2 Sam 6

Isanduku y’Isezerano igera i Yeruzalemu

1 Dawidi yongera gukoranya intwari zose zo mu ngabo z’Abisiraheli, zigera ku bihumbi mirongo itatu.

2 Ajyana na zo i Bālamu Buyuda kuzana Isanduku y’Imana, yitirirwa izina ry’Uhoraho Nyiringabo, uganje hagati y’amashusho y’abakerubi.

3 Bayikura kwa Abinadabu wari utuye mu mpinga y’umusozi, bayishyira mu igare rishya rikururwa n’ibimasa. Uza na Ahiyo abahungu ba Abinadabu, bayobora iryo gare.

4 Bayikuye mu nzu kwa Abinadabu, Ahiyo ayijya imbere.

5 Dawidi n’abandi Bisiraheli bose bari kumwe bishimira imbere y’Isanduku y’Uhoraho, bacuranga inanga z’amoko yose zirimo inanga z’indoha n’inanga nyamuduri, bavuza n’ishakwe n’ibinyuguri n’ibyuma birangīra.

6 Bageze ku mbuga y’i Nakoni, ibimasa byakururaga igare biratsikira, Uza arambura ukuboko afata Isanduku y’Imana kugira ngo ayiramire.

7 Uhoraho arakarira Uza cyane, amutsinda aho amuhoye icyo cyaha. Nuko Uza agwa iruhande rw’Isanduku y’Imana.

8 Dawidi ababazwa n’uko Uhoraho yishe Uza, aho hantu bahita Peresi-Uza. Ni ryo zina ryaho na n’ubu.

9 Uwo munsi Dawidi atinya Uhoraho, ni ko kwibaza ati: “Isanduku y’Uhoraho yaza iwanjye ite?”

10 Ahitamo kutayijyana mu Murwa wa Dawidi, ahubwo ayijyana kwa Obedi-Edomu w’Umunyagati.

11 Isanduku y’Uhoraho imarayo amezi atatu, Uhoraho aha umugisha Obedi-Edomu n’abe bose.

12 Hanyuma Umwami Dawidi amenya ko Uhoraho yahaye umugisha urugo rwa Obedi-Edomu n’ibye byose kubera Isanduku y’Imana. Nuko ajya kwa Obedi-Edomu avanayo Isanduku y’Imana, bayijyana mu Murwa wa Dawidi bishimye cyane.

13 Abayihetse bamaze gutera intambwe esheshatu, Dawidi atamba impfizi n’inyana y’umushishe.

14 Dawidi abyinira imbere y’Isanduku y’Uhoraho yitakuma cyane, yambaye igishura cy’abatambyi.

15 We n’abandi Bisiraheli bose baherekeza Isanduku y’Uhoraho, bavuza impundu n’amakondera.

16 Igihe Isanduku y’Uhoraho yinjiraga mu Murwa wa Dawidi, Mikali umukobwa wa Sawuli arebera mu idirishya, abona Umwami Dawidi abyina yitakuma imbere y’Isanduku y’Uhoraho aramugaya.

17 Isanduku imaze kuhagera bayishyira mu ihema Dawidi yayiteguriye. Dawidi atambira Uhoraho ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’iby’umusangiro.

18 Arangije gutamba ibyo bitambo, asabira abantu umugisha mu izina ry’Uhoraho Nyiringabo.

19 Nuko agaburira Abisiraheli bose bahateraniye, buri mugabo na buri mugore ahabwa umugati n’inyama n’umubumbe w’imizabibu. Hanyuma bose barataha.

20 Dawidi na we arataha asabira abo mu rugo rwe umugisha, maze Mikali umukobwa wa Sawuli aza kumusanganira, aramubwira ati: “Mbega ngo uyu munsi umwami w’Abisiraheli arihesha icyubahiro yitakuma, akagaragaza ubwambure bwe imbere y’abaja n’abagaragu be nk’umuntu udafite agaciro!”

21 Dawidi abwira Mikali ati: “Nzabyinira Uhoraho wantoranyije akandutisha so n’umuryango we wose, kugira ngo nyobore ubwoko bwe bw’Abisiraheli.

22 Ku bwanjye nzakomeza kwiyoroshya no kwicisha bugufi, nyamara ibyo ntibizambuza kubahwa n’abo baja uvuga.”

23 Mikali umukobwa wa Sawuli ntiyigeze abyara arinda apfa.