2 Sam 22

Dawidi ashimira Uhoraho

1 Uhoraho amaze gukiza Dawidi abanzi be bose cyane cyane Sawuli, Dawidi amuririmbira iyi ndirimbo

2 agira ati::

Uhoraho ni urutare runkingira,

ni ubuhungiro ntamenwa bwanjye,

ni n’Umukiza wanjye.

3 Imana yanjye ni urutare mpungiraho,

ni ingabo inkingira ikambashisha gutsinda,

ni urukuta rurerure runkingira,

ni we unkiza abanyarugomo.

4 Uhoraho nasingizwe!

Naramutabaje ankiza abanzi banjye.

5 Urupfu rwanyugarije nk’imivumba y’amazi,

imyuzure irimbura intera ubwoba.

6 Ingoyi z’ikuzimu zaramboshye,

nabaye nk’ufashwe mu mutego w’urupfu.

7 Nageze mu kaga ntakambira Uhoraho,

ntabaza Imana yanjye kugira ngo intabare,

yanyumvise yibereye mu ijuru,

yumvise ugutabaza kwanjye.

8 Icyo gihe isi yarahungabanye iratingita,

imfatiro z’ijuru ziranyeganyega,

zatigishijwe n’uburakari bw’Imana.

9 Uburakari bwayo bwasohotse mu mazuru yayo nk’umwotsi ucucumuka,

umujinya wayo uyisohoka mu kanwa umeze nk’inkongi y’umuriro.

10 Uhoraho yitsa ijuru aramanuka,

yaje akandagiye ku gicu cyijimye cyane.

11 Umukerubi aguruka amuhetse,

uwo mukerubi aboneka aguruka mu muyaga.

12 Uhoraho ntiyagaragaraga yari atwikiriwe n’umwijima,

yari atwikiriwe n’ibicu bibuditse nk’iby’imvura ikubye cyane.

13 Aho yari ari haturukaga imirabyo n’ibishashi by’umuriro.

14 Uhoraho ahindishiriza inkuba mu ijuru,

ijwi ry’Uhoraho Usumbabyose rirumvikana.

15 Yarashe imyambi ye atatanya abanzi,

imirabyo irabije bakwira imishwaro.

16 Ubutaka bwo munsi y’inyanja bwaragaragaye,

imfatiro z’isi ziriyanika,

byatewe n’uburakari bwe no gucyaha kwe.

17 Nari ngiye kurohama mu mazi,

amanura ukuboko arandohora.

18 Yankijije umwanzi wanjye ukomeye,

yankijije n’abandwanya bandusha imbaraga.

19 Ku munsi w’amakuba bari bantangatanze,

ariko Uhoraho yaranshyigikiye.

20 Yankuye mu makuba anshyira mu mudendezo,

yarantonesheje bituma andokora.

21 Uhoraho angirira neza kuko ndi intungane,

anyitura ibihwanye n’ibyo nkora biboneye.

22 Nakurikije amabwiriza y’Uhoraho,

sinagize icyo ncumura ku Mana yanjye.

23 Koko ibyemezo yafashe byose ndabyubahiriza,

amateka yayo yose ndayakurikiza.

24 Nayibereye indakemwa,

nirinze kugira ikibi nakora.

25 Uhoraho yanyituye ibikwiranye n’ubutungane bwanjye,

yabinyituye akurikije ibyo nkora biboneye.

26 Uhoraho, indahemuka ntuyihemukira,

indakemwa nta cyo uyikemanga.

27 Uboneye umugaragariza ko uboneye,

naho indyarya ukayirusha ubucakura.

28 Koko ugoboka ubwoko bwawe buri mu kaga,

ariko abirasi urabareba ukabacisha bugufi.

29 Uhoraho, ni wowe umurikira,

Uhoraho, ni wowe utuma umwijima ndimo ubisa umucyo.

30 Mana yanjye, iyo uri kumwe nanjye sintinya guhangana n’igitero,

iyo uri kumwe nanjye ntondagira urukuta ngatsemba abanzi.

31 Imigenzereze y’Imana ntigira amakemwa,

ibyo Uhoraho avuga biratunganye,

ni ingabo ikingira abamuhungiraho.

32 Uhoraho wenyine ni we Mana,

Imana yacu ni yo yonyine rutare rudukingira.

33 Imana mpungiraho ni inyambaraga,

ni yo inyobora inzira itagira amakemwa.

34 Impa kugenda nta mpungenge nk’imparakazi itondagira ibihanamanga,

inshyira ahirengeye nkahashinga ibirindiro.

35 Ni yo intoza kujya ku rugamba,

imbashisha kurashisha umuheto ukomeye.

36 Mana, unkingira ingabo yawe ukankiza,

warantabaye bintera ishema.

37 Ni wowe nkesha kugenda nta cyo nikanga,

ibirenge byanjye ntibyigera bitsikira.

38 Nirukankana abanzi banjye nkabarimbura,

simpindukira ntamaze kubatsemba.

39 Ndabatsemba nkabajanjagura ntibashobore kwegura umutwe,

barambarara hasi imbere yanjye.

40 Ku rugamba ni wowe umpa imbaraga,

abandwanya ukampa kubatikiza.

41 Utuma abanzi banjye bampunga,

ababisha banjye nkabatsemba.

42 Baratakamba ariko ntibagire n’umwe ubatabara,

batakambira Uhoraho ariko ntabasubize.

43 Ndabaribata nkabahindura nk’umukungugu,

mbakāta nk’ukāta urwondo rwo mu nzira, nkabanyukanyuka.

44 Uhoraho, wankijije kwigomeka kw’abantu banjye,

wampaye kugenga amahanga,

ubwoko ntazi iyo buturuka buza kumpakwaho.

45 Abanyamahanga baranyobotse,

mvuga rimwe bakanyumvira.

46 Abanyamahanga bacitse intege,

basohotse mu bigo ntamenwa byabo bahinda umushyitsi.

47 Uhoraho arakabaho!

Nasingizwe we rutare runkingira.

Imana yo rutare rwanjye n’Umukiza wanjye nihabwe ikuzo.

48 Imana yanjye ni yo impōrera,

ni yo ituma abanyamahanga banyoboka,

49 yangobotoye mu maboko y’abanzi banjye.

Uhoraho, ni wowe umpa gutsinda ababisha banjye,

ni wowe unkiza abanyarugomo.

50 Ni cyo gituma ngusingiza mu ruhame rw’amahanga,

ni na cyo gituma nzakuririmba.

51 Umwami wiyimikiye umuha gutsinda gukomeye,

uwo wimikishije amavutauhora umugirira neza,

uwo ni Dawidi n’abazamukomokaho iteka ryose.