2 Sam 1

Dawidi amenyeshwa urupfu rwa Sawuli na Yonatani

1 Sawuli amaze gupfa Dawidi asubira i Sikulagi amaze gutsinda Abamaleki, ahamara iminsi ibiri.

2 Ku munsi wa gatatu haza umuntu uvuye mu birindiro by’ingabo za Sawuli, yari yashishimuye imyambaro ye, yiyoreye umukungugu mu mutwe nk’uwapfushije. Ageze imbere ya Dawidi yikubita hasi yubamye.

3 Dawidi aramubaza ati: “Uturutse he?”

Aramusubiza ati: “Nacitse mu birindiro by’ingabo z’Abisiraheli.”

4 Dawidi aramubwira ati: “Ntekerereza uko byagenze.”

Uwo muntu ati: “Abisiraheli barahunze kandi benshi muri bo baguye ku rugamba, ndetse Sawuli n’umuhungu we Yonatani na bo barapfuye.”

5 Dawidi abaza uwo musore ati: “Wamenye ute ko Sawuli n’umuhungu we Yonatani bapfuye?”

6 Uwo musore ati: “Nari ku musozi wa Gilibowa mbona Sawuli yishingikirije icumu, yari asatiriwe cyane n’Abafilisiti bari mu magare y’intambara n’abarwanira ku mafarasi.

7 Akebutse arambona, arampamagara nditaba nti: ‘Karame!’

8 Ambaza uwo ndi we mubwira ko ndi Umwamaleki.

9 Ni ko kumbwira ati: ‘Igira hino unsonge kuko mbabara cyane nubwo ngihumeka.’

10 Nuko ndamwegera ndamusonga, kuko nabonaga ko n’ubundi ari bupfe. Hanyuma mfata ikamba rye n’umuringa yari yambaye ku kuboko, ndabikuzanira nyakubahwa.”

11 Dawidi ashishimura imyambaro ye, n’abari kumwe na we bose babigenza batyo,

12 bararira baraboroga, biyiriza ubusa kubera Sawuli n’umuhungu we Yonatani, no kubera ingabo z’Uhoraho n’abandi Bisiraheli bose bari baguye ku rugamba.

13 Dawidi abaza uwo musore ati: “Uri uwa he?”

Aramusubiza ati: “Data ni Umwamaleki w’umwimukīra mu gihugu cyanyu.”

14 Dawidi aramubwira ati: “Koko watinyutse kwica umwami Uhoraho yimikishije amavuta!”

15 Dawidi ni ko guhamagara umwe mu ngabo ze aramubwira ati: “Genda umwice.” Nuko aramwica.

16 Dawidi yari yabwiye uwo Mwamaleki ati: “Amaraso yawe aguhame, kuko wizize ubwo wihamyaga ko wishe umwami Uhoraho yimikishije amavuta.”

Dawidi aririra Sawuli na Yonatani

17 Nuko Dawidi ahimba indirimbo yo kuririra Sawuli n’umuhungu we Yonatani,

18 ategeka ko izigishwa Abayuda bose. Ni indirimbo yitwa iy’umuheto, yanditswe mu gitabo cya Yashari.

19 “Isiraheli we, icyubahiro cyawe kiburiye mu mpinga z’imisozi

mbega ukuntu intwari zawe zahaguye!

20 Ntimubihingukirize ab’i Gati,

ntibizamamazwe mu mayira ya Ashikeloni,

naho ubundi Abafilisitikazi bazishima,

abo bakobwa b’abatemera Imana bazasābwa n’ibyishimo.

21 Misozi y’i Gilibowa, ikime n’imvura ntibikabatose ukundi,

imirima yanyu ntizongere kurumbuka,

ingabo zakingiraga intwari zanduriye muri mwe,

ingabo ya Sawuli na yo ntigisigwa amavuta.

22 Umuheto wa Yonatani ntiwahushaga umwanzi,

inkota ya Sawuli na yo ntiyatahaga ubusa,

byombi byicaga ab’intwari mu banzi.

23 Sawuli na Yonatani bari bafite igikundiro mu mibereho yabo,

no mu rupfu rwabo ntibasiganye.

Banyarukaga kurusha agaca,

bagiraga imbaraga kurusha intare!

24 Bisirahelikazi, nimuririre Sawuli,

yabambikaga imyenda y’igiciro,

imyambaro yanyu yayitakishaga zahabu.

25 Mbega ukuntu intwari zaguye ku rugamba!

Yonatani yaguye mu mpinga z’imisozi.

26 Igendere muvandimwe Yonatani unsigiye agahinda,

wari incuti yanjye y’amagara,

wankunze ku buryo butangaje,

urukundo rwawe rwandutiraga urw’abagore.

27 Mbega ukuntu intwari zahaguye!

Intwaro z’intambara zararimbuwe.”