1 Intambara imara igihe kirekire hagati y’abashyigikiye abo kwa Sawuli n’abashyigikiye Dawidi. Dawidi yagendaga agwiza amaboko, naho abo kwa Sawuli bakarushaho gucika intege.
Abahungu Dawidi yabyariye i Heburoni
2 Dore abahungu Dawidi yabyariye i Heburoni: uw’impfura ni Amunoni yabyaranye na Ahinowamu w’i Yizerēli,
3 uwa kabiri ni Kileyabu yabyaranye na Abigayile wahoze ari muka Nabali w’i Karumeli, uwa gatatu ni Abusalomu yabyaranye na Māka umukobwa wa Talumayi umwami wa Geshuri,
4 uwa kane ni Adoniya yabyaranye na Hagita, uwa gatanu ni Shefatiya yabyaranye na Abitali,
5 naho uwa gatandatu ni Yitereyamu yabyaranye na Egila. Ngabo abahungu Dawidi yabyariye i Heburoni.
Abuneri yiyunga na Dawidi
6 Mu ntambara yabaye hagati y’ab’inzu ya Sawuli n’iya Dawidi, Abuneri yakomeje kugenda arushaho kwamamara mu bo kwa Sawuli.
7 Sawuli yari afite inshoreke yitwaga Risipa, umukobwa wa Aya. Umunsi umwe Ishibosheti abaza Abuneri ati: “Kuki wahangaye kuryamana n’inshoreke ya data?”
8 Abuneri arakazwa cyane n’ayo magambo ya Ishibosheti, aramubwira ati: “Ese wibwira ko ndi umugambanyi ukorera Abayuda? Kugeza ubu sinigeze ntenguha inzu ya so Sawuli n’abavandimwe be n’incuti ze. Nta cyo ntakoze ngo utagwa mu maboko ya Dawidi, none unshinje ko naryamanye n’uyu mugore?
9 Imana impane yihanukiriye nintasohoza ibyo Uhoraho yarahiye Dawidi,
10 ari byo gukura ubwami mu muryango wa Sawuli kugira ngo Dawidi yime ingoma, aganze muri Isiraheli no mu Buyuda kuva i Dani mu majyaruguru ukageza i Bērisheba mu majyepfo.”
11 Ishibosheti ntiyabasha kugira icyo amusubiza kuko yamutinyaga.
12 Abuneri ahera ko yohereza intumwa kuri Dawidi, ziramubwira ziti: “Ese iki gihugu si icyawe? Reka tugirane amasezerano nzagufashe kwigarurira Isiraheli yose.”
13 Dawidi aramusubiza ati: “Ndabyemeye, nzagirana nawe amasezerano, ariko ntuzantunguke imbere utazanye umugore wanjye Mikali, umukobwa wa Sawuli.”
14 Nuko Dawidi yohereza intumwa kuri Ishibosheti mwene Sawuli, aramubwira ati: “Nyoherereza umugore wanjye Mikali nakoye ibinyita ijana by’Abafilisiti.”
15 Ishibosheti ategeka ko bavana Mikali ku mugabo we Palitiyeli mwene Layishi.
16 Palitiyeli agenda arira aherekeje umugore we kugera i Bahurimu. Bahageze Abuneri aramubwira ati: “Subira iwawe”. Nuko Palitiyeli asubirayo.
17 Hanyuma Abuneri akoranya abakuru b’Abisiraheli, arababwira ati: “Hashize igihe mushaka ko Dawidi ababera umwami,
18 none ngaho nimusohoze icyifuzo cyanyu! Uhoraho yamuvuzeho ati: ‘Umugaragu wanjye Dawidi ni we uzakura ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli mu maboko y’Abafilisiti, n’abandi banzi babo bose.’ ”
19 Abuneri abyemeza n’Ababenyamini, hanyuma ajya i Heburoni, atekerereza Dawidi iby’uwo mugambi wemejwe n’Abisiraheli ndetse n’Ababenyamini bose.
20 Yageze i Heburoni kwa Dawidi aherekejwe n’abantu makumyabiri, Dawidi abakorera umunsi mukuru.
21 Abuneri aramubwira ati: “Nyagasani, reka ngende nkoranyirize hamwe Abisiraheli bose bagirane nawe amasezerano, bityo uzategeke igihugu cyose nk’uko ubyifuza.” Dawidi aramusezerera, Abuneri agenda amahoro.
Yowabu yica Abuneri
22 Nyuma y’ibyo Yowabu n’izindi ngabo za Dawidi baratabaruka, bazana iminyago myinshi. Ariko Abuneri ntiyari akiri i Heburoni kwa Dawidi, kuko yari yasezerewe akigendera amahoro.
23 Yowabu n’ingabo bari kumwe bakihagera, bamusanganiza inkuru ko Abuneri mwene Neri yaje kubonana n’umwami, maze akamureka akigendera amahoro.
24 Yowabu ahita asanga umwami aramubaza ati: “Ibyo wakoze ni ibiki? Kubona Abuneri aza iwawe ukamureka akagenda!
25 Buriya uzi ko Abuneri mwene Neri yazanywe no kukwinja kugira ngo agutate, amenye itabara n’itabaruka ryawe ndetse n’icyo ukora cyose!”
26 Yowabu avuye ibwami yohereza intumwa ngo zikurikire Abuneri, ariko Dawidi ntiyari abizi. Bamugarurira ku iriba rya Sira.
27 Abuneri akigera ku irembo rya Heburoni, Yowabu aramwihererana nk’ufite icyo agiye kumubwira mu ibanga, maze amusogota mu nda aramwica. Bityo Yowabu aba ahoreye murumuna we Asaheli.
28 Dawidi abimenye aravuga ati: “Uhoraho azi ko jye n’ubwami bwanjye, turi abere rwose ku byerekeye urupfu rwa Abuneri mwene Neri.
29 Amaraso ye azahame Yowabu n’ab’inzu ye. Mu bazamukomokaho ntihakaburemo urwaye kuninda cyangwa indwara z’uruhu zanduza, cyangwa uwamugaye cyangwa uwicwa n’inkota cyangwa inzara.”
30 Yowabu na mukuru we Abishayi bishe Abuneri, bamuhōra ko yari yarishe murumuna wabo Asaheli mu ntambara y’i Gibeyoni.
Dawidi aririra Abuneri
31 Dawidi abwira Yowabu n’abari kumwe na we bose ati: “Nimushishimure imyambaro yanyu, mwambare imyambaro yerekana akababaro muririre Abuneri.” Nuko Umwami Dawidi na we aherekeza umurambo wa Abuneri,
32 bawuhamba i Heburoni. Dawidi ahacurira umuborogo, n’abari kumwe na we bose bararira.
33 Umwami ahimba indirimbo yo kuririra Abuneri agira ati:
“Abuneri upfuye urw’abatagira ubwenge koko?
34 Ntiwari uboshye amaboko cyangwa amaguru,
ariko upfuye nk’uguye mu gico cy’abagizi ba nabi.”
Nuko abantu bose bakomeza kuririra Abuneri.
35 Hanyuma binginga Dawidi ngo afungure butarira, ariko ararahira ati: “Imana impane yihanukiriye ningira icyo nkoza ku munwa izuba ritararenga.”
36 Abantu bose babimenye barabishima, nk’uko n’ubundi bajyaga banyurwa n’ibyo Dawidi yakoraga byose.
37 Ibyo byatumye Abayuda n’Abisiraheli bose bamenya ko atari umwami wicishije Abuneri mwene Neri.
38 Nuko umwami arakomeza abwira ibyegera bye ati: “Mbese ntimuzi ko twapfushije Umwisiraheli w’intwari akaba n’igikomangoma?
39 Nanjye ubwanjye nubwo ndi umwami nkaba narimikishijwe amavuta, bene Seruya bariya barananiye! Ariko Uhoraho azaba ari we ubahana akurikije ibibi bakoze.”