Abusalomu yigomeka
1 Nyuma y’ibyo Abusalomu yishakira igare rikururwa n’amafarasi, yishakira n’abantu mirongo itanu bo kwiruka imbere ye.
2 Abusalomu yajyaga azinduka agahagarara ku nzira yinjira mu irembo ry’umurwa. Umuntu wese uhanyuze afite urubanza agiye kuregera umwami, Abusalomu akamuhamagara akamubaza aho aturuka. Undi akamusubiza ati: “Databuja, nturutse mu muryango runaka w’Abisiraheli.”
3 Abusalomu akamubwira ati: “Urubanza rwawe rurasobanutse kandi rufite ishingiro, nyamara nta muntu umwami yashyizeho wo kurwumva!”
4 Abusalomu yajyaga avuga ati: “Icyangira umucamanza muri iki gihugu! Umuntu wese wajya anzanira urubanza cyangwa ikibazo najya mbikemura mu butabera.”
5 Kandi iyo hagiraga umuntu umupfukamira, Abusalomu yaramuhagurutsaga akamuhobera.
6 Abusalomu akomeza kugenzereza atyo Abisiraheli bose bajyaga kuburanira umwami, bityo yikundisha Abisiraheli bose arabigarurira.
7 Hashize imyaka ineAbusalomu abwira umwami ati: “Nyemerera njye i Heburoni guhigura umuhigo nahigiye Uhoraho.
8 Kuko nyagasani, ubwo nari i Geshuri muri Siriya nahize ko Uhoraho nangarura i Yeruzalemu nzamutambira igitambo.”
9 Umwami aramubwira ati: “Ugende amahoro!” Nuko Abusalomu ashyira nzira ajya i Heburoni.
10 Agezeyo yohereza intumwa mu miryango yose y’Abisiraheli ngo zibabwire ziti: “Nimwumva ihembe rivuze, muzatangaze muti: ‘Abusalomu yimye ingoma i Heburoni.’ ”
11 Abusalomu akiri i Yeruzalemu yari yatumiye abantu magana abiri bajyana na we, ariko nta kintu na busa bari bazi ku migambi ye.
12 Ubwo Abusalomu yatambaga ibitambo, yohereza intumwa i Gilo kumuzanira Ahitofeli w’i Gilo, akaba umujyanama wa Dawidi. Ubwigomeke burushaho gukaza umurego, kandi abayobokaga Abusalomu barushaho kwiyongera.
Dawidi ahunga Abusalomu
13 Nuko umuntu araza abwira Dawidi ati: “Abisiraheli bayobotse Abusalomu.”
14 Ako kanya Dawidi abwira abagaragu be bari i Yeruzalemu ati: “Nimuhaguruke duhunge Abusalomu. Nimugire bwangu kuko yakwihutira kutugirira nabi, akica abantu bose batuye mu mujyi.”
15 Baramubwira bati: “Nyagasani, twiteguye gukora icyo ushaka cyose.”
16 Nuko umwami ahungana n’ab’urugo rwe bose, ariko asiga inshoreke icumi zo kurinda ingoro ye.
17 Ajyana n’abo bantu bose, bahagarara ku nzu iheruka umujyi.
18 Abagaragu be bose, n’Abakereti bose, n’Abapeletibose banyura imbere ye, n’Abanyagati magana atandatu bari barazanye na we igihe yavaga i Gati, na bo baratambuka.
19 Umwami abwira Itayi umutware w’abo Banyagati ati: “Ni iki gitumye ujyana natwe? Subirayo ugumane n’umwami mushya, kuko uri umunyamahanga ukaba utari iwanyu.
20 Dore ni bwo ukigera ino none ugiye kwangarana natwe, nanjye ubwanjye ntazi iyo tugana! Isubirireyo ujyane na bagenzi bawe, Uhoraho akugirire neza kandi akwiteho.”
21 Itayi aramusubiza ati: “Nyagasani, ndahiye Uhoraho, nawe nkurahiye ko aho uzajya hose tuzajyana, twabaho cyangwa twapfa!”
22 Dawidi aramubwira ati: “Ngaho tambuka.” Itayi w’Umunyagati ajyana n’ingabo ze n’imiryango yabo yose.
23 Dawidi yambukana n’abantu bose akagezi ka Kedironi, bakomeza inzira igana mu butayu. Aho banyuze hose abaturage bagacura umuborogo.
24 Bagisohoka mu mujyi, abatambyi Sadoki na Abiyatari bari aho hamwe n’Abalevi bari bahetse Isanduku y’Isezerano ry’Imana. Abalevi barayururutsa, Abiyatari akomeza guhagarara kugeza ubwo abantu bose bamaze gusohoka.
25 Umwami abwira Sadoki ati: “Nimusubize Isanduku y’Imana mu mujyi. Nintona ku Uhoraho, azangarura nongere nyibone mbone n’aho iba.
26 Ariko natanyishimira, azangenze uko ashaka nditeguye.
27 Ese nturi umushishozi? Ngaho ugende amahoro usubire mu mujyi, ujyane n’umuhungu wawe Ahimāsi, na Abiyatari n’umuhungu we Yonatani.
28 Nanjye nzategerereza ku byambu bya Yorodani, kugeza igihe muzamenyeshereza uko bimeze.”
29 Nuko Sadoki na Abiyatari basubiza Isanduku y’Imana i Yeruzalemu bagumayo.
30 Dawidi azamuka Umusozi w’Iminzenze agenda aboroga, yitwikiriye umutwe kandi atambaye inkweto, abari kumwe na we bose na bo bazamuka bitwikiriye imitwe baboroga.
31 Babwira Dawidi ko Ahitofeli yifatanyije na Abusalomu, maze Dawidi asenga agira ati: “Uhoraho, ndakwinginze inama za Ahitofeli uzihindure ubusa.”
32 Dawidi ageze mu mpinga y’umusozi aho basengeraga Imana, Hushayi w’Umwaruki aza amusanga yashishimuye umwambaro we, yiteye n’umukungugu mu mutwe.
33 Dawidi aramubwira ati: “Nitujyana uzandushya,
34 ahubwo usubire i Yeruzalemu ubwire Abusalomu uti: ‘Nyagasani, nje kukubera umugaragu. Kuva kera nabaye umugaragu wa so none ubu ndi uwawe.’ Nungenzereza utyo, uzashobora kuburizamo inama za Ahitofeli.
35 Abatambyi Sadoki na Abiyatari muzaba muri kumwe, maze icyo uzajya umenya cy’ibwami cyose uzajye ukibabwira.
36 Uko mugize icyo mumenya muzajye muntumaho abahungu banyu, Ahimāsi mwene Sadoki na Yonatani mwene Abiyatari.”
37 Nuko Hushayi incuti ya Dawidi asubira i Yeruzalemu, ahagerera rimwe na Abusalomu.