2 Mak 15

Nikanori yanga kubahiriza isabato

1 Nikanori amenya ko Yuda n’abantu be bari mu karere ka Samariya, yiyemeza kubatera ku munsi w’isabato nta cyo yishisha.

2 Nuko Abayahudi yari yahatiye gukurikira ingabo ze baramubwira bati: “Sigaho kujya gutsemba abo bantu ukoresheje ubugome n’ubunyamaswa! Ahubwo wubahirize umunsi Imana yahaye icyubahiro kidasanzwe igihe yawutoranyaga mu yindi yose, kandi ujye wibuka ko Imana ireba byose!”

3 Nuko uwo mugome gica arabaza ati: “Mbese mu ijuru haba hari umutegetsi washyizeho itegeko ryo kubahiriza isabato?”

4 Abayahudi baramusubiza bati: “Yee. Umutegetsi wo mu ijuru ni Nyagasani muzima, wategetse ubwe kubahiriza umunsi wa karindwi.”

5 Nikanori arabasubiza ati: “Nanjye rero ndi umutegetsi ku isi: ntegetse ko mufata intwaro, mukubahiriza itegeko ry’umwami.” Nyamara ntiyashoboye gusohoza uwo mugambi we mubisha.

Yuda ashishikaza bagenzi be

6 Nikanori wari wuzuye ubwirasi, yirataga avuga ko azubaka urwibutso rw’ugutsinda kwe akoresheje intwaro azaba yanyaze Yuda na bagenzi be.

7 Ariko Yuda Makabe yari afite icyizere kidasubirwaho, yari yizeye neza ko Nyagasani azamugoboka.

8 Ni yo mpamvu yashishikarizaga abantu be kudatinya igitero cy’abanyamahanga. Bagombaga kwibuka ibihe byose Imana yagiye ibagoboka kandi bakagira icyizere ko Nyirububasha azabaha gutsinda.

9 Nuko Yuda abakomeza abasomera amagambo yanditswe mu Mategeko ya Musa no mu bitabo by’Abahanuzi. Yabibukije kandi intambara barwanye bagatsinda, bityo bongera kugira ubutwari.

10 Yuda amaze kubagaruramo ubutwari, abibumvisha abagaragariza ubuhemu bw’abo banyamahanga batubahirizaga amasezerano yabo.

11 Uko ni ko Yuda yashishikaje abantu be, atishingikirije ku mutekano bakesha ingabo cyangwa amacumu, ahubwo bakesha imbaraga zikomoka ku magambo ye yo kwizerwa.

Hanyuma abarotorera inzozi zitanga icyizere, zituma bose banezerwa.

12 Dore ibyo Yuda yari yabonye muri izo nzozi: yabonye Oniyasi wahoze ari Umutambyi mukuru akaba n’umuntu w’imico myiza, urangwa no kwicisha bugufi kandi agakundwa n’abantu, akagira imvugo yuzuye ubushishozi, yaratojwe kuva akivuka gukora ibiboneye kandi bitunganye. Icyo gihe Oniyasi yari yerekeje amaboko hejuru asabira Abayahudi bose.

13 Yuda yari yabonye kandi umuntu ufite imvi, ukwiye igitinyiro kandi ukomeye, bigaragazwa n’ububasha bukomeye yari afite.

14 Oniyasi yaravugaga ati: “Uyu ni Yeremiya umuhanuzi w’Imana kandi udukunda twebwe abavandimwe be, usabira cyane ubwoko bwe ndetse na Yeruzalemu umujyi weguriwe Imana.”

15 Hanyuma Yeremiya arambura ukuboko kw’iburyo, ahereza Yuda inkota y’izahabu amubwira ati:

16 “Iyi nkota nziranenge ni impano uhawe n’Imana. Yakire kandi izagufasha gutsemba abanzi bawe.”

Urupfu rwa Nikanori

17 Amagambo meza ya Yuda yatumye ingabo ze zigira ubutwari kandi ashishikariza abasore kurwana nk’abagabo. Koko rero Yeruzalemu n’idini yabo n’Ingoro byari mu kaga. Ni yo mpamvu Abayahudi basanze atari ngombwa gushinga inkambi, ahubwo bahitamo gutera umwanzi bagahangana na we, bakamutsinda bakoresheje imbaraga zabo zose.

18 Icyari kibateye impungenge cyane cyane si icyagwirira abagore babo cyangwa abana babo, cyangwa abavandimwe babo cyangwa ababyeyi babo, ahubwo bari batewe impungenge n’Ingoro nziranenge.

19 Naho abari basigaye i Yeruzalemu bari bababaye cyane, bazirikana intambara igiye gutsemba abatuye mu cyaro.

20 Icyo gihe abantu bose bari bategereje uko biza kugenda. Ingabo z’abanzi zari zakoranye ziteguye urugamba, abarwanira ku mafarasi bari ku mpembe zombi, naho inzovu zashyizwe mu birindiro by’ingenzi.

21 Yuda Makabe yitegereza ubwinshi bw’icyo gitero, n’intwaro zabo z’amoko yose n’inzovu zari zarubiye. Nuko arambura amaboko ayerekeje hejuru, maze atakambira Nyagasani we ushobora gukora ibitangaza. Yari azi neza ko gutsinda bidaturuka ku mbaraga z’intwaro, ahubwo ko bituruka ku cyemezo cy’Imana yo ibiha ababikwiye.

22 Nuko Yuda arasenga ati: “Nyagasani, ku ngoma ya Hezekiya umwami w’u Buyuda, ni wowe wohereje umumarayika maze yica abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu mu ngabo za Senakeribu.

23 N’ubu rero Nyagasani nyir’ijuru, wohereze umumarayika mwiza atujye imbere, kugira ngo akangaranye ingabo z’abanzi.

24 Utugoboke ukoresheje ububasha bwawe, maze uhane abatinyutse kugutuka kandi bazanywe no gutera abantu wiyeguriye.” Uko ni ko Yuda yashoje isengesho rye.

25 Mu gihe ingabo za Nikanori zagendaga zisatira, zivuza impanda kandi ziririmba indirimbo z’intambara,

26 Yuda n’abantu be bajya kurwanya abo banzi, batakambira Imana kugira ngo ibagoboke.

27 Muri uko gusakirana kandi ari na ko batakambira Imana babikuye ku mutima, Abayahudi bica abantu bagera ku bihumbi mirongo itatu na bitanu mu ngabo z’abanzi. Nuko uko kwigaragaza k’ububasha bw’Imana gutuma basābwa n’ibyishimo.

28 Intambara irangiye, ubwo Abayahudi bari bavuye ku rugamba bishimye babona umurambo wa Nikanori agifite intwaro ze.

29 Ibyo bituma basakabaka bishimye, maze bose bashimira Nyagasani mu rurimi rwa ba sekuruza.

30 Yuda wahoraga abimburira abandi kurwanirira bene wabo atizigamye, akaba atarigeze ahwema gukunda ubwoko bwe kuva akiri muto, ategeka ko baca umutwe wa Nikanori ndetse n’ukuboko kwe kw’iburyo, bakabijyana i Yeruzalemu.

31 Yuda na we ajyayo, ahamagaza abaturage baza mu Ngoro, ashyira abatambyi imbere y’urutambiro, hanyuma yohereza abajya kuzana abarindaga ikigo ntamenwa.

32 Nuko abereka igihanga cya wa mugome Nikanori, n’ukuboko yaramburanye ubwirasi atuka Imana, akwerekeje ku Ngoro ya Nyirububasha.

33 Nuko ategeka ko baca ururimi rw’uwo mugome, bakarucagagura maze bakarujugunyira ibisiga. Naho ukuboko kwa Nikanori akumanika ahateganye n’Ingoro, kugira ngo yerekane icyo ubusazi bwe bwamukururiye.

34 Nuko abari aho bose berekeza amaso hejuru, maze bashimira Nyagasani nyir’ikuzo bavuga bati: “Nihasingizwe Uwarinze Ingoro nziranenge ntihumanywe!”

35 Yuda amanika igihanga cya Nikanori ku rukuta rw’ikigo ntamenwa, kugira ngo bibere bose ikimenyetso cy’ukuri kandi kigaragara, cyerekana uko Nyagasani yagobotse ubwoko bwe.

36 Nuko bemeza bose hamwe bakoresheje itora, ko uwo munsi utagomba kwibagirana na rimwe. Bagombaga kujya bawizihiza buri mwaka ku munsi ubanziriza uwa Moridekayi,ni ukuvuga ku itariki ya cumi n’eshatu z’ukwezi kwa cumi n’abiri, ari ko kwitwa Adari mu kinyarameya.

Umwanzuro w’umwanditsi

37 Nguko uko ibya Nikanori byagenze. Kuva icyo gihe umujyi wa Yeruzalemu wagumye mu maboko y’Abayahudi, akaba ari na yo mpamvu inkuru yanjye nyirangirije aha.

38 Niba rero iyi nkuru yaranditswe neza ikaba inashimishije, ubwo nageze ku ntego yanjye. Niba kandi idatunganye ikaba nta n’agaciro kanini ifite, na bwo nagerageje gukora uko nshoboye.

39 Icyakora nk’uko mubizi, si byiza kunywa divayi y’indakamirwa cyangwa ngo unywe amazi yonyine, ahubwo divayi ifunguye ni ikinyobwa cyiza kandi gishimishije. Ni muri ubwo buryo inkuru yanditse neza ishimisha abayumva n’abayisoma. Aya magambo ni yo ndangirijeho.