Abac 13

Ivuka rya Samusoni

1 Abisiraheli bongera gucumura ku Uhoraho, maze abagabiza Abafilisiti babakandamiza imyaka mirongo ine.

2 Mu karere ka Sora hari hatuye umugabo witwaga Manowa wo mu muryango wa Dani. Yari afite umugore w’ingumba utigeze abyara.

3 Nuko Umumarayika w’Uhoraho abonekera uwo mugore, aramubwira ati: “Dore uri ingumba, ntiwigeze ubyara. Nyamara uzasama inda ubyare umuhungu.

4 None rero uramenye ntukanywe divayi cyangwa izindi nzoga zose zisindisha, ntukarye n’ibyokurya byose bihumanye,

5 kuko umuhungu uzabyara, kuva ataravuka azaba umunaziri weguriwe Imana. Nuko rero ntihazagire umwogosha. Ni we uzatangira gukiza Abisiraheli Abafilisiti.”

6 Uwo mugore asanga umugabo we aramubwira ati: “Umuntu w’Imana yaje aho nari ndi, afite igitinyiro kandi asa n’umumarayika w’Imana. Ntabwo namubajije aho aturutse, na we ntiyigeze ambwira izina rye.

7 Yambwiye ati: ‘Dore uzasama inda ubyare umuhungu. Ntukanywe divayi cyangwa izindi nzoga zose zisindisha ntukarye n’ibyokurya byose bihumanye, kuko umuhungu uzabyara kuva ataravuka azaba umunaziri weguriwe Imana kugeza igihe azapfira.’ ”

8 Maze Manowa asenga Uhoraho agira ati: “Nyagasani, ndagusabye wongere utwoherereze wa muntu w’Imana, adusobanurire neza uko tuzagenza uwo mwana uzavuka.”

9 Imana yumva isengesho rya Manowa, maze Umumarayika w’Imana aragaruka asanga wa mugore mu murima, ariko umugabo we Manowa ntibari kumwe.

10 Umugore agenda yiruka abwira umugabo we ati: “Wa muntu nabonye ubushize yagarutse!”

11 Nuko Manowa arahaguruka akurikira umugore we, ajya aho wa muntu ari. Aramubaza ati: “Mbese ni wowe wavuganaga n’umugore wanjye?”

Aramusubiza ati: “Ni jye.”

12 Manowa aramubaza ati: “None se nibiba nk’uko wabivuze, uwo muhungu azabaho ate kandi azakora iki?”

13 Umumarayika w’Uhoraho asubiza Manowa ati: “Umugore wawe agomba kwitondera ibyo namubwiye byose.

14 Ntakagire icyo arya cyangwa anywa gikomoka ku muzabibu, ntakanywe divayi cyangwa izindi nzoga zose zisindisha, kandi ntakarye ikintu cyose gihumanye, azitondere ibyo namubwiye byose.”

15 Manowa abwira Umumarayika w’Uhoraho ati: “Ndakwinginze, wihangane tugutekere agahene k’izimano.”

16 Umumarayika w’Uhoraho aramusubiza ati: “Ndategereza ariko sindya. Icyakora ubishatse watambira Uhoraho igitambo gikongorwa n’umuriro.”

Manowa ntiyari azi ko ari Umumarayika w’Uhoraho,

17 nuko aramubaza ati: “Witwa nde kugira ngo nibiba nk’uko wabivuze tuzagushime?”

18 Umumarayika w’Uhoraho aramubwira ati: “Urambariza iki izina ryanjye? Mfite izina ry’akataraboneka!”

19 Nuko Manowa azana umwana w’ihene n’ituro ry’ibinyampeke abishyira hejuru y’urutare, abitura Uhoraho. Manowa n’umugore we batangazwa n’ibyo barebaga.

20 Igihe umuriro w’igitambo wagurumanaga ku rutare, babona wa Mumarayika w’Uhoraho azamukira mu birimi byawoajya mu ijuru. Manowa n’umugore we babibonye bikubita hasi bubamye.

21 Manowa amenya ko yari Umumarayika w’Uhoraho, icyakora ntibongera kumubona.

22 Nuko Manowa abwira umugore we ati: “Turi bupfe nta kabuza, kubera ko twabonye Imana.”

23 Umugore we aramusubiza ati: “Iyo Uhoraho ashaka ko dupfa ntaba yemeye igitambo cyacu n’ituro ryacu, kandi ntaba yatweretse bya bitangaza cyangwa ngo aduhe amabwiriza amaze kuduha.”

24 Igihe kigeze umugore abyara umuhungu, amwita Samusoni. Umwana arakura kandi Uhoraho amuha umugisha.

25 Igihe Samusoni yari i Mahane-Dani hafi ya Sora na Eshitawoli, ni bwo Mwuka w’Uhoraho yatangiye kumukoresha.