2 Mak 2

1 “Mu nyandiko za kera, havugwamo ko umuhanuzi Yeremiya yategetse abari bajyanywe ho iminyago gufata umuriro wo ku rutambiro, bakawushyira ahantu hizewe nk’uko byavuzwe haguru.

2 Byongeye kandi, umuhanuzi amaze guha igitabo cy’Amategeko abari bajyanywe ho iminyago, yabategetse ko batazibagirwa amabwiriza ya Nyagasani, no kutazateshuka babitewe no kureba amashusho y’ibigirwamana by’izahabu cyangwa by’ifeza n’imitako bitamirije.

3 Yabagiriye n’izindi nama nk’izo, abashishikariza kudateshuka ku Mategeko.

4 “Muri imwe muri izo nyandiko, bavuga ko umuhanuzi ayobowe n’Imana yategetse ko bamukurikiza Ihema ry’ibonaniro n’Isanduku. Nuko ajya kuri wa musozi Musa yazamutse akitegereza igihugu Imana yasezeranyije ubwoko bwayo.

5 Yeremiya ahageze ahasanga ubuvumo bunini, abwinjizamo Ihema n’Isanduku n’urutambiro rwoserezwaho imibavu, maze afunga urwinjiriro rwabwo.

6 “Hanyuma bamwe mu bari bamuherekeje bashaka kuhagaruka, kugira ngo bashyire ibimenyetso aho banyuze, ariko ntibahamenya.

7 Yeremiya abyumvise arabacyaha maze arababwira ati: ‘Aha hantu ntihazamenyekana, kugeza ubwo Imana izagirira impuhwe abantu bayo ikongera kubahuriza hamwe.

8 Ubwo ni bwo Nyagasani azongera kugaragaza ibyo bintu, ni na bwo azongera kugaragaza ikuzo rye muri cya gicu, nk’uko byagenze mu gihe cya Musa n’igihe Salomo yasengaga, asaba ko Ingoro yegurirwa Imana mu ikuzo ryayo.’

9 Byongeye kandi, bavugagamo n’ukuntu Salomo umwami wari ufite ubuhanga buhanitse, yatambye igitambo cyo kwizihiza iyuzuzwa ry’Ingoro n’itahwa ryayo.

10 Nk’uko Musa yasabye Nyagasani, umuriro ukamanuka mu ijuru ugakongora igitambo, ni na ko Salomo yasabye maze umuriro umanuka mu ijuru ukongora ibitambo byose.

11 Musa yari yaravuze ati: ‘Igitambo cyatambiwe guhongerera ibyaha cyakongotse, kubera ko nta wakiriye.’

12 Nk’uko bisanzwe bigenda, Salomo na we yamaze iminsi umunani yizihiza uwo munsi mukuru

13 “Ibikorwa nk’ibyo bivugwa muri izi nyandiko no mu byakozwe n’umuhanuzi Nehemiya. Bavugagamo kandi ukuntu Nehemiya yashyizeho inzu y’ibitabo, akahakoranyiriza ibitabo bivuga iby’abami n’abahanuzi ndetse n’inyandiko za Dawidi, n’amabaruwa y’abami avuga ibyerekeye amaturo.

14 Ni muri ubwo buryo Yuda na we yakoranyije ibitabo byose byari byaranyanyagiye kubera intambara baduteje. Ibyo bitabo na byo turabifite.

15 Niba hari bimwe muri byo mukeneye, nimutwoherereze abantu babibazanire.

16 “Tugiye kwizihiza umunsi mukuru w’ihumanurwa ry’Ingoro, none turabandikiye kugira ngo namwe muwizihize.

17 Imana yakijije abantu bayo, yabashubije igihugu cyabo n’ubwami bwabo, ibasubiza no ku mirimo y’ubutambyi n’iy’Ingoro,

18 nk’uko yari yarabisezeranye mu Mategeko yayo. Ni yo mpamvu twizera ko igiye kutugirira impuhwe, igakorakoranya abantu bayo batataniye impande zose, ikazabahuriza mu gihugu yabasezeranyije. Koko rero yatugobotoye mu byago bikomeye kandi ihumanura Ingoro.”

Ijambo ry’ibanze ry’umwanditsi w’iki gitabo

19 Mu gihe cya Yuda Makabe n’abavandimwe be habayeho ibikorwa bikomeye. Bahumanuye Ingoro y’Imana kandi bayegurira urutambiro.

20 Barwanyije Umwami Antiyokusi Epifani n’umuhungu we Ewupatori.

21 Imbaraga ziturutse mu ijuru zigaragarije abarwaniye ishyaka idini y’Abayahudi bafite umurava n’ubutwari, ku buryo nubwo bari bake babashije kwigarurira igihugu cyose, bacyirukanamo ingabo z’abanzi.

22 Bishubije Ingoro y’akataraboneka mu isi yose, babohoza Yeruzalemu kandi basubizaho Amategeko yari yarakuweho. Ibyo byose babigezeho bafashijwe n’impuhwe za Nyagasani n’urukundo rwe ruhebuje.

23 Yasoni w’i Sirenewari umuhanga mu byerekeye amateka, yanditse ibyo bikorwa mu buryo burambuye mu bitabo bitanu, none nanjye ngiye kugeregeza kubyandika muri make mu gitabo kimwe.

24 Koko rero nabonye ko ubwinshi bw’imibare n’uburemere bw’inyigisho zibirimo, bitera ingorane ikomeye abashaka gukurikirana imiterere y’ayo mateka.

25 Niyemeje gushimisha abikundira gusoma gusa no korohereza abakunda gufata mu mutwe ibyabaye, no kugirira akamaro abantu bose bazakoresha iki gitabo.

26 Kuri jye kuba nariyemeje kwandika icyo gitabo mu magambo make ntibyanyoroheye. Uwo murimo wambijije icyuya ndetse kenshi ukambuza gusinzira.

27 Biruhije nk’uko umuntu ategura ibirori ashaka gushimisha buri mutumirwa. Icyakora nari niyemeje kwihanganira uwo murimo utoroshye, kugira ngo ngirire akamaro abasomyi benshi.

28 Ndekeye umuhanga mu byerekeye amateka inshingano yo gusobanura mu buryo burambuye ibyabaye byose, naho jyewe nzagerageze kubivuga mu magambo make.

29 Koko rero iyo umuntu atangiye kubaka inzu, umuhanga mu by’ubwubatsi ni we ugomba kwita ku myubakire yayo yose. Nyamara ufite inshingano yo kuyisiga amarangi no kuyitaka, ashishikazwa gusa n’ibyo kuyirimbisha. Uko ni ko umurimo wanjye uteye.

30 Umuntu wiyemeje gutangira igikorwa cyerekeye amateka, agomba mbere na mbere gusobanukirwa neza icyo agamije, agasesengura kandi akita cyane ku bibazo no kuri buri ngingo.

31 Icyakora azaharanira kubyandika mu magambo make kandi asobanutse, azirinda kurondora ibyabaye byose.

32 Nuko rero ntangiye inyandiko yanjye nta cyo nongeraho mu bimaze kuvugwa. Koko rero byaba ari ubujiji kurondogora mu ijambo ry’ibanze, hanyuma inkuru ubwayo nkayivuga mu magambo make.