2 Sam 4

Urupfu rwa Ishibosheti

1 Ishibosheti mwene Sawuli yumvise ko Abuneri yapfiriye i Heburoni, acika intege n’Abisiraheli bose bahagarika umutima.

2 Mu batware b’ingabo za Ishibosheti harimo abavandimwe babiri, umwe yitwaga Bāna undi akitwa Rekabu. Bari bene Rimoni w’i Bēroti w’Umubenyamini. Bēroti yabaye umujyi w’Ababenyamini,

3 kuva igihe abaturage bayo bahungiraga i Gitayimu bakahatura kugeza n’ubu.

4 Yonatani mwene Sawuli yari afite umuhungu witwaga Mefibosheti. Igihe umuntu yavaga i Yizerēli akabika Sawuli na Yonatani, uwareraga Mefibosheti aramuterura kugira ngo amuhungane, kubera ko yihutaga umwana aramucika yikubita hasi, bimuviramo kumugara amaguru yombi. Icyo gihe Mefibosheti yari amaze imyaka itanu avutse.

5 Bāna na Rekabu bene Rimoni w’i Bēroti bajya kwa Ishibosheti, bagerayo ku manywa y’ihangu igihe yari aryamye aruhutse.

6-7 Abo bavandimwe bagezeyo, binjira mu nzu nk’abagiye gushaka ingano. Basanga Ishibosheti mu cyumba cye cy’uburiri aho yari aryamye, bamusogota mu nda baramwica, bamuca igihanga bagihungana ijoro ryose, banyuze mu kibaya cya Yorodani.

8 Bagishyīra Dawidi i Heburoni baramubwira bati: “Nyagasani, dore igihanga cy’umwanzi wawe Ishibosheti mwene Sawuli, washakaga kukwica. Uyu munsi Uhoraho yaguhoreye kuri Sawuli n’urubyaro rwe.”

9 Dawidi arababwira ati: “Ndahiye Uhoraho wankijije mu makuba yose,

10 ko ubwo Sawuli yapfaga uwaje kumumbikira yibwiraga ko anzaniye inkuru nziza. Nyamara naramufashe mwicira i Sikulagi, ibyo ni byo byabaye ibihembo by’inkuru ye.

11 None se nk’abagizi ba nabi biciye umuntu w’intungane mu nzu ye bakamutsinda ku buriri bwe, nabura nte kubahora amaraso ye ngo mbakure ku isi?”

12 Dawidi ategeka ingabo ze kwica Bāna na Rekabu, hanyuma zibaca ibiganza n’ibirenge zibamanika iruhande rw’icyuzi cy’i Heburoni. Nuko zifata cya gihanga cya Ishibosheti zigihamba mu mva ya Abuneri i Heburoni.