Sheba agomera Dawidi
1 Aho i Gilugali hari Umubenyamini w’umupfayongo witwaga Sheba mwene Bikuri. Avuza ihembe, maze atera hejuru ati: “Nta ruhare dufite kuri Dawidi, nta n’umurage dufitanye n’uwo mwene Yese. None Bisiraheli, buri muntu niyisubirire iwe.”
2 Nuko Abisiraheli bosebava kuri Dawidi bayoboka Sheba mwene Bikuri, naho Abayuda bo bagumana n’umwami wabo, baramuherekeza kuva kuri Yorodani kugeza i Yeruzalemu.
3 Dawidi ageze iwe i Yeruzalemu afata za nshoreke ze icumi yari yasize ku rugo, aziha inzu irinzwe akajya azitaho, ariko ntiyongera kuryamana na zo. Zifungirwa aho zimeze nk’abapfakazi kugeza igihe zipfiriye.
4 Umwami abwira Amasa ati: “Unkoranyirize ingabo z’Abayuda mu minsi itatu, bityo uzanyitabe hano.”
5 Amasa ajya gukoranya ingabo z’Abayuda, ariko aratinda ntiyubahiriza igihe umwami yamubwiye.
6 Dawidi ni ko kubwira Abishayi ati: “Sheba mwene Bikuri azaduteza ibyago bikomeye, biruta ibyo twatejwe na Abusalomu. None ujyane ingabo zanjye, umukurikirane atarabona imijyi ntamenwa kugira ngo ayibemo aducike.”
7 Nuko Abishayi ajyana n’ingabo zose za Yowabu n’Abakereti n’Abapeleti, n’izindi ngabo zose z’intwari, ziva i Yeruzalemu zikurikirana Sheba mwene Bikuri.
8 Bageze hafi y’urutare rw’i Gibeyoni bahura na Amasa. Yowabu yari yambaye imyambaro ya gisirikari, ayikenyeje umukandara uriho inkota iri mu rwubati. Ariko Yowabu agiye gusuhuza Amasa, inkota ye igwa hasi arayifata.
9 Yowabu aramusuhuza ati: “Ni amahoro muvandimwe?” Afatisha ikiganza cy’iburyo ubwanwa bwa Amasa nk’ushaka kumusoma.
10 Ariko Amasa ntiyita ku nkota Yowabu yari afite mu kuboko kw’ibumoso, Yowabu ayimutikura mu nda rimwe gusa amara arasandara, Amasa ahita apfa.
Nuko Yowabu na mukuru we Abishayi bakomeza gukurikirana Sheba mwene Bikuri.
11 Umwe mu ngabo za Yowabu asigara ku murambo wa Amasa, abwira izindi ngabo ati: “Abahisemo Yowabu bakaba bashyigikiye Dawidi nibakurikire Yowabu.”
12 Ingabo zageraga kuri uwo murambo urambitse mu maraso mu nzira hagati zarahagararaga, wa muntu abibonye awusunikira mu gisambu awutwikīriza umwenda.
13 Amaze kuwukura mu nzira ingabo zose ziratambuka, zijyana na Yowabu kugira ngo bakurikirane Sheba mwene Bikuri.
14 Sheba yari yaranyuze mu miryango yose y’Abisiraheli agera mu mujyi wa Abeli-Betimāka, maze Ababeribose baramuyoboka.
15 Ingabo za Yowabu zigota Abeli-Betimāka, zirunda ibirundo by’igitaka byo kuririraho urukuta, batangira no guhonda urukuta kugira ngo baruhirike.
16 Ariko umugore umwe w’umunyabwenge wo muri uwo mujyi atera hejuru ati: “Yemwe, yemwe! Nimumbwirire Yowabu aze hano ngire icyo mubwira.”
17 Yowabu aramwegera, umugore aramubaza ati: “Ni wowe Yowabu?”
Undi ati: “Ni jyewe.”
Umugore ati: “Databuja, ndakwinginze wumve icyo ngiye kukubwira.”
Yowabu ati: “Vuga ndakumva.”
18 Umugore ati: “Kera hari imvugo ngo ‘Nimujye Abeli muhashakire igisubizo’, maze ikibazo kikaba kihakemuriwe.
19 Abisiraheli bose bazi ko abatuye uyu mujyi turi abanyamahoro n’abanyamurava, none wowe urashaka kurimbura uyu mujyi wubashywe kuva kera! Ni kuki wasenya uyu mujyi twahawe n’Uhoraho?”
20 Yowabu aramusubiza ati: “Ibyo ntibikabeho! Jyewe nta mugambi mfite wo kuwusenya cyangwa kuwurimbura.
21 Ibyo si byo nshaka, uwo nshaka gusa ni umuntu witwa Sheba mwene Bikuri waturutse mu ntara y’Abefurayimu, kuko yagomeye Umwami Dawidi. Nimumumpe ndahita nigendera.”
Uwo mugore aramubwira ati: “Ihangane gato! Igihanga cye turakikujugunyira tukinyujije hejuru y’urukuta.”
22 Uwo mugore aragenda akoranya abaturage bose, ababwira icyo yumvikanye na Yowabu. Nuko baca umutwe wa Sheba mwene Bikuri, bawujugunyira Yowabu. Yowabu avuza ihembe ingabo ze zose zirataha, Yowabu na we asubira ibwami i Yeruzalemu.
Ibyegera bya Dawidi
23 Icyo gihe Yowabu yari umugaba w’ingabo zose z’Abisiraheli, Benaya mwene Yehoyada ari umutware w’ingabo zigizwe n’Abakereti n’Abapeleti.
24 Adoramu ni we wayoboraga imirimo y’agahato, Yehoshafati mwene Ahiludi ari umuvugizi w’ibwami.
25 Shewa yari umunyamabanga, Sadoki na Abiyatari bari abatambyi.
26 Ira w’Umunyayayiri na we yari umutambyi ukorera Dawidi.