Alikimu Umutambyi mukuru agambanira Yuda Makabe
1 Hashize imyaka itatu, Yuda na bagenzi be bamenya ko Demeteriyomwene Selewukusi yageze ku cyambu cya Tiripoli, afite amato menshi kandi ari kumwe n’igitero kinini.
2 Yari yarishe Antiyokusi na Liziya wahoze amurera, hanyuma yigarurira igihugu.
3 Icyo gihe hari umuntu witwaga Alikimu wigeze kuba Umutambyi mukuru, ariko yari yarihumanyije afata ku bushake bwe umuco w’Abagereki, mu gihe cy’imyivumbagatanyo y’Abayahudi. Nuko abona ko iyo myifatire ye nta cyo izamugezaho, kandi ko Abayahudi batazamukundira ukundi kwegera urutambiro ruziranenge.
4 Ni yo mpamvu mu mwaka wa 151, Alikimu yasanze Umwami Demeteriyo, amutuye ikamba ry’izahabu n’umukindo, agerekaho n’amashami y’iminzenze nk’uko byagendaga mu muhango wo kubitura mu Ngoro. Nyamara uwo munsi ntiyagira ikindi avuga.
5 Hanyuma ariko abona akanya kamutunganiye ko gusohoza umugambi we w’ubugome. Ibyo byabaye igihe Demeteriyo amuhamagaje mu nama y’abajyanama be, amubaza uko abona ibitekerezo n’imigambi by’Abayahudi. Alikimu aramusubiza ati:
6 “Mu Bayahudi hari abo bita Abahasidimu bayoborwa na Yuda Makabe, bahora biteguye gushoza intambara no guteza imvururu, ibyo bigatuma igihugu kitagira ituze.
7 Kubera ibyo bikorwa byabo bibi, nanyazwe ubukuru bwanjye narazwe ari bwo butambyi bukuru, none ni yo mpamvu naje hano.
8 Mbere ya byose nshishikajwe n’inyungu z’umwami, ariko kandi ntibagiwe ibyagirira akamaro abaturage bacu. Koko rero ubusazi bwa bariya bantu maze kuvuga, bushyira bene wacu mu kaga gakomeye.
9 None rero Mwami nyakubahwa, mu gihe uzaba umaze kugenzura mu buryo burambuye icyo kibazo, nyabuneka uzakore nk’uko usanzwe ubigenza ku bw’impuhwe zawe ugirira abantu bose, urenganure igihugu cyacu n’abagituye.
10 Koko rero igihe cyose Yuda azaba akiriho, ntibizashoboka ko igihugu kigira amahoro.”
Demetiriyo atuma Nikanori gutera Yuda
11 Alikimu amaze kuvuga ayo magambo, incuti z’umwami zangaga Yuda urunuka zihutira gukaza uburakari bwa Demeteriyo.
12 Umwami atoranya Nikanori umwe wigeze gutegeka ingabo zirwanira ku nzovu, amugira umutware w’u Buyuda. Nuko amwoherezayo.
13 Yamutegetse kujya kwica Yuda no gutatanya abari bafatanyije na we, agasubiza Alikimu mu mirimo ye y’ubutambyi bukuru mu Ngoro iruta izindi zo ku isi.
14 Nuko abanyamahanga bo mu Buyuda bari barahunze Yuda, baza ari benshi bifatanya n’ingabo za Nikanori. Bibwiraga ko ibyago n’amakuba byari byugarije Abayahudi bizagira icyo bibagezaho.
Nikanori agirana ubucuti na Yuda
15 Abayahudi bamenya ko Nikanori yaje kubarwanya ari kumwe n’igitero cy’abanyamahanga. Nuko biyorera umukungugu mu mutwe kandi batakambira Imana yabatoranyirije kuba ubwoko bwayo ubuziraherezo, ikaba itarigeze ihwema na rimwe gutabara abayo, ikoresheje ibimenyetso bigaragara.
16 Hanyuma ku bw’itegeko rya Yuda umutware wabo, bahita bahaguruka aho bari bari, basakiranira n’ingabo z’abanzi hafi y’urusisiro rw’i Hadasha.
17 Simoni umuvandimwe wa Yuda, yari yatangiye kurwana n’ingabo za Nikanori, nyamara nubwo abanzi bamuteye bamutunguye ntiyatsindwa burundu.
18 Nikanori amenye ubutwari bwa Yuda n’ingabo ze, ndetse n’ishyaka barwanira igihugu cyababyaye, atinya kubigerera ashoza urugamba.
19 Nuko yohereza Posidoniyo na Tewodote na Matatiya ngo bagirane imishyikirano n’Abayahudi.
20 Umutware wabo amaze gusuzuma neza ibyo bagezeho abimenyesha ingabo ze, bose barabyemera.
21 Bumvikana umunsi abatware bombi bazahuriraho. Nuko kuri buri ruhande haturuka igare ry’intambara, maze bategura intebe z’abanyacyubahiro.
22 Yuda yari yateganyije ingabo aziha intwaro zihagije maze azishyira ahantu hamutunganye, ziteguye gutabara igihe cyose abanzi bubuye imirwano. Ariko imishyikirano y’abo batware bombi irangira mu bwumvikane.
23 Hanyuma Nikanori amara igihe gito i Yeruzalemu nta kibi ahakoze, ahubwo asezerera ingabo z’abanyamahanga zari zajyanye na we mu Buyuda.
24 Nikanori yabaga ari kumwe na Yuda igihe cyose, kubera ko yamukundaga cyane.
25 Nuko amugira inama yo kurongora no kubyara. Yuda ararongora, abaho neza kandi agira amahoro.
Imibanire ya Nikanori na Yuda izamo agatotsi
26 Alikimu amaze kubona ko Nikanori na Yuda bumvikana, afata kopi y’amasezerano bagiranye ayishyira Demeteriyo. Yumvisha umwami ko Nikanori akora ibinyuranyije n’inyungu z’igihugu. Koko rero Nikanori yari yarateganyije ko Yuda azamusimbura kandi ari umwanzi w’igihugu.
27 Ibyo binyoma by’uwo mugome bituma umwami arakarira Yuda. Muri ubwo burakari bwe yandikira Nikanori amumenyesha ko atishimiye ayo masezerano, kandi amutegeka gufata Yuda Makabe akamwohereza Antiyokiya bidatinze.
28 Nikanori abonye iyo baruwa arababara cyane, kuko atashoboraga kwihanganira icyatuma asesa amasezerano yagiranye n’uwo muntu atabonaho ikosa.
29 Icyakora ntibyari bimworoheye gukora ibinyuranye n’ibyo umwami ashaka, ni yo mpamvu yategereje ko yabona umwanya utunganye kugira ngo yubahirize itegeko ry’umwami akoresheje uburiganya.
30 Yuda na we abonye ko Nikanori asigaye amwishisha kandi atakimwakirana urugwiro nka mbere, asanga ibyo bintu atari amahoro. Nuko akoranya benshi mu bari bamushyigikiye bahunga Nikanori.
31 Nikanori abonye ko Yuda yatahuye ubwo buriganya bwe, ajya mu Ngoro ikomeye kuruta izindi kandi nziranenge ku isi. Icyo gihe abatambyi batambaga ibitambo bisanzwe, maze ategeka ko bamuzanira Yuda.
32 Ariko abatambyi barahira ko batazi aho uwo muntu ashaka aherereye.
33 Nuko Nikanori aramburana uburakari ukuboko kw’iburyo akwerekeje Ingoro, maze ararahira ati: “Nimutanzanira Yuda aboshye, nzasenya iyi Ngoro y’Imana ndimbure n’urutambiro, maze aha hantu mpubake ingoro y’akataraboneka nyegurire ikigirwamana Diyoniziyo.”
34 Nikanori amaze kuvuga ibyo arigendera. Nuko abatambyi berekeza amaboko hejuru, batakambira Utarahwemye kurwanirira ubwoko bwacu bavuga bati:
35 “Nyagasani wowe utajya ugira icyo ukenera, nyamara wahisemo gushyira Ingoro yawe aha hantu kugira ngo ubane natwe.
36 None rero Nyagasani, wowe ntungane bidasubirwaho, turakwinginze ngo iyi Ngoro yawe tumaze guhumanura, uyirinde itazongera guhumanywa ukundi.”
Urupfu rwa Razisi
37 Mu bakuru b’Abayahudi b’i Yeruzalemu hari uwitwaga Razisi, waharaniraga icyagirira akamaro bene wabo kandi agashimwa na benshi. Bamwitaga kandi Umubyeyi w’Abayahudi bitewe n’urukundo yabakundaga, nyamara bamurega kuri Nikanori.
38 Mu gihe imyivumbagatanyo yatangiraga, bari bamureze ko agikurikiza imigenzo y’Abayahudi kandi ko ayirwanira ishyaka ku buryo budatsimburwa. Koko rero yari yarahaze amagara ye aharanira iyo migenzo.
39 Nikanori yohereza abasirikari barenga magana atanu bo gufata Razisi, kugira ngo agaragarize Abayahudi urwango yari abafitiye.
40 Koko rero Nikanori yibwiraga ko nafata uwo muntu azaba ashegeshe Abayahudi.
41 Igihe abasirikari bari bagiye kwigarurira umunara bariho basenya amarembo kandi bahawe itegeko ryo gutwika inzugi, Razisi wari wagoswe impande zose yitera inkota.
42 Yahisemo gupfana ishema aho kugwa mu maboko y’abo bagome, no kwicwa urw’agashinyaguro rudakwiranye n’icyubahiro cye.
43 Ariko kubera ko yari yugarijwe n’icyago, ntiyabasha kwitera mu cyico. Ubwo abasirikari bihutiraga kwinjira mu kigo, Razisi yurira urukuta atajijinganya maze asimbukana ubutwari yijugunya hasi. Nuko izo ngabo zari hasi
44 zihita zitaza, maze Razisi yitura hagati muri zo
45 ariko agihumeka. Nuko abadukana ubutwari avirirana amaraso, nyamara nubwo yari yakomeretse bikabije, azinyuramo yiruka maze yurira urutare rurerure.
46 Amaraso agiye kumushiramo yikuramo amara ayafata mu biganza, maze ayajugunya kuri za ngabo. Nuko atakambira Nyagasani umugenga w’umwuka n’ubugingo, kugira ngo igihe nikigera azabimusubize. Uko ni ko Razisi yapfuye.