Samusoni arongora Umufilisitikazi
1 Umunsi umwe Samusoni yaramanutse ajya i Timuna, ahabona umukobwa w’Umufilisitikazi.
2 Agarutse imuhira abwira ababyeyi be ati: “Nabonye umukobwa wo mu Bafilisiti i Timuna, none nimujye kumunsabira ambere umugore.”
3 Baramusubiza bati: “Mbese wabuze umugeni mu bakobwa bo mu muryango wacu cyangwa mu bandi Bisiraheli, bituma ugomba kujya gushaka umugeni muri bariya Bafilisiti batakebwe?”
Samusoni abwira se ati: “Uwo ni we nabengutse abe ari we unsabira.”
4 Ababyeyi be ntibamenya ko ari Uhoraho ubiteye, ashaka impamvu yo kurwanya Abafilisiti, kuko muri icyo gihe bari barigaruriye Abisiraheli.
5 Samusoni n’ababyeyi be baramanuka bajya i Timuna. Bageze mu mirima y’imizabibu yaho, Samusoni ahura n’icyana cy’intare kiza kimutontomera.
6 Nuko Mwuka w’Uhoraho amuzaho, Samusoni wagendaga imbokoboko, atanyaguza icyo cyana cy’intare nk’utanyaguza umwana w’ihene, nyamara ntiyirirwa abibwira ababyeyi be.
7 Samusoni akomeza urugendo aramanuka, aganira n’uwo mukobwa maze arushaho kumubenguka.
8 Hashize iminsi, Samusoni asubira i Timuna gushyingirwa. Ageze aho yiciye ya ntare ajya kureba, asanga igikanka cyayo kigihari, cyuzuyemo inzuki n’ubuki.
9 Afata kuri ubwo buki agenda arya, asubira aho ababyeyi be bari na bo abahaho bararya, ariko ntiyababwira ko abuvanye mu gikanka cy’intare.
10 Se wa Samusoni ajya kwa bamwana we, maze Samusoni ahakoreshereza ibirori by’ubukwe nk’uko abasore babigenzaga.
11 Abafilisiti bamubonye, bamutoranyiriza abasore mirongo itatu bo kugumana na we.
12 Samusoni arababwira ati: “Ngiye kubasākuza igisākuzo, nimucyica iminsi irindwi y’ibirori itarashira, nzabaha amakanzu mirongo itatu, n’imyenda mirongo itatu yo kurimbana.
13 Ariko nimutacyica, ni mwebwe muzampa amakanzu mirongo itatu n’imyenda mirongo itatu yo kurimbana.”
Baramusubiza bati: “Ngaho dusākuze twumve.”
14 Arababwira ati:
“Mu kiryana havuyemo ikiribwa,
mu kinyambaraga havuyemo ibiryohereye.”
Mu minsi itatu, abo basore bari batarica icyo gisākuzo.
15 Umunsi wa karindwi babwira muka Samusoni bati: “Oshyoshya umugabo wawe, akubwire uko bica icyo gisākuzo. Niwanga turagutwikana n’ab’inzu ya so! Ese mwadutumiriye kutunyaga ibyacu?”
16 Umugore wa Samusoni aramwegera amuririra imbere ati: “Uranyanga rwose ntunkunda! Ubonye ngo we kumbwira uko bica igisākuzo wahaye bene wacu!”
Aramusubiza ati: “Ese wibwira ko nakigusobanurira, ntarigeze ngisobanurira n’ababyeyi banjye?”
17 Yamaze iyo minsi irindwi y’ibirori amuririra imbere, maze ku munsi wa karindwi, aba aramurembeje. Samusoni amusobanurira igisākuzo, na we akigeza kuri bene wabo.
18 Kuri uwo munsi wa karindwi izuba ritararenga, ba basore b’i Timuna babwira Samusoni bati:
“Hari icyarusha ubuki kuryoha?
Hari icyarusha intare kugira imbaraga?”
Samusoni arabasubiza ati: “Iyo mudahingisha inyana yanjye, ntimwajyaga kwica igisākuzo cyanjye!”
19 Muri ako kanya Mwuka w’Uhoraho amuzaho, Samusoni aramanuka ajya Ashikeloni ahica Abafilisiti mirongo itatu arabacuza, imyambaro yabo ayiha abishe cya gisākuzo. Nuko arazamuka asubira kwa se arakaye cyane.
20 Umugore we acyurwa n’umwe muri ba basore bari kumwe na Samusoni mu bukwe.