2 Sam 21

Abanyagibeyoni bihōrera

1 Ku ngoma ya Dawidi hateye inzara imara imyaka itatu ikurikiranye, Dawidi asenga Uhoraho amubaza icyayiteje. Uhoraho aramubwira ati: “Ni ukubera amaraso y’Abanyagibeyoni Sawuli n’ab’umuryango we bamennye.”

2 Abanyagibeyoni ntabwo bari Abisiraheli, ahubwo ni Abamori bacitse ku icumu. Abisiraheli bari baragiranye na bo amasezerano yo kubana mu mahoro. Ariko Sawuli yashatse kubarimbura, kubera ishyaka yarwanira Abisiraheli n’Abayuda.

Umwami Dawidi atumiza Abanyagibeyoni kugira ngo avugane na bo.

3 Arababaza ati: “Nabakorera iki? Nabaha cyiru ki kugira ngo musabire umugisha igihugu Uhoraho yaduhaye?”

4 Abanyagibeyoni baramusubiza bati: “Ikibazo dufitanye na Sawuli n’umuryango we nticyarangizwa n’ifeza cyangwa izahabu, kandi nta n’uburenganzira dufite bwo kwihōrera mu Bisiraheli.”

Dawidi arababwira ati: “Noneho mumbwire icyo mushaka cyose nkibakorere.”

5 Abanyagibeyoni baramubwira bati: “Sawuli yishe benshi muri twe, yashatse kutumara yiyemeza kudutsemba mu gihugu cyose cya Isiraheli.

6 None nimuduhe abantu barindwi mu bamukomokaho tubicire imbere y’Uhoraho, tubate ku gasozi i Gibeya, iwabo wa Sawuli wari waratoranyijwe n’Uhoraho.”

Umwami aravuga ati: “Ndababahaye.”

7 Ariko kubera indahiro Dawidi yari yararahiriye Yonatani mwene Sawuli mu izina ry’Uhoraho, ntiyatanga Mefibosheti umuhungu wa Yonatani akaba n’umwuzukuru wa Sawuli.

8 Umwami afata Arumoni na Mefibosheti abahungu Sawuli yabyaranye na Risipa umukobwa wa Aya, afata n’abahungu batanu Merabu umukobwa wa Sawuli yabyaranye na Adiriyeli mwene Barizilayi w’i Mehola.

9 Bose uko ari barindwi abaha Abanyagibeyoni babicira icyarimwe ku musozi imbere y’Uhoraho, babata aho. Ubwo hari mu minsi yo gutangira gusarura ingano za bushoki.

10 Risipa wa mukobwa wa Aya afata ibigunira, abisasa ku rutare hafi y’iyo mirambo, aguma aho kuva icyo gihe kugeza ubwo Uhoraho yagushirije imvura. Ku manywa yirukanaga ibisiga bije kurya iyo mirambo, nijoro akirukana inyamaswa.

11 Baza kubwira Dawidi icyo Risipa umukobwa wa Aya akaba n’inshoreke ya Sawuli yakoze.

12 Dawidi ajya i Yabeshi y’i Gileyadi, yaka abakuru baho amagufwa ya Sawuli n’ay’umuhungu we Yonatani. Abaturage baho bari baribye imirambo yabo i Betishani, aho Abafilisiti bari barayimanitse bamaze kubicira i Gilibowa.

13 Nuko bazana ayo magufwa, bayakoranyiriza hamwe n’aya ba bandi barindwi bishwe,

14 yose bayahamba hamwe na Kishi se wa Sawuli i Sela mu ntara y’Ababenyamini. Bamaze kurangiza ibyo byose nk’uko umwami yabitegetse, Imana yumva amasengesho yabo.

Dawidi yongera kurwana n’Abafilisiti

15 Abafilisiti bongera gutera Abisiraheli. Dawidi atabarana n’ingabo ze, bararwana kugeza ubwo Dawidi yananiwe.

16 Nuko Umufilisiti muremure kandi munini witwaga Ishibi-Benobu ashaka kwica Dawidi. Yari afite icumu ry’umuringa ripima ibiro bitatu n’igice, yambaye n’inkota nshya ku itako.

17 Ariko Abishayi mwene Seruya agoboka Dawidi, yica uwo Mufilisiti. Ingabo za Dawidi ziramubwira ziti: “Turahire ko utazongera gutabarana natwe, hato utazazimya umuryango wa Isiraheli.”

18 Ikindi gihe urugamba rwongera kuremera i Goba hagati y’Abisiraheli n’Abafilisiti, Sibekayi w’i Husha yica Umufilisiti muremure kandi munini witwaga Safu.

19 Mu kindi gitero cyakurikiyeho aho i Goba, Elihanani mwene Yayiriw’i Betelehemu yica Goliyatiw’i Gati, wari ufite icumu rifite uruti rumeze nk’igiti cy’ikumbo.

20 Ikindi gihe urugamba ruremera i Gati. Hari Umufilisiti w’intwari muremure kandi munini wari ufite intoki esheshatu kuri buri kiganza, n’amano atandatu kuri buri kirenge.

21 Nuko atuka Abisiraheli, maze Yonatani mwene Shama mukuru wa Dawidi aramwica.

22 Abo Bafilisiti barebare kandi banini uko ari bane bakomokaga i Gati, bishwe na Dawidi n’ingabo ze.