Igisigo cya nyuma cya Dawidi
1 Aya ni yo magambo y’indunduro yavuzwe na Dawidi.
“Nimwumve amagambo ya Dawidi mwene Yese,
nimwumve amagambo y’umuntu washyizwe hejuru cyane,
ni we Imana ya Yakobo yimikishije amavuta,
ni umuhimbyi w’indirimbo w’ingenzi mu Bisiraheli.
2 Mwuka w’Uhoraho avugira muri jye,
anshyize mu kanwa ijambo rye.
3 Imana y’Abisiraheli yaravuze,
yo Rutare rubakingira yarambwiye iti:
‘Umwami unyubaha agategekesha abantu ukuri,
4 ameze nk’izuba rirashe mu gitondo kitagira igicu,
imirasire yaryo ituma ibimera bikura neza imvura ihise.’
5 Ni koko Imana yagiriye neza umuryango wanjye,
yampaye Isezerano ridakuka,
ni Isezerano rikomezwa n’amabwiriza yashyizeho,
izampa gutsinda iteka insohoreze n’imigambi.
6 Abapfayongo bose bazamera nk’amahwa bajugunye,
kuko nta wayafatisha intoki:
7 bazabasunikisha icyuma cyangwa uruti rw’icumu,
bazakongorerwa n’umuriro aho basunikiwe.”
Intwari mu ngabo za Dawidi
8 Aya ni yo mazina y’intwari mu ngabo za Dawidi: Yoshebu-Bashebeti w’i Hakemoni yari umutware w’abitwa “Intwari eshatu”. Uwo ni we wicishije icumu abanzi magana inani mu gitero kimwe.
9 Ukurikiraho muri za Ntwari eshatu ni Eleyazari mwene Dodo w’Umwahohi. Yari kumwe na Dawidi ubwo bashotōraga Abafilisiti bari bakoranyijwe no kubarwanya. Abisiraheli barahunze
10 ariko we arakomeza ararwana, yica Abafilisiti benshi kugeza ubwo akaboko kananiwe ikiganza kikumirana n’inkota. Uwo munsi Uhoraho amuha kubatsinda cyane, ba Bisiraheli bagarurwa no gucuza.
11 Uwa gatatu ni Shama mwene Age w’Umuharari. Igihe Abafilisiti bari bakoraniye hafi y’umurima w’inkori, ingabo z’Abisiraheli zarabahunze.
12 Nyamara Shama we ashinga ibiringiro muri uwo murima, arwanya Abafilisiti arabica. Bityo Uhoraho amuha kubatsinda bikomeye.
13 Ikindi gihe intwari eshatu zo muri za zindi mirongo itatu, zisanga Dawidi ku buvumo bwa Adulamu, hari mu gihe cy’isarura. Igitero cy’Abafilisiti cyari gishinze ibirindiro mu kibaya cy’Abarefa.
14 Ubwo Dawidi yari aho hantu hatavogerwa, Abafilisiti bashinze ibirindiro i Betelehemu.
15 Dawidi aravuga ati: “Icyampa ku mazi yo mu iriba ryo hafi y’irembo ry’i Betelehemu!”
16 Za ngabo eshatu z’intwari zibyumvise, zihara amagara zinyura aho Abafilisiti bari bashinze ibirindiro, zivoma amazi muri rya riba ryo hafi y’irembo ry’i Betelehemu ziyashyīra Dawidi. Nyamara Dawidi ayabonye ntiyayanywa, ahubwo ayasuka hasi ayatura Uhoraho.
17 Maze aravuga ati: “Uhoraho, ntibikabeho ko nanywa amazi nk’aya, byaba ari nko kunywa amaraso y’aba bagabo bemeye guhara amagara yabo.” Ni yo mpamvu yanze kuyanywa. Ngibyo ibyakozwe n’izo ntwari uko ari eshatu.
18 Abishayi mukuru wa Yowabu mwene Seruya yari umuyobozi wa za Ntwari eshatu. Yigeze kwicisha icumu abantu magana atatu mu gitero kimwe, ibyo bituma aba ikirangirire nka za Ntwari eshatu
19 ndetse aba icyamamare kuzirusha. Nyamara nubwo yabaye umuyobozi wazo ntiyigeze abarwa muri zo.
20 Hari na Benaya mwene Yehoyada w’i Kabusēli, warangwaga n’ibikorwa byinshi by’ubutwari. Ni we wishe Abamowabu babiri b’intwari. Ikindi gihe amasimbi amaze kugwa, Benaya yamanutse mu rwobo yiciramo intare.
21 Ni we kandi wishe Umunyamisiri w’igihangange. Uwo Munyamisiri yari yitwaje icumu, naho Benaya we yitwaje inkoni yonyine. Yambura wa Munyamisiri icumu rye aba ari ryo amwicisha.
22 Ngibyo ibyo Benaya mwene Yehoyada yakoze, bituma aba ikirangirire nka za Ntwari eshatu.
23 Yabaye ikirangirire kurusha ba batware mirongo itatu, nyamara ntiyigeze abarwa muri za Ntwari eshatu. Nuko Dawidi amugira umutware w’ingabo zamurindaga.
24 Aba ni bo bari intwari mirongo itatu:
Asaheli murumuna wa Yowabu,
Elihanani mwene Dodo w’i Betelehemu,
25 Shama w’i Harodi,
Elika w’i Harodi,
26 Helesi w’i Peleti,
Ira mwene Ikeshi w’i Tekowa,
27 Abiyezeri w’i Anatoti,
Mebunayi w’i Husha
28 Salimoni w’Umwahohi,
Maharayi w’i Netofa,
29 Helebu mwene Bāna w’i Netofa,
Itayi mwene Ribayi w’i Gibeya y’Ababenyamini,
30 Benaya w’i Piratoni,
Hidayi wo mu karere k’imigezi y’i Gāshi,
31 Abiyaluboni w’i Araba,
Azimaveti w’i Bahurimu,
32 Eliyahiba w’i Shālabimu,
abahungu ba Yasheni,
Yonatani,
33 Shama w’Umuharari,
Ahiyamu mwene Sharari w’Umuharari,
34 Elifeleti mwene Ahasibayi w’i Māka,
Eliyamu mwene Ahitofeli w’i Gilo,
35 Hesiro w’i Karumeli,
Pārayi w’i Arabi,
36 Yigali mwene Natani w’i Soba,
Bani w’Umugadi,
37 Seleki w’Umwamoni,
Naharayi w’i Bēroti watwaraga intwaro za Yowabu mwene Seruya,
38 Ira w’i Yatiri,
Garebu w’i Yatiri,
39 Uriya w’Umuheti.
Bose hamwe ni mirongo itatu na barindwi.