2 Sam 17

Hushayi aburizamo inama za Ahitofeli

1 Ahitofeli abwira Abusalomu ati: “Reka ntoranye ingabo ibihumbi cumi na bibiri nkurikire Dawidi iri joro.

2 Ndamugeraho ananiwe nta gatege, mutere ubwoba maze abari kumwe na we bose bahunge, hanyuma mwice asigaye wenyine.

3 Bityo nzakugarurira abantu be bose, kuko kwica uriya ushaka ari ko kukugarurira bose, maze igihugu kikagira amahoro.”

4 Iyo nama inyura Abusalomu n’abakuru b’Abisiraheli bose.

5 Ariko Abusalomu aravuga ati: “Nimuhamagare Hushayi w’Umwaruki, na we twumve icyo abivugaho.”

6 Hushayi ahageze, Abusalomu amusubiriramo ibyo Ahitofeli yababwiye, maze aramubaza ati: “Mbese twakurikiza iyo nama cyangwa hari ikindi ubivugaho?”

7 Hushayi aramusubiza ati: “Noneho, inama Ahitofeli atanze si nziza.

8 Nawe ubwawe uzi neza so n’ingabo ze, bose ni intwari zidatsimburwa, ni nk’ikirura batwariye ibyana. Uretse n’ibyo so amenyereye iby’intambara, nta kuntu yaba yaraye hamwe n’abandi.

9 Ubu ashobora kuba yihishe mu buvumo cyangwa ahandi. Adutunguye hakagira abapfa muri twe, abazabyumva bazavuga bati: ‘Ingabo za Abusalomu zatsinzwe.’

10 Ubwo rero n’uw’intwari ushiritse ubwoba nk’intare azacika intege, kuko Abisiraheli bose bazi ko so ari umurwanyi ukomeye kandi ko ari kumwe n’ingabo z’intwari.

11 Inama nakugira rero ni uko wakoranyiriza hano Abisiraheli bose, uhereye i Dani mu majyaruguru ukageza i Bērisheba mu majyepfo, bakanganya ubwinshi n’umusenyi wo ku nyanja, maze wowe ubwawe ukabayobora ku rugamba.

12 Aho azaba ari hose tuzamugeraho tuhazimagize nk’uko ikime gitonda hasi kikahazimagiza. Yaba we cyangwa abantu be nta wuzarokoka.

13 Nagira umujyi ahungiramo Abisiraheli bose bazazana imigozi tuwukurure, tuwurohemu kabande he kugira n’ibuye riwusigaramo.”

14 Abusalomu n’abandi Bisiraheli bose baravuga bati: “Inama ya Hushayi w’Umwaruki iruse iya Ahitofeli.” Uko ni ko Uhoraho yaburijemo inama nziza ya Ahitofeli, kugira ngo ateze Abusalomu ibyago.

Dawidi ahungira hakurya ya Yorodani

15 Hushayi ahita ajya kubwira abatambyi Sadoki na Abiyatari, inama Ahitofeli yagiriye Abusalomu n’abakuru b’Abisiraheli, n’iyo we yabagīriye.

16 Yongeraho ati: “Nimuhite mutuma kuri Dawidi ye kurara aho ari ku byambu bya Yorodani, ahubwo yambuke. Naho ubundi yarimburanwa n’abo bari kumwe bose.”

17 Yonatani mwene Abiyatari na Ahimāsi mwene Sadoki ntibashoboraga kwinjira mu mujyi kugira ngo batababona. Bategerereza Enirogeli, aba ari ho umuja wabatumweho abahera ubutumwa bwo kugeza ku Mwami Dawidi.

18 Ariko umusore aza kubabona abibwira Abusalomu. Yonatani na Ahimāsi bagenda biruka bagera i Bahurimu ku muntu wari ufite iriba iwe mu rugo, baryihishamo.

19 Umugore nyir’urugo ashyira ikidasesa hejuru y’iriba, maze yanikaho impeke bituma nta wagira icyo ahakeka.

20 Abagaragu ba Abusalomu binjira muri urwo rugo babaza uwo mugore bati: “Ahimāsi na Yonatani bari he?”

Arabasubiza ati: “Bambutse akagezi.” Barabashaka barababura bisubirira i Yeruzalemu.

21 Bamaze kugenda, Ahimāsi na Yonatani bava mu iriba, bajya kubwira Umwami Dawidi inama Ahitofeli yatanze bati: “None ihute uhungire hakurya ya Yorodani.”

22 Dawidi n’abo bari kumwe bose bahita bambuka Yorodani, bucya bose bageze hakurya.

23 Ahitofeli abonye ko batemeye inama ye, yurira indogobe ye yisubirira iwe mu mujyi w’iwabo. Agezeyo atunganya ibyo mu muryango we, arangije arimanika bamushyingura hamwe na se.

24 Dawidi yahungiye i Mahanayimu, hanyuma Abusalomu ahagurukana n’ingabo zose z’Abisiraheli bambuka Yorodani.

25 Abusalomu yari yarashyizeho Amasa, kugira ngo abe umugaba w’ingabo wo gusimbura Yowabu. Amasa uwo yari mwene Yitira w’Umwishimayeliyabyaranye na Abigayile umukobwa wa Nahashi, akaba na murumuna wa Seruya nyina wa Yowabu.

26 Abusalomu n’abo Bisiraheli bakambika mu ntara ya Gileyadi.

27 Dawidi ageze i Mahanayimu, Shobi mwene Nahashi w’i Raba umurwa w’Abamoni, na Makiri mwene Amiyeli w’i Lodebari, na Barizilayi w’Umunyagileyadi w’i Rogelimu,

28 bamuzanira ibyo kuryamaho n’amabesani n’inzabya z’ibumba, n’ingano za nkungu n’iza bushoki n’ifu n’impeke zikaranze, n’ibishyimbo n’inkori,

29 n’ubuki n’amata y’ikivuguto n’amavuta akuze, n’intama. Babizanira Dawidi n’abo bari kumwe kuko bibwiraga bati: “Bariya bantu biciwe n’inzara n’inyota n’umunaniro mu butayu.”