2 Sam 11

Dawidi na Batisheba

1 Mu ntangiriro z’umwaka wakurikiyeho, mu gihe abami bakundaga kujya ku rugamba, Dawidi yohereza ingabo zose z’Abisiraheli ziyobowe na Yowabu na bagenzi be, batsemba Abamoni bagota Raba umurwa wabo mukuru, ariko Dawidi we yigumira i Yeruzalemu.

2 Umunsi umwe nimugoroba Dawidi amaze kuruhuka, arabyuka ajya gutembera ku gisenge gishashecy’inzu ye. Agihari abona umugore mwiza cyane wiyuhagiraga.

3 Dawidi yohereza abantu kubaririza uwo mugore uwo ari we baramubwira bati: “Ni Batisheba umukobwa wa Eliyamu akaba n’umugore wa Uriya w’Umuheti.”

4 Nuko Dawidi yohereza intumwa kumuzanira uwo mugore, araza bararyamana hanyuma arataha. Ibyo byabaye Batisheba amaze kwisukura avuye mu mihango y’abakobwa.

5 Uwo mugore asama inda, maze abimenyesha Dawidi ati: “Ndatwite”.

6 Nuko Dawidi ahita atuma kuri Yowabu ati: “Nyoherereza Uriya w’Umuheti.” Yowabu aramwohereza.

7 Uriya agezeyo Dawidi amubaza uko Yowabu n’abandi Bisiraheli bameze, n’iby’urugamba.

8 Bamaze kuvugana Dawidi abwira Uriya ngo agende ajye iwe kuruhuka. Agisohoka umwami amukurikiza intumwa imushyiriye n’izimano.

9 Nyamara Uriya ntiyataha, ahubwo yirarira hamwe n’abandi bagaragu b’umwami.

10 Babwira Dawidi ko Uriya atigeze ajya iwe, maze Dawidi aramubaza ati: “Kuki utagiye iwawe kandi uvuye mu rugendo?”

11 Uriya aramusubiza ati: “Isanduku y’Isezerano iri ku rugamba, ingabo z’Abisirahelin’iz’Abayuda, na databuja Yowabu n’abandi bagaba b’ingabo barara mu ngando, none ngo ninjye iwanjye, nywe ndye kandi ndyamane n’umugore wanjye? Ndahiye ubugingo bwawe ko ntakora ibintu nk’ibyo.”

12 Dawidi ni ko kumubwira ati: “Sibira uyu munsi, ejo nzakohereza ugende.” Uwo munsi Uriya aguma i Yeruzalemu,

13 nimugoroba Dawidi aramutumira, aramugaburira amuha n’icyo kunywa aramusindisha. Ariko birangiye Uriya ntiyajya iwe, ahubwo yongera kwiraranira n’abandi bagaragu b’umwami.

14 Bukeye Dawidi yandikira Yowabu urwandiko aruha Uriya.

15 Yari yanditsemo ngo “Mushyire Uriya imbere aho urugamba rukomeye, mumusige wenyine maze abanzi bamwice.”

Urupfu rwa Uriya

16 Igihe Yowabu yari agose umujyi wa Raba, yohereza Uriya aho yari azi ko hari ingabo z’intwari, kugira ngo ahangane na zo.

17 Abamoni barasohoka barwana n’ingabo za Dawidi ziyobowe na Yowabu, bica zimwe zirimo na Uriya w’Umuheti.

18 Yowabu yohereza intumwa yo gutekerereza Dawidi uko intambara yagenze,

19 arayibwira ati: “Numara kubwira umwami ibyabaye byose mu ntambara,

20 ashobora kurakara akakubaza ati: ‘Kuki mwateye uwo mujyi muwusatiriye cyane, kandi muzi ko babasha kubarasa bahagaze hejuru y’urukuta?

21 Ntimwari muzi uko Abimeleki mwene Gideyoni yiciwe i Tebesi? Yishwe n’umugore wari hejuru y’urukuta amuteye ingasire. None ni iki cyatumye musatira urukuta?’ Uzamubwire uti: ‘N’umugaragu wawe Uriya w’Umuheti yarapfuye!’ ”

22 Iyo ntumwa igeze kwa Dawidi imutekerereza ibyo Yowabu yayitumye,

23 igira iti “Abamoni bagabye igitero gikomeye aho twari twashinze ibirindiro ku gasozi, nyamara twarabahinduranye tubageza ku irembo ry’umujyi.

24 Ariko abari hejuru y’urukuta baraturashe, bamwe bo mu ngabo zawe barahagwa, barimo n’umugaragu wawe Uriya w’Umuheti.”

25 Nuko Dawidi abwira iyo ntuma ati: “Genda ukomeze Yowabu, umubwire ko ibyo bitagomba kumuca intege. Ni ko bigenda mu ntambara abantu bapfa mu mpande zombi, ahubwo akaze umurego asenye uwo mujyi.”

26 Umugore wa Uriya aza kumenya ko umugabo we yapfuye, aramuririra.

27 Iminsi y’akababaro irangiye, Dawidi aramuhamagaza amugira umugore we, babyarana umwana w’umuhungu.

Ariko ibyo Dawidi yari yakoze birakaza Uhoraho.