Natani amenyesha Dawidi icyaha cye
1 Uhoraho atuma Natani kuri Dawidi, ajyayo aramubwira ati: “Hari abaturanyi babiri mu mujyi, umwe ari umukire undi ari umukene.
2 Uwo mukire yari afite amashyo menshi y’inka n’intama.
3 Naho uwo mukene afite akāgazi k’intama kamwe gusa yiguriye, arakagaburira arakarera, gakurira iwe hamwe n’abana be. Yasangiraga na ko bakanywera ku gikombe kimwe, kakaryama mu gituza cye. Mbese kari kamubereye nk’agakobwa ke bwite.
4 Wa mukire agenderewe n’umushyitsi ntiyafata mu matungo ye kugira ngo amuzimanire, ahubwo afata ka kāgazi k’intama ka wa mukene, aba ari ko azimanira uwo mushyitsi!”
5 Dawidi arakarira cyane uwo mukire, maze abwira Natani ati: “Ndahiye Uhoraho, umuntu wakoze ibyo akwiye kwicwa,
6 kandi ako kāgazi k’intama azakariha intama enyekuko atagize impuhwe.”
7 Natani ni ko kubwira Dawidi ati: “Uwo muntu ni wowe. Uhoraho Imana y’Abisiraheli aravuze ati: ‘Ni jyewe ubwanjye wagusīze amavuta kugira ngo ube umwami w’Abisiraheli, ngukiza Sawuli.
8 Naguhaye gutwara ab’inzu yashobuja nguha n’abagore be, naguhaye gutegeka Abisiraheli n’Abayuda, kandi iyo ibyo biba bidahagije nari kukongerera n’ibindi.
9 None ni iki cyatumye uncumuraho ukarenga ku mategeko yanjye? Wagambiriye ko Uriya w’Umuheti yicwa n’Abamoni, kugira ngo ubone uko ucyura umugore we.
10 Kubera ko wansuzuguye ugacyura umugore wa Uriya w’Umuheti, mu bazagukomokaho b’ibihe byose ntihazaburamo abapfa rubi.
11 Ngiye kuguteza ibyago bizaturuka ku muryango wawe bwite, nzatuma uwo mufitanye isano aryamanira n’abagore bawe ku karubanda.
12 Ibyo wakoze wabikoze rwihishwa, ariko jye nzabikwitūrira imbere y’Abisiraheli bose ku mugaragaro.’ ”
13 Dawidi abwira Natani ati: “Koko nacumuye ku Uhoraho.”
Natani aramubwira ati: “Uhoraho yakugiriye imbabazi nturi bupfe.
14 Ariko kuko washujuguje utyo Uhoraho mu banzi be, umwana w’umuhungu wabyaye azapfa.”
15 Nuko Natani yisubirira iwe.
Urupfu rw’umuhungu wa Dawidi
Uhoraho ahita ateza indwara wa mwana Dawidi yabyaranye n’uwahoze ari muka Uriya.
16 Dawidi atakambira Imana asabira uwo mwana kugira ngo akire, yigomwa kurya, aryama hasi ijoro ryose.
17 Ibyegera bye biramwinginga ngo abyuke ariko aranga, ntiyagira n’icyo asangira na bo.
18 Hashize iminsi irindwi umwana arapfa. Abagaragu ba Dawidi batinya kubimubwira, kuko bibwiraga bati: “Ko twamubwiraga ntatwumve umwana akiriho, twahera he tumubwira ko yapfuye? Byatuma akora ishyano.”
19 Nyamara Dawidi abonye abagaragu be bongorerana, ahita yibwira ko umwana yapfuye, ni ko kubabaza ati: “Aho wa mwana ntiyapfuye?”
Baramusubiza bati: “Amaze gupfa.”
20 Dawidi abyuka aho yari aryamye hasi, ariyuhagira arisīga, ahindura imyambaro maze ajya mu Nzu y’Uhoraho aramuramya. Agarutse iwe yaka ibyokurya, baramuhereza arafungura.
21 Abagaragu be baramubaza bati: “Ibyo ukoze ibi ni ibiki? Umwana akiriho wigomwe kurya urarira, none amaze gupfa ni bwo uhagurutse urafungura!”
22 Dawidi arabasubiza ati: “Umwana akiriho nigomwe kurya ndarira, kuko nibwiraga ko Uhoraho ashobora kumbabarira umwana agakira.
23 None se ko amaze gupfa, kwigomwa kurya byamarira iki? Ese nshobora kumugarura? Ni jye uzamusanga naho we ntabasha kungarukira.”
Ivuka rya Salomo
24 Dawidi ahoza umugore we Batisheba, ataha iwe bararyamana babyarana umuhungu, Dawidi amwita Salomo. Uhoraho akunda uwo mwana,
25 atuma umuhanuzi Natani ngo amwite Yedidiya. Iryo zina risobanurwa ngo “Ukunzwe n’Uhoraho”.
Dawidi yigarurira umujyi wa Raba
26 Hagati aho Yowabu akomeza kugota Raba umurwa w’Abamoni, yigarurira ikigo ntamenwa cy’ibwami.
27 Nuko atuma kuri Dawidi ati: “Twateye Raba dufata agace k’umujyi k’aho bavoma,
28 none ube ari wowe ukoranya izindi ngabo z’Abisiraheli wigarurire umujyi, naho ubundi ishema ryaba iryanjye.”
29 Nuko Dawidi akoranya izindi ngabo zose atera Raba, arahigarurira.
30 Afata ikamba ry’umwami waboryari rikozwe mu izahabu, rigapima ibiro mirongo itatu na bitanu, afata n’ibuye ry’agaciro ryari ritatseho araritamiriza, ajyana n’indi minyago myinshi cyane.
31 Asohora abaturage mu mujyi abakoresha imirimo y’agahato. Bamwe basatura ibiti bakoresheje inkero, abandi bakoresha amapiki n’amashoka, abandi babumba amatafari. Dawidi abigenza atyo no ku yindi mijyi yose y’Abamoni, hanyuma Dawidi n’ingabo ze basubira i Yeruzalemu.