Abac 10

Tola

1 Abimeleki amaze gupfa, Tola mwene Puwa mwene Dodo wo mu muryango wa Isakari ni we wahagurutse kugira ngo akize Abisiraheli. Yari atuye i Shamiri mu misozi ya Efurayimu.

2 Yamaze imyaka makumyabiri n’itatu ategeka Abisiraheli, hanyuma arapfa bamuhamba i Shamiri.

Yayiri

3 Nyuma ya Tola hakurikiyeho Yayiri w’Umunyagileyadi. Yamaze imyaka makumyabiri n’ibiri ategeka Abisiraheli.

4 Yari afite abahungu mirongo itatu bagenderaga ku ndogobe. Bategekaga imijyi mirongo itatu mu ntara ya Gileyadi, kugeza n’ubu iyo mijyi irakitwa Inkambi za Yayiri.

5 Hanyuma Yayiri arapfa bamuhamba i Kamoni.

Abamoni batera Abisiraheli

6 Abisiraheli bongera gucumura ku Uhoraho, bayoboka za Bāli na za Ashitaroti, n’imana z’i Siriya n’iz’i Sidoni n’iz’i Mowabu, n’iz’Abamoni n’iz’Abafilisiti. Bityo bimūra Uhoraho ntibongera kumuramya.

7 Uhoraho arakarira Abisiraheli cyane, abagabiza Abafilisiti n’Abamoni.

8 Uhereye ubwo, Abamoni bamaze imyaka cumi n’umunani bakandamiza kandi batoteza Abisiraheli bose babaga muri Gileyadi, yahoze ari intara y’Abamori iburasirazuba bwa Yorodani.

9 Ndetse Abamoni bambuka Yorodani batera Abayuda n’Ababenyamini n’Abefurayimu, bituma Abisiraheli bahangayika cyane.

10 Nuko Abisiraheli batakambira Uhoraho bati: “Mana yacu, twagucumuyeho turakwimūra, tuyoboka za Bāli.”

11 Uhoraho abwira Abisiraheli ati: “Mbese sinabakijije Abanyamisiri n’Abamori, n’Abamoni n’Abafilisiti?

12 Abanyasidoni n’Abamaleki n’Abanyamawoni na bo barabakandamije, muntakambiye ndababakiza.

13 Nyamara mwaranyimūye muyoboka izindi mana, ni cyo gituma ntazongera kubakiza.

14 Ngaho nimutakambire izo mana mwitoranyirije, zibakize akaga murimo.”

15 Abisiraheli basubiza Uhoraho bati: “Koko twaracumuye utugenze uko ushaka, ariko turakwinginze udukize irya none!”

16 Baherako bareka imana z’abanyamahanga basengaga bagarukira Uhoraho, maze Uhoraho na we aterwa ishavu n’amagorwa yabo.

17 Abamoni barahamagarana, baraterana bashinga amahema i Gileyadi. Abisiraheli na bo baraterana, bashinga ayabo i Misipa y’i Gileyadi.

18 Nuko abatware b’Abisiraheli bo muri Gileyadi barabazanya bati: “Ni nde muri twe uzashoza intambara, akarwanya Abamoni? Uzabikora ni we uzaba umutware wa Gileyadi yose.”