2 Sam 2

Dawidi aba umwami w’Abayuda

1 Nyuma y’ibyo Dawidi agisha Uhoraho inama ati: “Mbese nzamuke njye muri umwe mu mijyi y’u Buyuda?”

Uhoraho aramusubiza ati: “Zamuka ujyeyo.”

Dawidi aramubaza ati: “Njye mu wuhe?”

Uhoraho aramusubiza ati: “Jya i Heburoni.”

2 Dawidi ajyayo, ajyana n’abagore be bombi: Ahinowamu w’i Yizerēli, na Abigayile wahoze ari muka Nabali w’i Karumeli.

3 Ajyana kandi n’ingabo ze zose n’imiryango yazo, bajya gutura i Heburoni no mu mijyi iyikikije.

4 Nuko Abayuda baza i Heburoni, basīga Dawidi amavuta aba umwami wabo. Dawidi amenye ko abantu b’i Yabeshi yo muri Gileyadi ari bo bashyinguye Sawuli,

5 abatumaho ati: “Uhoraho abahe umugisha, kuko mwitaye kuri shobuja Sawuli mukamushyingura.

6 Uhoraho abagirire neza kandi abiteho, nanjye ubwanjye nzabitura iyo neza mwagize.

7 Nuko rero nimukomere mube intwari. Dore shobuja Sawuli yarapfuye, none Abayuda ni jye basīze amavuta ngo mbe umwami wabo.”

Ishibosheti agirwa umwami w’Abisiraheli

8 Abuneri mwene Neri umugaba w’ingabo za Sawuli, yari yajyanye Ishibosheti mwene Sawuli i Mahanayimu.

9 Amugira umwami wa Isiraheli yose igizwe n’intara ya Gileyadi, n’iya Ashērin’iya Yizerēli, n’iy’Abefurayimu n’iy’Ababenyamini.

10 Icyo gihe Ishibosheti mwene Sawuli yari amaze imyaka mirongo ine avutse, amara imyaka ibiri ku ngoma.

Ab’umuryango wa Yuda ni bo bayobotse Dawidi.

11 Dawidi amara imyaka irindwi n’amezi atandatu i Heburoni ari umwami wabo.

Abisiraheli barwanira n’Abayuda i Gibeyoni

12 Abuneri mwene Neri n’ingabo za Ishibosheti mwene Sawuli, bava i Mahanayimu bagenda berekeje i Gibeyoni.

13 Yowabu mwene Seruya na we ajyana n’ingabo za Dawidi berekeza i Gibeyoni. Iyo mitwe yombi y’ingabo ihurira ku cyuzi cy’i Gibeyoni, ishinga ibirindiro ku mpande zombi z’icyuzi, umutwe umwe hakuno undi hakurya.

14 Nuko Abuneri abwira Yowabu ati: “Abasore bamwe bo mu ngabo zanyu nibaze barwane n’abo mu zacu.”

Yowabu arabyemera.

15 Mu ngabo za Ishibosheti mwene Sawuli hahaguruka abasore cumi na babiri b’Ababenyamini, no mu ngabo za Dawidi hahaguruka abandi cumi na babiri.

16 Buri musore asingira umutwe w’uwo bahanganye, amusogota inkota mu rubavu, bose baracuranguka. Ni cyo cyatumye aho hantu hitwa “Umurima w’ubugi bw’inkota”, uri i Gibeyoni.

17 Uwo munsi haba intambara ikomeye cyane, maze ingabo za Dawidi zitsinda Abuneri n’ingabo z’Abisiraheli.

18 Ubwo abahungu batatu ba Seruya ari bo Yowabu na Abishayi na Asaheli, bari muri iyo ntambara. Asaheli yanyarukaga nk’ingeragere,

19 ni ko gukurikirana Abuneri nta gukebakeba.

20 Nuko Abuneri akebutse aramubaza ati: “Mbese ni wowe Asaheli we?”

Aramusubiza ati: “Ni jye.”

21 Abuneri aramubwira ati: “Reka kunkurikirana, genda usumire umwe mu ngabo zanjye umucuze ibyo afite.” Ariko Asaheli ntiyabyitaho akomeza kumukurikirana.

22 Abuneri arongera aramubwira ati: “Waretse rwose kunkurikirana! Kuki ushaka ko nkwica? Nazongera nte kurebana na mukuru wawe Yowabu?”

23 Nyamara Asaheli ntiyareka kumusatira. Nuko Abuneri amutikura umuhunda w’icumu mu nda uhinguka mu mugongo, Asaheli yikubita hasi arapfa. Abantu bose bageze aho Asaheli yaguye bakahahagarara.

24 Ariko Yowabu na Abishayi bakurikirana Abuneri, izuba rirenga bageze ku musozi wa Ama uteganye n’i Giya, ku nzira ijya mu butayu bw’i Gibeyoni.

25 Ingabo z’Ababenyamini zikoranira iruhande rwa Abuneri, ziremamo umutwe umwe mu mpinga y’umusozi.

26 Abuneri ahamagara Yowabu aramubaza ati: “Tuzageza he kwicana? Mbese ibyo ntibizatuzanira ingaruka mbi? Utegereje iki kugira ngo ubwire abantu bawe be gukomeza gukurikirana abavandimwe babo?”

27 Yowabu aramusubiza ati: “Ndahiye Imana ihoraho ko iyo utaza kuvuga ayo magambo, ingabo zanjye zari gurikirana abavandimwe babo kugeza mu gitondo.”

28 Nuko Yowabu avuza ihembe, ingabo ze zireka gukurikirana Abisiraheli, intambara irangira ityo.

29 Muri iryo joro Abuneri n’ingabo ze bamanuka mu kibaya cya Yorodani bambuka uruzi, bambukiranya Bitironi bagera i Mahanayimu.

30 Yowabu amaze kureka gukurikirana Abuneri akoranya ingabo, mu ngabo za Dawidi haburamo abantu cumi n’icyenda na Asaheli.

31 Nyamara zari zishe abantu magana atatu na mirongo itandatu mu Babenyamini no mu ngabo za Abuneri.

32 Nuko bajyana umurambo wa Asaheli, bawushyingura mu mva ya se i Betelehemu. Hanyuma Yowabu n’ingabo ze bagenda ijoro ryose, bucya bageze i Heburoni.