Siba asanganira Dawidi
1 Dawidi amaze kuminuka umusozi, ahura na Siba umugaragu wa Mefibosheti aje kumusanganira. Yari ashoreye indogobe ebyiri zihetse imigati magana abiri, n’amaseri ijana y’imizabibu yumye n’imbuto ijana z’imitini, n’uruhago rw’uruhururimo divayi.
2 Umwami abaza Siba ati: “Ibyo ni iby’iki?”
Siba aramusubiza ati: “Nyagasani, indogobe ni izo guheka abo mu rugo rwawe, imigati n’imbuto ni ibyo kugaburira abagaragu bawe, naho divayi ni iyo kwicira inyota abananirirwa mu butayu.”
3 Umwami aramubaza ati: “Mefibosheti umwuzukuru wa shobuja ari he?”
Siba aramusubiza ati: “Ubu ari i Yeruzalemu, kuko yibwira ko Abisiraheli bazamwimika agahabwa ingoma ya sekuru.”
4 Nuko umwami aramubwira ati: “Nkugabiye ibyari ibya Mefibosheti byose.”
Siba aravuga ati: “Urakarama nyagasani, nzahore ngutonnyeho!”
Shimeyi atuka Dawidi
5 Umwami Dawidi ageze i Bahurimu haza umugabo witwaga Shimeyi mwene Gera wo mu muryango wa Sawuli, atangira kumutuka.
6 Atera amabuye Umwami Dawidi n’abagaragu be bose, n’abandi bantu bari kumwe na we bose ndetse n’ingabo zari zimukikije.
7 Yamutukaga agira ati: “Hoshi genda wa mupfayongo we w’umwicanyi!
8 Uhoraho akuryoje amaraso y’abo mu muryango wa Sawuli wasimbuye ku ngoma! Ubwami abuhaye Abusalomu umuhungu wawe, naho wowe aguteje ibyago kubera amaraso wamennye!”
9 Abishayi mwene Seruya abwira umwami ati: “Nyagasani, kuki iriya ntumbi y’imbwa yagumya kugutuka? Reka ngende muce umutwe!”
10 Dawidi aravuga ati: “Mpuriye he namwe bene Seruya? Niba Uhoraho yamubwiye ngo antuke, nta wamubuza kubikora.”
11 Nuko Dawidi abwira abagaragu be bose na Abishayi ati: “Dore n’umuhungu wanjye nibyariye arashaka kunyica, nkanswe uriya Mubenyamini! Nimumureke antuke niba Uhoraho yabimutumye!
12 Birashoboka ko Uhoraho yareba amagorwa ndimo, biriya bitutsi by’uyu munsi akabimpinduriramo ibyiza.”
13 Dawidi n’abo bari kumwe bakomeza urugendo, naho Shimeyi akomeza gutambika hakurya ahateganye na bo, agenda abatuka abatera amabuye, atumura n’umukungugu.
14 Hanyuma umwami n’abo bari kumwe bose bagera ku ruzi rwa Yorodani bananiwe, baraharuhukira.
Abusalomu agera i Yeruzalemu
15 Abusalomu agera i Yeruzalemu ari kumwe na Ahitofeli n’abandi Bisiraheli bose bari bamushyigikiye.
16 Ubwo ni bwo Hushayi w’Umwaruki incuti ya Dawidi yasanze Abusalomu, aramubwira ati: “Urakarama nyagasani, urakarama!”
17 Abusalomu aramubaza ati: “Kuki wahemukiye incuti yawe ntimujyane?”
18 Hushayi aramusubiza ati: “Nabitewe n’uko ari wowe watoranyijwe n’Uhoraho, n’abo muri kumwe n’Abisiraheli bose, nzagumana nawe.
19 None kuki ntagukorera kandi so yari incuti yanjye? Bityo rero nk’uko nari umugaragu wa so, ni ko nzaba umugaragu wawe.”
20 Abusalomu abwira Ahitofeli ati: “Ngira inama, dukore iki?”
21 Ahitofeli aramubwira ati: “Genda uryamane n’inshoreke za so yasize ku rugo. Ibyo bizatuma Abisiraheli bamenya ko wazinutswe so, maze bitere inkunga abari ku ruhande rwawe.”
22 Nuko bashinga ihema ku gisenge gishashe cy’ingoro y’umwami, maze Abusalomu ajya kuharyamanira n’inshoreke za se rubanda babireba.
23 Yaba Dawidi yaba Abusalomu, bose bubahaga inama za Ahitofeli nk’aho ari Imana ubwayo babajije.