isakara hose. Nuko bajya kumenyesha umwami w’u Buperesi ko ahantu abatambyi bari barahishe umuriro mbere y’uko bajyanwaho iminyago havubutse amazi, Nehemiya na bagenzi be bayatwikisha igitambo.
34 Umwami amaze kugenzura ibyabaye azitira aho hantu, ahagira ahaziranenge.
35 Aho hantu umwami yahakuraga inyungu nyinshi, akajya aziha abatoni be ho impano.
36 Ayo mazi Nehemiya na bagenzi be bayita ‘Nefutari’, bisobanurwa ngo ‘uguhumanurwa’, ariko benshi bakayita ‘Nafuta’.