2 Sam 5

Dawidi aba umwami wa Isiraheli

1 Imiryango yose y’Abisiraheli yohereza abantu kuri Dawidi i Heburoni, baramubwira bati: “Dore turi amaraso amwe.

2 Byongeye kandi mu gihe Sawuli yari umwami wacu, ni wowe wayoboraga ingabo z’Abisiraheli ku rugamba, ndetse Uhoraho yarakubwiye ati: ‘Ni wowe uzayobora ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli, ni nawe uzategeka Isiraheli.’ ”

3 Nuko abakuru bose b’Abisiraheli basanga Umwami Dawidi i Heburoni, bagirana amasezerano mu izina ry’Uhoraho. Bamwimikisha amavuta aba umwami w’Abisiraheli.

4 Dawidi yabaye umwami amaze imyaka mirongo itatu avutse, amara imyaka mirongo ine ku ngoma.

5 I Heburoni yahamaze imyaka irindwi n’amezi atandatu ari umwami w’u Buyuda, indi myaka mirongo itatu n’itatu ayimara i Yeruzalemu ari umwami wa Isiraheli n’u Buyuda.

Dawidi yigarurira Yeruzalemu

6 Umwami Dawidi ajyana n’ingabo ze i Yeruzalemu, batera Abayebuzi bari bahatuye. Abayebuzi bari barabwiye Dawidi bati: “Ntuzabasha kwinjira muri uyu mujyi, ndetse abo muri twe b’impumyi n’ibirema bazakwirukana.” Bibwiraga ko Dawidi atabasha kuhigarurira.

7 Nyamara Dawidi yigaruriye ikigo ntamenwa cy’i Siyoni, ari cyo cyiswe Umurwa wa Dawidi.

8 Yari yavuze ati: “Umuntu ushaka gutsinda Abayebuzi agomba kunyura mu muyoboro w’amazi. Naho izo mpumyi n’ibyo birema mbanga urunuka.” Ni yo mpamvu bavuga ngo “Ntihakagire impumyi cyangwa ikirema binjira mu ngoro y’umwami.”

9 Dawidi atura muri icyo kigo ntamenwa, acyita Umurwa wa Dawidi. Yubakisha n’andi mazu uhereye i Miloukageza aho yari atuye.

10 Dawidi agenda arushaho gukomera, kuko Uhoraho Imana Nyiringabo yari kumwe na we.

11 Hiramu umwami w’i Tiri yohereza intumwa kuri Dawidi zimushyiriye ibiti by’amasederi, amwoherereza ababaji n’abaconzi b’amabuye, kugira ngo bubakire Dawidi ingoro.

12 Nuko Dawidi amenya ko Uhoraho yamwimitse kugira ngo abe umwami w’Abisiraheli, kandi ko Imana yakomeje ubwami bwe kubera Abisiraheli ubwoko bwayo.

Abana Dawidi yabyariye i Yeruzalemu

13 Dawidi ageze i Yeruzalemu avuye i Heburoni yongera kugira inshoreke, arongora n’abandi bagore babyarana abahungu n’abakobwa.

14 Dore amazina y’abavukiye i Yeruzalemu: Shamuwa na Shobabu, na Natani na Salomo,

15 na Yibuhari na Elishuwa, na Nefegi na afiya,

16 na Elishama na Eliyada na Elifeleti.

Dawidi atsinda Abafilisiti

17 Abafilisiti bumvise ko Dawidi yimitswe kugira ngo abe umwami w’Abisiraheli, baramutera. Dawidi abimenye ajya mu kigo ntamenwa.

18 Abafilisiti baraza bashinga ibirindiro mu kibaya cy’Abarefa.

19 Dawidi abaza Uhoraho ati: “Mbese njye gutera Abafilisiti urabangabiza mbatsinde?”

Uhoraho aramusubiza ati: “Genda ubatere, nzabakugabiza ubatsinde nta kabuza.”

20 Nuko Dawidi ajya i Bāli-Perasimu aba ari ho abatsindira Abafilisiti. Aravuga ati: “Uhoraho aciye icyuho mu banzi banjye nk’ahashenywe n’isuri.” Ni cyo cyatumye aho hantu bahita Bāli-Perasimu.

21 Abafilisiti bahasiga ibigirwamana byabo, Dawidi n’ingabo ze barabijyana.

22 Abafilisiti bongera gutera, bashinga ibirindiro mu kibaya cy’Abarefa.

23 Dawidi abaza Uhoraho, Uhoraho aramusubiza ati: “Ntubatere muhanganye, ahubwo ubaturuke inyuma ahateganye n’ishyamba.

24 Niwumva imirindi y’abantu mu biti uhite ugaba igitero, ndaba nkuri imbere kugira ngo nkugabize ingabo z’Abafilisiti.”

25 Dawidi abigenza nk’uko Uhoraho yamutegetse, atsinda Abafilisiti arabirukana kuva i Geba kugeza i Gezeri.