2 Sam 9

Dawidi agirira neza Mefibosheti

1 Igihe kimwe Dawidi arabaza ati: “Mbese hari umuntu wo mu muryango wa Sawuli waba ukiriho, kugira ngo nzamugirire neza nitūra Yonatani?”

2 Bamuzanira umwe mu bari abagaragu ba Sawuli witwa Siba, Dawidi aramubaza ati: “Ni wowe Siba?”

Aramusubiza ati: “Ni jye databuja”

3 Umwami aramubaza ati: “Mbese nta muntu wo mu muryango wa Sawuli waba akiriho, kugira ngo mugirire neza nk’uko nabisezeraniye Imana?”

Siba aramusubiza ati: “Umuhungu wa Yonatani waremaye amaguru yombi, ni we wenyine ukiriho.”

4 Umwami arongera aramubaza ati: “Aba he?”

Siba aramusubiza ati: “Aba i Lodebarikwa Makiri mwene Amiyeli.”

5 Umwami Dawidi yohereza abajya kumuzanira uwo muhungu.

6 Nuko Mefibosheti mwene Yonatani mwene Sawuli ageze ibwami, yikubita imbere ya Dawidi yubamye. Dawidi aravuga ati: “Mefibosheti!”

Undi ati: “Karame, umugaragu wawe ndi hano!”

7 Dawidi aramubwira ati: “Humura, nzakugirira neza nitūra so Yonatani. Nzagusubiza isambu yose ya sogokuru wawe Sawuli, kandi tuzahora dusangira ku meza yanjye.”

8 Mefibosheti amwikubita imbere aramubwira ati: “Databuja, ndi iki byatuma unyitaho utyo ko ndi nk’imbwa yipfiriye?”

9 Umwami ni ko guhamagaza Siba wa mugaragu wa Sawuli aramubwira ati: “Ibyari ibya Sawuli byose n’iby’abo mu muryango we byose mbihaye uyu mwuzukuru wa shobuja.

10 Wowe n’abahungu bawe n’abagaragu bawe muzajya mumuhingira, mumusarurire kugira ngo atazasonza. Byongeye kandi Mefibosheti umwuzukuru wa shobuja, afite uburenganzira bwo gusangira nanjye iminsi yose.”

Siba uwo yari afite abahungu cumi na batanu n’abagaragu makumyabiri,

11 nuko asubiza umwami ati: “Nyagasani, ibyo untegetse byose nzabikora.”

Mefibosheti yariraga ibwami nk’umwana w’umwami.

12 Yari afite umwana muto w’umuhungu witwaga Mika, ab’umuryango wa Siba bose bakoreraga Mefibosheti.

13 Mefibosheti yari yararemaye amaguru yombi, akibera i Yeruzalemu kuko yasangiraga n’umwami iminsi yose.