Abavandimwe barindwi na nyina bahōrwa ukwemera
1 Ikindi gihe bafata abavandimwe barindwi hamwe na nyina. Umwami yifuzaga ko bahatirwa kurya inyama z’ingurube zabuzwaga n’Amategeko y’Imana, bityo babakubitisha imikwege n’imirya y’ibimasa.
2 Nuko umwe muri bo mu izina rya bose abwira umwami ati: “Mbese ni iki wifuza kumenya cyangwa kunguka, bituma utubabaza bene aka kageni? Menya ko twiteguye gupfa, aho kurenga ku mabwiriza ya ba sogokuruza.”
3 Umwami biramurakaza cyane, ategeka ko bacanira ibikarayi n’ingunguru.
4 Ibyo bimaze gutukura ategeka ko baca ururimi rw’umwe wari wavugiye abandi, bakamwūnaho uruhu rwo ku mutwe, bakamuca ibirenge n’ibiganza abavandimwe be na nyina babireba.
5 Bamaze kumwica urw’agashinyaguro, umwami ategeka ko bamushyira ku muriro bakamukaranga ku gikarayi agihumeka. Uko umwotsi wacucumukaga mu mpande zose z’icyo gikarayi, ni ko abandi bavandimwe be hamwe na nyina bakomezaga guhumurizanya kugira ngo bapfe gitwari. Baravugaga bati:
6 “Nyagasani Imana yacu aratureba kandi mu by’ukuri ntiyirengagiza amakuba turimo. Koko rero Musa yabivuze mu ndirimbo aho ashinja ubwoko bwe agira ati: ‘Uhoraho azagirira impuhwe abagaragu be.’ ”
7 Uwa mbere muri abo bavandimwe amaze gupfa bene ako kageni, bazana uwa kabiri kugira ngo na we yicwe urw’agashinyaguro. Bamaze kumwūnaho uruhu rwo ku mutwe n’imisatsi baramubaza bati: “Mbese ushobora kurya inyama z’ingurube batagombye kugucagagura?”
8 Ariko we abasubiza mu rurimi rwa ba sekuruza ati: “Oya.” Ni yo mpamvu yatumye na we bamwica urubozo nk’uwa mbere.
9 Igihe yari agiye gupfa abwira umwami ati: “Wa mugome we! Uratwambura ubu buzima, ariko Umwami w’isi azatuzuratubeho mu buzima buhoraho, kuko dupfuye duhowe kubaha Amategeko ye.”
10 Nyuma y’uwo batangira kubabaza uwa gatatu. Bamutegeka kuzana ururimi ahita abikora, kandi arambura amaboko nta mususu.
11 Nuko avugana ubutwari ati: “Iyi myanya y’umubiri nyikesha Imana, ariko nemeye kuyitanga kubera ishyaka ndwanira Amategeko yayo kandi ndizera ko izayinsubiza.”
12 Umwami ubwe n’abari kumwe na we batangazwa n’ubutwari bw’uwo musore, utari witaye ku bubabare bwe.
13 Uwo nguwo amaze gupfa, uwa kane na we bamubabaza kuri ubwo buryo.
14 Igihe yari agiye gupfa abwira umwami ati: “Nta cyiza cyaruta kugira ukwizera igihe ugiye kwicwa n’abantu! Koko rero Imana yadusezeranyije kuzatuzūra, ariko wowe ntuteze kuzuka.”
15 Ako kanya bazana n’uwa gatanu na we baramubabaza.
16 Uwo na we atumbira umwami aramubwira ati: “Koko ufite ububasha bwo gukora icyo ushaka mu bantu nubwo nawe uzapfa. Nyamara ntiwibwire ko Imana yatereranye ubwoko bwacu.
17 Wowe rero ihangane utegereze, uzabona ububasha bwayo bukomeye, igihe izaguhana wowe n’abagukomokaho.”
18 Nyuma y’uwo bazana n’uwa gatandatu. Igihe yari agiye gupfa abwira umwami ati: “Ntiwibeshye! Koko rero ubu bubabare bwose ni twebwe twabwiteye kuko twacumuye ku Mana yacu. Ni cyo gitumye tugwiririwe n’aya makuba akomeye.
19 Nyamara nawe ntiwibwire ko utazahanwa, wowe wubahutse kurwanya Imana.”
20 Ariko nyina ubabyara aba igitangaza rwose akaba akwiriye guhora yibukwa, we wabonye abahungu be barindwi bicirwa umunsi umwe, nyamara akiyumanganya gitwari kuko yari yiringiye Nyagasani.
21 Uwo mubyeyi wari ufite urukundo ruvanze n’ubutwari bukomeye, yashishikazaga mu rurimi rwa ba sekuruza buri wese mu bahungu be kugira ubutwari. Yarababwiraga ati:
22 “Uko nabasamye sinkuzi, si jye wabagabiye umwuka n’ubugingo, si nanjye washyize ingingo za buri wese mu myanya yazo.
23 Umuremyi w’isi ni we nkomoko y’ibintu byose, ni we urema abantu kuva bagisamwa. Nuko rero azabagirira impuhwe abasubize umwuka n’ubugingo, kuko ubu mwitanze mukaba indahemuka ku Mategeko ye.”
24 Umwami Antiyokusi yumvise amagambo y’uwo mubyeyi yibwira ko amusuzuguye ndetse akaba amututse.Nuko ahendahenda umuhererezi wari ukiri muzima, ndetse amusezeranya mu ndahiro ko azamukungahaza akagubwa neza, akabarwa mu ncuti z’umwami kandi akamushinga imirimo ikomeye aramutse aretse imigenzo ya ba sekuruza.
25 Ariko uwo musore ntiyita ku byo umwami amubwiye. Nuko Antiyokusi yiyegereza nyina w’umwana, amusaba kugira inama umuhungu we kugira ngo arengere ubuzima bwe.
26 Umwami amaze kumwinginga igihe kirekire, yemera kugira umuhungu we inama.
27 Nuko nyina aramwegera ari na ko ajijisha uwo mugome, abwira umuhungu we mu rurimi rwa ba sekuruza ati: “Mwana wanjye umbabarire, uzirikane ko nagutwaye mu nda amezi icyenda yose kandi nkakonsa imyaka itatu. Nakwitayeho ndakugaburira kandi ndakurera kugeza ubu.
28 Ndakwinginze mwana wanjye, itegereze ijuru n’isi urebe ibihari byose, wibuke ko Imana yaremye ibyo byose ibikuye mu busa, ndetse n’abantu akaba ari uko baremwe.
29 Witinya uyu mwicanyi, ahubwo emera upfane ubutwari nk’abavandimwe bawe. Bityo igihe cy’imbabazi z’Imana nikigera, nzongere kukubona hamwe n’abavandimwe bawe.”
30 Nyina akimara kuvuga, uwo musore atera hejuru ati: “Mbese mutegereje iki? Sinteze kumvira amabwiriza y’umwami, ahubwo numvira Amategeko y’Imana ba sogokuruza bahawe na Musa.
31 Naho wowe Mwami Antiyokusi, wowe wazanye amakuba yose yagwiririye ubwoko bwacu, ntuzarokoka igihano cy’Imana.
32 Koko rero ubu turababara kubera ko twacumuye.
33 Nyagasani Imana nzima yaraturakariye by’igihe gito, kugira ngo adukosore kandi atwigishe. Nyamara azongera yiyunge natwe abagaragu be.
34 Naho wowe utubaha Imana ukaba n’umwicanyi kurusha abantu bose, ntiwishyire hejuru. Wowe wica abana b’Imana, ntiwibeshye ngo hari icyiza utegereje.
35 Koko rero ntiwari wahonoka urubanza rw’Imana Nyirububasha kandi ikabona byose.
36 Abavandimwe bacu bamaze kubabazwa by’igihe gito, bishwe bazira kudahemuka ku Isezerano ry’Imana, none bari mu bugingo buhoraho. Naho wowe Imana izagucira urubanza, iguhe igihano gikwiranye n’ubwirasi bwawe.
37 Jyewe ntanze umubiri wanjye n’ubugingo bwanjye, kubera ishyaka ndwanira Amategeko yahawe ba sogokuruza kimwe n’abavandimwe banjye. Ariko ndatakambira Imana kugira ngo igirire imbabazi ubwoko bwacu, naho wowe ngo iguteze amakuba n’ibyorezo, kugira ngo nawe umenye ko ari yo Mana yonyine.
38 Iyaba byashobokaga ngo jyewe n’abavandimwe banjye, tube aba nyuma bababajwe n’uburakari Nyirububasha yarakariye ubwoko bwacu.”
39 Umwami arakazwa cyane n’ayo magambo amusebya, maze yica uwo muhungu urw’agashinyaguro ku buryo butambutse ubw’abavandimwe be.
40 Nuko uwo musore apfa atihumanyije, afite ukwizera gushyitse muri Nyagasani.
41 Hanyuma na nyina baramwica aheruka abahungu be.
42 Reka duhinire aha, ndabona ibyo twavuze bihagije ku byerekeye kurya inyama z’ibitambo bibujijwe, n’urupfu rw’agashinyaguro rwagiriwe Abayahudi.