Dawidi atsinda ibihugu bimukikije
1 Nyuma y’ibyo Dawidi yatsinze Abafilisiti, arabacogoza abanyaga ahitwa Metegama,
2 atsinda n’Abamowabu. Yabategekaga kurambarara hasi, maze mu bantu batatu akajya yicamo babiri akarokora umwe. Kuva ubwo Abamowabu baba abagaragu ba Dawidi bakajya bamuha imisoro.
3 Yatsinze na Hadadezeri mwene Rehobu umwami w’i Soba. Icyo gihe yashakaga kwigarurira akarere k’uruzi rwa Efurati.
4 Nuko Dawidi amunyaga amagare y’intambara igihumbi, n’abarwanira ku mafarasi ibihumbi birindwi, n’ingabo zagenzaga amaguru ibihumbi makumyabiri. Dawidi atema ibitsi by’amafarasi yakururaga amagare, asiga ijana gusa.
5 Abanyasiriya b’i Damasi baza gutabara Hadadezeri umwami w’i Soba, maze Dawidi abicamo abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri.
6 Dawidi ashyiraho ibigo by’ingabo i Damasi muri Siriya, maze Abanyasiriya baba abagaragu be bakajya bamuha imisoro. Aho Dawidi yateraga hose Uhoraho yamuhaga gutsinda.
7 Dawidi anyaga ingabo zicuzwe mu izahabu z’abagaba b’ingabo ba Hadadezeri, azijyana i Yeruzalemu.
8 Anyaga n’imiringa myinshi i Beta n’i Berotayi, imijyi yategekwaga na Hadadezeri.
9 Towu umwami wa Hamati yumvise ko Dawidi yatsinze ingabo zose za Hadadezeri,
10 yohereza umuhungu we Yoramu kumuramukiriza Umwami Dawidi, no kumushimira ko yatsinze Hadadezeri wahoraga arwanya Towu. Yoramu ashyÄ«ra Dawidi amaturo y’ibintu bikozwe mu ifeza no mu izahabu no mu muringa.
11 Umwami Dawidi abyegurira Uhoraho nk’uko yari yamweguriye ifeza n’izahabu, yari yaranyaze mu mahanga yose yagiye atsinda,
12 ari yo Abanyasiriya n’Abamowabu, n’Abamoni n’Abafilisiti n’Abamaleki, n’iminyago yakuye kwa Hadadezeri mwene Rehobu umwami w’i Soba.
13 Dawidi yongera kuba icyamamare, ubwo yiciraga Abedomuibihumbi cumi n’umunani mu kibaya cy’Umunyu.
14 Nuko ashyiraho ibigo by’ingabo muri Edomu hose, maze Abedomu bose baba abagaragu be. Aho Dawidi yateraga hose Uhoraho yamuhaga gutsinda.
Ibyegera bya Dawidi
15 Dawidi yabaye umwami w’igihugu cyose cya Isiraheli, ategeka abantu be bose mu butabera n’ubutungane.
16 Yowabu mwene Seruya yari umugaba w’ingabo. Yehoshafati mwene Ahiludi yari umuvugizi w’ibwami.
17 Sadoki mwene Ahitubu na Ahimeleki mwene Abiyatari bari abatambyi, Seraya ari umunyamabanga.
18 Benaya mwene Yehoyada yari umugaba w’ingabo zarindaga Dawidi zigizwe n’Abakereti n’Abapeleti, abahungu ba Dawidi na bo bari ibyegera bye.