Yuda atsinda Liziya
1 Liziya wari Minisitiri w’intebe w’igikomangoma akaba n’umurezi w’umwami, akaba ari na we wari ushinzwe iby’ingoma, yababajwe n’ibyari biherutse kuba.
2 Nuko akoranya ingabo z’abagenza amaguru zigera ku bihumbi mirongo inani n’abarwanira ku mafarasi bose, ajya gutera Abayahudi. Yari agamije guhindura Yeruzalemu yose umujyi w’Abagereki.
3 Yashakaga ko Ingoro yajya yishyura umusoro kimwe n’izindi ngoro zose z’amahanga, kandi akagurisha buri mwaka ibyagenewe Umutambyi mukuru.
4 Ntiyitaye ku bubasha bw’Imana, ahubwo yiringiye ingabo ze zitabarika zigenza amaguru n’ingabo ibihumbi zirwanira ku mafarasi, n’inzovu ze mirongo inani.
5 Nuko Liziya yinjira mu Buyuda agera i Betisuri,ikigo ntamenwa cyari nko mu birometero makumyabiri n’umunani mu majyepfo ya Yeruzalemu arahatera.
6 Yuda n’ingabo ze bumvise ko Liziya yagose ibigo ntamenwa byo mu gihugu bakoranya abaturage, maze bose hamwe batakambira Nyagasani mu maganya n’amarira menshi, kugira ngo abohereze umumarayika mwiza wo kugoboka Abisiraheli.
7 Yuda ubwe aba ari we ubabimburira mu gufata intwaro, ashishikariza n’abandi kwemera kwitanga kimwe na we, kugira ngo barengere abavandimwe babo. Nuko bose bahagurukira icyarimwe bafite umwete mwinshi.
8 Bakiri hafi ya Yeruzalemu, umuntu ugendera ku ifarasi wambaye imyambaro yererana, atunguka imbere y’ingabo zabo azunguza intwaro ze z’izahabu.
9 Nuko bose icyarimwe basingiriza Imana kubera ubuntu bwayo. Koko rero Imana yari yabahaye ubutwari ku buryo uretse no kwica abantu cyangwa ibikōko by’inkazi, bashoboraga no gutobora inkuta z’ibyuma.
10 Bagenda biteguye urugamba, barangajwe imbere n’uwo Nyagasani yari yaboherereje ku buntu bwe kugira ngo abarwanirire.
11 Nuko biroha nk’intare ku banzi babo, bica abasirikari ibihumbi cumi na kimwe bagenza amaguru n’igihumbi na magana atandatu barwanira ku mafarasi, abasigaye barahunga.
12 Abenshi muri bo bahunga ari inkomere kandi bataye intwaro zabo, Liziya na we akiza amagara ye ahunga afite ikimwaro.
Liziya agirana amasezerano y’amahoro n’Abayahudi
13 Liziya ntiyari umupfapfa kuko yatekereje uko yatsinzwe, asanga Abayahudi bari indatsimburwa kubera ko Imana Nyirububasha yabarwaniriraga. Ni cyo cyatumye yohereza intumwa
14 kugira ngo zibasabe bagirane amasezerano y’amahoro ashingiye ku bwumvikane, kandi abasezeranya kuzumvisha umwami ko agomba kubafata nk’incuti.
15 Kubera ko Yuda yari ashishikajwe n’icyagirira rubanda akamaro, yemera inama zose za Liziya. Umwami na we ku ruhande rwe, yemera ibyo Abayahudi bari basabye byose, ari na byo Yuda yari yandikiye Liziya.
Ibaruwa Liziya yandikiye Abayahudi
16 Liziya yandikiye Abayahudi ibaruwa iteye itya:
“Baturage b’Abayahudi, jyewe Liziya ndabaramutsa.
17 Intumwa zanyu Yohani na Abusalomu banshyikirije inyandiko mwabahaye, bansaba gufata icyemezo ku byifuzo biyivugwamo.
18 Nagejeje ku mwami ibyo yagombaga kumenyeshwa, kandi yemeye ibyo abona ko bishoboka.
19 Niba rero mukomeje kureba icyagirira ubutegetsi akamaro, nanjye mu gihe kizaza nzaharanira icyatuma abaturage banyu bamererwa neza.
20 Naho ibyerekeye ibibazo bisanzwe, nashinze ababahagarariye ngo bo n’abantu banjye babyigire hamwe namwe.
21 Nimugire amahoro. Byanditswe ku itariki ya makumyabiri n’enye z’ukwezi kwa Diyosikori, mu mwaka wa 148.”
Ibaruwa umwami yandikiye Liziya n’Abayahudi
22 Dore ibyari bikubiye muri iyo baruwa:
“Muvandimwe wanjye Liziya, jyewe Umwami Antiyokusi ndakuramutsa.
23 Kuva aho umubyeyi wacu apfiriye, nifuza ko abaturage bose b’ubwami bwanjye babaho bagakora imirimo yabo nta kibahungabanyije.
24 Ariko numvise ko Abayahudi batemera gukurikiza imigenzo y’Abagereki data yashatse kuzana. Bo bifuza kubaho mu buryo bwabo kandi bagasaba ko babareka bagakurikiza Amategeko yabo.
25 Nk’uko nifuza ko abo bantu bagira amahoro, ntegetse ko babasubiza Ingoro yabo, bakabaho uko babyifuza bikurikije imigenzo ya ba sekuruza.
26 None rero ubamenyeshe icyemezo nafashe kandi ko mbijeje amahoro, kugira ngo bite ku mirimo yabo bafite umutima utuje.”
27 Ngiyi ibaruwa umwami yandikiye Abayahudi:
“Abagize Urukiko rw’ikirenga rw’Abayahudi n’abandi Bayahudi mwese, jyewe Umwami Antiyokusi ndabaramutsa.
28 Nizeye ko mumeze neza, natwe kandi tumeze neza.
29 Menelasi yamenyesheje ko mwifuza gutaha mugasubira ku mirimo yanyu.
30 None rero nijeje imbabazi abantu bose bazashaka gusubira iwabo, mbere y’itariki ya mirongo itatu z’ukwezi kwa Kisantiki.
31 Mushobora gukomeza gukurikiza amategeko agenga imirire yanyu, n’andi Mategeko nk’uko mwabikoraga mbere. Byongeye kandi ntihakagire umuyahudi n’umwe uzahanwa ku buryo ubwo ari bwo bwose, azira amakosa yakoze atabizi.
32 Dore naboherereje Menelasi kugira ngo abahumurize.
33 Nimugire amahoro. Byanditswe ku itariki ya cumi n’eshanu z’ukwezi kwa Kisantiki, mu mwaka wa 148.”
Ibaruwa Abanyaroma bandikiye Abayahudi
34 Abanyaroma na bo bandikiye Abayahudi ibaruwa muri aya magambo:
“Bayahudi, twebwe Kintusi Memiyo, na Tito Maniyo intumwa z’Abanyaroma turabaramutsa.
35 Ibyo mwemerewe na Liziya umubyeyi w’umwami, natwe turabibemereye.
36 Naho ibyifuzo yasanze bigomba gushyikirizwa umwami mubisuzume neza, hanyuma muzaduhe igisubizo bidatinze kugira ngo tubivugane n’umwami ku buryo byabagirira akamaro, kuko tugiye kujya Antiyokiya.
37 Ni yo mpamvu mukwiye kwihutira kutwoherereza ababahagarariye kugira ngo tumenye icyo mubitekerezaho.
38 Nimugire amahoro. Byanditswe ku itariki ya cumi n’eshanu z’ukwezi kwa Kisantiki mu mwaka w’ijana na mirongo ine n’umunani.”