Dawidi aririra Abusalomu
1 Umwami abyumvise ashengurwa n’ishavu, ajya mu cyumba cyo hejuru mu munara agenda aboroga ati: “Ayii, mwana wanjye Abusalomu! Mwana wanjye, mwana wanjye Abusalomu! Iyaba ari jyewe wapfuye mu mwanya wawe! Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye!”
2 Maze baza kubwira Yowabu ko umwami aririra Abusalomu akaba ari mu kababaro ko gupfusha.
3 Bityo ibyishimo byo gutsinda k’uwo munsi bihinduka akababaro ko gupfusha, kuko ingabo zose zari zumvise ko umwami ashavujwe n’urupfu rw’umwana we.
4 Ingabo zose zitabarutse zigaruka mu mujyi zibebera nk’izahunze ku rugamba.
5 Umwami yitwikīra mu maso, atera hejuru araboroga ati: “Ayii, mwana wanjye Abusalomu! Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye!”
6 Nuko Yowabu yinjira aho umwami ari aramubwira ati: “Uyu munsi ingabo zawe zagukirije ubugingo, wowe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe, n’abagore bawe n’inshoreke zawe, none urazikoza isoni!
7 Ukunda abakwanga, ukanga abagukunda! Uyu munsi werekanye ko ingabo zawe n’abagaba bazo nta cyo bakubwiye. Ubu menye ko iyo Abusalomu aba akiriho twese twapfuye, ari byo byari kukubera byiza!
8 None haguruka ujye gushimira ingabo zawe. Nkurahiye Uhoraho ko nutabigenza utyo, bujya kwira nta muntu n’umwe usigaranye. Byakubera bibi cyane kuruta ibyago byose wagize kuva mu buto bwawe.”
9 Nuko umwami arahaguruka yicara imbere y’irembo ry’umujyi. Babwira ingabo ze zose bati: “Umwami yicaye imbere y’irembo.” Ziraza zikoranira imbere ye.
Dawidi ava mu buhungiro
Abisiraheli bari bahunze buri wese yagiye iwe.
10 Mu miryango yose y’Abisiraheli baravugaga bati: “Umwami yadukijije abanzi bacu cyane cyane Abafilisiti, ariko yavuye mu gihugu ahunga Abusalomu.
11 None Abusalomu twari twariyimikiye kugira ngo atubere umwami, yaguye ku rugamba. Mutegereje iki kugira ngo mugarure umwami?”
12 Iyo nkuru igera ku Mwami Dawidi, maze atuma ku batambyi Sadoki na Abiyatari ati: “Mubwire abakuru b’Abayuda muti: ‘Kuki ari mwebwe mugiye kuba aba nyuma kugarura umwami?
13 Muri abavandimwe banjye, turi amaraso amwe. Ni kuki ari mwe mugiye kuba aba nyuma kugarura umwami?’
14 Muzambwirire kandi Amasamuti: ‘Mbese ntituri amaraso amwe? Imana izampane yihanukiriye, nintakugira umugaba w’ingabo mu mwanya wa Yowabu, igihe cyose nzaba ndi ku ngoma.’ ”
15 Ayo magambo anyura Abayuda bose bahuza inama, batuma ku mwami bati: “Garuka uzane n’abagaragu bawe bose.”
16 Nuko umwami araza agera kuri Yorodani.
Shimeyi asaba Dawidi imbabazi
Abayuda bajya i Gilugali gusanganira umwami no kumwambutsa Yorodani.
17 Shimeyimwene Gera w’Umubenyamini w’i Bahurimu, na we yajyanye na bo gusanganira umwami,
18 ari kumwe n’Ababenyamini igihumbi. Siba wahoze ari umugaragu wa Sawuli, n’abahungu be cumi na batanu n’abagaragu be makumyabiri, bihutira kujya kuri Yorodani kwakira umwami.
19 Ubwato bwagombaga kwambutsa umwami n’ab’umuryango we bwari aho butegereje icyo umwami ategeka. Shimeyi mwene Gera amaze kwambuka yikubita hasi imbere y’umwami,
20 aramubwira ati: “Nyagasani, ntiwite ku gicumuro cyanjye, wirengagize ibibi nagukoreye ubwo wavaga i Yeruzalemu, ntubigumane mu mutima, nyagasani!
21 Rwose nyagasani nzi ko nacumuye, ni cyo cyatumye mbanziriza ab’umuryango wacu kuza kugusanganira.”
22 Nuko Abishayi mwene Seruya abaza umwami ati: “Mbese ibyo byabuza Shimeyi kwicwa, kandi yaratutse uwo Uhoraho yimikishije amavuta?”
23 Ariko Dawidi aramusubiza ati: “Mpuriye he namwe bene Seruya? Kuki mushaka kumbangamira? Uyu munsi nta Mwisiraheli ukwiye gupfa kuko namenye neza ko ari jye mwami w’Abisiraheli.”
24 Nuko umwami abwira Shimeyi ati: “Nturi bupfe”, arabimurahira.
Mefibosheti yiregura kuri Dawidi
25 Mefiboshetiumwuzukuru wa Sawuli na we ajya gusanganira umwami. Ntiyari yarigeze yoga ibirenge cyangwa akata ubwanwa, cyangwa amesa imyambaro ye kuva umwami yahunga kugeza umunsi agarutse amahoro
26 i Yeruzalemu. Umwami aramubaza ati: “Mefibosheti, ni iki cyatumye utaza ngo tujyane?”
27 Aramusubiza ati: “Nyagasani, umugaragu wanjye yarampemukiye. Nari namutegetse ko antegurira indogobe kuko ndi ikimuga nkajyana nawe.
28 Nyamara nyagasani, aho kubikora atyo yarambeshyeye. None rero nyagasani, uri nk’umumarayika ukore icyo ubona ko gikwiye.
29 Ab’umuryango wa sogokuru bose bari bakwiye kwicwa, ariko jye wanyemereye gusangira nawe. Ese nyagasani, koko hari ikindi nakwaka kirenze ibyo?”
30 Umwami aramubwira ati: “Wikwirirwa uvuga byinshi. Ntegetse ko wowe na Siba mugabana isambu yahoze ari iya Sawuli.”
31 Mefibosheti aramubwira ati: “Nyagasani, ubwo tubonye ugaruka amahoro nashaka ayijyane yose.”
Barizilayi aherekeza Dawidi
32 Barizilayiw’Umunyagileyadi ava i Rogelimu kugira ngo aherekeze umwami amugeze hakurya ya Yorodani.
33 Yari umusaza umaze imyaka mirongo inani avutse. Igihe umwami yari i Mahanayimu, Barizilayi yamwohererezaga imfashanyo kuko yari umukungu.
34 Umwami aramubwira ati: “Twambukane tujyane i Yeruzalemu nzakwitura ineza wangiriye.”
35 Ariko Barizilayi asubiza umwami ati: “Nshigaje imyaka ingahe yo kubaho byatuma tujyana i Yeruzalemu?
36 Dore maze imyaka mirongo inani mvutse, ubu se ndacyagira ikinshimisha? Ndacyaryoherwa n’icyo ndya cyangwa icyo nywa? Mbese ubu ndacyabasha kumva amajwi y’abahungu n’abakobwa baririmba? Nyagasani, singiye kukuruhiriza ubusa
37 kandi si ngombwa ko umpa ingororano. Icyakora ndihangana nguherekeze nkwambutse Yorodani,
38 hanyuma nisubirire mu mujyi wacu abe ari ho nzapfira, nzahambwe hamwe na data na mama. Ahubwo nyagasani, nguwo umuhungu wanjye Kimuhamu mujyane, uzamukorere ibyo uzabona ko ari byiza.”
39 Umwami aravuga ati: “Kimuhamu turajyana kandi nzamukorera ibyo ushaka byose, ibyo uzifuza byose kuri we nzabikora.”
40 Abantu bose bamaze kwambuka Yorodani umwami ahobera Barizilayi, amusabira umugisha amusezeraho, maze Barizilayi yisubirira iwe.
Abayuda n’Abisiraheli batonganira umwami
41 Umwami yambukana atyo na Kimuhamu, ashagawe n’ingabo z’Abayuda n’icya kabiri cy’iz’Abisiraheli, bagera i Gilugali.
42 Nuko Abisiraheli bose basanga umwami baramubaza bati: “Ni kuki abavandimwe bacu b’Abayuda baje rwihishwa kugusanganira kugira ngo bakwambutse Yorodani, wowe n’umuryango wawe n’ingabo zawe zose?”
43 Abayuda bose basubiza Abisiraheli bati: “Ni uko dufitanye n’umwami isano ya bugufi. Icyabarakaje ni iki? Hari iby’umwami twariye cyangwa hari ibyo yatugororeye?”
44 Abisiraheli barabasubiza bati: “Dufite uruhare ku mwami incuro icumi kubarusha, ndetse no kuri Dawidi ubwe. None se ni iki cyatumye mutwibeta, kandi ari twe twabaye aba mbere mu gutanga igitekerezo cyo kugarura umwami?” Ariko Abayuda barusha Abisiraheli gushega.