2 Sam 10

Intumwa za Dawidi zisuzugurwa

1 Nyuma y’ibyo Nahashi umwami w’Abamoni arapfa, umuhungu we Hanuni amusimbura ku ngoma.

2 Dawidi aravuga ati: “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, mwitūra ineza se yangiriye.” Nuko yohereza intumwa kugira ngo zifatanye na we mu kababaro gatewe n’urupfu rwa se. Intumwa za Dawidi zigera mu gihugu cy’Abamoni.

3 Nyamara abatware b’Abamoni babaza Hanuni bati: “Ese ubona ko Dawidi yarohereje aba bantu kwifatanya nawe mu kababaro, kubera ko yubahaga so? Aho ntibaba baje kugenzura no gutata umurwa kugira ngo bazabone uko bawigarurira?”

4 Nuko Hanuni afata intumwa za Dawidi azogosha ubwanwa, imyambaro yazo ayikatira munsi y’urukenyerero, maze arazohereza.

5 Dawidi amenye ibyabaye ku bagaragu be, yohereza abantu bo kubasanganira kuko bari bakozwe n’isoni cyane. Umwami abatumaho ati: “Mugume i Yeriko kugeza igihe ubwanwa bwanyu buzaba bumaze kumera, maze mubone kugaruka.”

Dawidi atsinda Abamoni n’Abanyasiriya

6 Abamoni babonye ko batumye Dawidi abazinukwa, batuma ku Banyasiriya kugira ngo babashakire abacancuro. I Beti-Rehobu n’i Soba haboneka ibihumbi makumyabiri bagenza amaguru, umwami wa Māka abaha igihumbi, naho i Tobu haboneka ibihumbi cumi na bibiri.

7 Dawidi abimenye yohereza Yowabu n’ingabo z’intwari zose bagaba igitero.

8 Abamoni na bo barasohoka bashinga ibirindiro ku marembo y’umujyi wabo. Ba Banyasiriya b’i Soba n’ab’i Beti-Rehobu, n’ab’i Tobu n’ab’i Māka bo bari ukwabo ku gasozi.

9 Yowabu abonye ko urugamba rumusatiriye imbere n’inyuma, atoranya ingabo z’intwari mu Bisiraheli, kugira ngo zihangane n’Abanyasiriya.

10 Ingabo zisigaye azishinga mukuru we Abishayi, kugira ngo zihangane n’Abamoni.

11 Yowabu aramubwira ati: “Abanyasiriya nibandusha amaboko untabare, kandi nawe Abamoni nibakurusha amaboko ndagutabara.

12 Ukomere turwane kigabo, turwanirire ubwoko bwacu n’imijyi y’Imana yacu. Uhoraho agenze uko ashaka.”

13 Yowabu n’ingabo ze basatira Abanyasiriya, maze Abanyasiriya barahunga.

14 Abamoni babonye Abanyasiriya bahunze, na bo bahunga ingabo za Abishayi basubira mu mujyi. Yowabu areka kurwanya Abamoni asubira i Yeruzalemu.

15 Abanyasiriya babonye ko batsinzwe n’Abisiraheli, bakoranyiriza hamwe ingabo zabo.

16 Hadadezeri atumiza ingabo z’Abanyasiriya batuye iburasirazuba hakurya y’uruzi rwa Efurati, zikoranira i Helamu. Izo ngabo zose zifatanyije zari ziyobowe na Shobaki umugaba w’ingabo za Hadadezeri.

17 Dawidi abyumvise akoranya ingabo zose z’Abisiraheli, yambuka Yorodani ajya i Helamu. Abanyasiriya bagaba igitero barwana n’ingabo za Dawidi.

18 Nuko Abanyasiriya baratsindwa barahunga, Dawidi abicamo ingabo magana arindwi zirwanira mu magare y’intambara, n’izindi ibihumbi mirongo ine zigendera ku mafarasi. Yica na Shobaki umugaba w’ingabo z’Abanyasiriya.

19 Nuko abami bose bari bifatanyije na Hadadezeri babonye ko batsinzwe, bagirana amasezerano y’amahoro n’Abisiraheli maze barabayoboka. Kuva ubwo Abanyasiriya ntibongera gutabara Abamoni.