2 Sam 13

Amunoni na Tamari

1 Dore ibyabaye hanyuma y’ibyo: Abusalomu mwene Dawidi yari afite mushiki we ufite uburanga witwaga Tamari. Dawidi yari afite undi muhungu witwaga Amunoni, abengukwa Tamari.

2 Ariko Tamari yari isugi ku buryo Amunoni atashoboraga kubonana na we, ibyo bibabaza Amunoni bituma yirwaza.

3 Amunoni yari afite incuti y’incakura yitwaga Yonadabu mwene Shama, mukuru wa Dawidi.

4 Yonadabu abaza Amunoni ati: “Ntiwambwira igituma buri munsi urushaho kumererwa nabi kandi uri umwana w’umwami?”

Amunoni aramusubiza ati: “Nkunda cyane Tamari mushiki wa mwene data Abusalomu.”

5 Yonadabu amugira inama ati: “Ujye kuryama wirwaze, so naza kugusura umubwire uti: ‘Ndashaka ko mushiki wanjye Tamari yazana ibyokurya, akabitegurira imbere yanjye akangaburira.’ ”

6 Nuko Amunoni araryama arirwaza. Se aje kumusura Amunoni aramubwira ati: “Ndashaka ko mushiki wanjye Tamari yaza akantegurira utugati tubiri, akangaburira.”

7 Dawidi atuma kuri Tamari ngo ajye kwa musaza we Amunoni, amutegurire ibyokurya.

8 Tamari ajyayo asanga musaza we aryamye, ategura utugati, adutekera imbere ye.

9 Amwegereza isahani kugira ngo afungure, ariko Amunoni aranga aravuga ati: “Abantu bose nibasohoke bamve iruhande!” Bose barasohoka.

10 Amunoni abwira Tamari ati: “Nzanira ibyokurya mfungurire mu cyumba cyanjye.”

Tamari afata twa tugati yateguye adushyīra musaza we mu cyumba.

11 Akitumuhereza, Amunoni aramusingīra aramubwira ati: “Ngwino turyamane mushiki wanjye.”

12 Tamari aramubwira ati: “Oya musaza wanjye, rwose wimfata ku ngufu! Ibyo birazira mu Bisiraheli, ni ubugoryi ntukabikore!

13 Izo soni sinabona aho nzikwiza, kandi waba umwe mu bigoryi byo mu Bisiraheli. None genda unsabe umwami ntazanga kukunshyingira.”

14 Ariko Amunoni yanga kumwumva, aryamana na we ku ngufu.

15 Birangiye Amunoni amwanga urunuka, amugirira urwango rurenze kure urukundo yari yaramukunze. Nuko aramubwira ati: “Haguruka umvire aha!”

16 Tamari aramubwira ati: “Ntibishoboka, kuko kunyirukana byaba ari bibi cyane kurusha ibyo umaze kunkorera!”

Amunoni yanga kumwumva,

17 ahamagara umugaragu we aramubwira ati: “Vana uyu mukobwa aha umushyire hanze, uhite ukinga urugi!”

18 Uwo mugaragu abigenza atyo.

Tamari yari yambaye ikanzu y’igiciro nk’uko abakobwa b’umwami bambaraga bakiri abāri.

19 Nuko arayishishimura yitera ivu mu mutwe, yikorera amaboko agenda aboroga.

20 Musaza we Abusalomu aramubaza ati: “Mbese ni musaza wawe Amunoni wagufashe ku ngufu? Mwana wa mama, wikwirirwa ubisakuza, ni musaza wawe kandi ntibitume uhagarika umutima.” Nuko Tamari aguma kwa musaza we Abusalomu nk’indushyi.

21 Umwami Dawidi yumvise ibyabaye ararakara cyane.

22 Abusalomu ntiyongera kuvugisha Amunoni, aramuzinukwa kuko yafashe mushiki we Tamari ku ngufu.

Amunoni yicwa

23 Hashize imyaka ibiri, igihe Abusalomu yakemuzaga intama ze i Bāli-Hasori hafi y’umujyi wa Efurayimu, ahatumira bene se bose.

24 Abusalomu ajya kubwira umwami ati: “Nyagasani, ndakemuza intama zanjye, none ndasaba ko wazana n’ibyegera byawe mu munsi mukuru.”

25 Ariko umwami aramubwira ati: “Oya mwana wanjye, ntabwo twaza twese twaba tukuvunishije.” Abusalomu akomeza kumuhata, umwami aramuhakanira amusezeraho ati: “Genda amahoro.”

26 Abusalomu aramubwira ati: “Noneho reka tujyane na mwene data Amunoni.”

Umwami aramubaza ati: “Kuki ushaka ko mujyana?”

27 Abusalomu arahatiriza, umwami amwemerera kujyana na Amunoni n’abandi bahungu b’umwami bose.

28 Bagezeyo Abusalomu ategeka abagaragu be ati: “Nimubona Amunoni amaze gusinda nkababwira nti: ‘Nimumwice’, muhite mumwica. Ntimutinye, urupfu rwe ni jye ruzabazwa. Mukomere kandi mube intwari.”

29 Abo bagaragu bica Amunoni nk’uko Abusalomu yabategetse. Abandi bana b’umwami babibonye, burira inyumbu zabo barahunga.

30 Bakiri mu nzira, inkuru igera kuri Dawidi ngo “Abusalomu yishe abana b’umwami bose, ntihagira n’umwe urokoka.”

31 Umwami ahita ahaguruka ashishimura imyambaro ye aryama hasi, n’abagaragu be bashishimura imyambaro yabo.

32 Nyamara Yonadabu mwene Shama mukuru wa Dawidi aramubwira ati: “Nyagasani, ntiwibwire ko abahungu bawe bose bishwe, ndumva ari Amunoni wenyine wapfuye, kuko Abusalomu yari yaramuhigiye igihe yafataga mushiki we Tamari ku ngufu.

33 None nyagasani, we gukomeza guhagarika umutima ngo abahungu bawe bose bapfuye, ni Amunoni wenyine.”

34 Abusalomu we yahise ahunga.

Umusore wari ku izamu i Yeruzalemu akebutse iburengerazuba, abona abantu benshi baturutse mu ibanga ry’umusozi.

35 Yonadabu asanga umwami aramubwira ati: “Dore abahungu bawe baraje nk’uko nakubwiraga.”

36 Akimara kuvuga atyo, abahungu b’umwami baba bageze aho baboroga, umwami n’abagaragu be na bo bararira cyane.

37 Dawidi amara iminsi myinsi aririra Amunoni.

Abusalomu we ahungira kwa Talumayimwene Amihudi umwami wa Geshuri,

38 ahamara imyaka itatu.

39 Dawidi amaze gushira agahinda ka Amunoni wapfuye, akumbura Abusalomu cyane.