Samusoni yihōrera
1 Hashize iminsi, mu gihe cy’isarura ry’ingano, Samusoni ajya gusura umugore we amushyiriye umwana w’ihene. Nuko abwira sebukwe ati: “Ndashaka gusanga umugore wanjye mu cyumba cye.”
Ariko sebukwe ntiyabimwemerera,
2 ahubwo aramubwira ati: “Nibwiye ko wamwanze maze mushyingira umwe mu basore mwari kumwe. Noneho ndagushyingira murumuna we mu cyimbo cye. Erega amurusha n’ubwiza!”
3 Ariko Samusoni aravuga ati: “Ubu se kandi hari uwandenganya ndamutse ngiriye nabi Abafilisiti?”
4 Nuko aragenda afata ingunzu magana atatu, azihambiranya imirizo ebyiri ebyiri ashyiraho ifumba.
5 Amaze gukongeza ayo mafumba, ashumura izo ngunzu mu mirima y’Abafilisiti, zitwika ingano zikiri mu mirima n’iziri ku mirara, zitwika n’imizabibu n’iminzenze.
6 Abafilisiti babajije uwakoze ibyo, bababwira ko ari Samusoni abitewe n’uko sebukwe w’i Timuna yamunyaze umugore we, akamushyingira undi mugabo. Nuko Abafilisiti bahita bazamuka, batwika uwo mugore hamwe na se.
7 Samusoni arababwira ati: “Ubwo mubigenje mutyo, nanjye nzaruhuka ari uko maze kwihōrera!”
8 Nuko abatera arakaye cyane yica benshi muri bo, hanyuma ajya kwibera mu buvumo bwo mu rutare rwa Etamu.
Samusoni atsinda Abafilisiti
9 Abafilisiti barazamuka, bashinga ibirindiro i Lehi mu Buyuda.
10 Abayuda barababaza bati: “Ni iki gitumye mudutera?”
Barabasubiza bati: “Tuje gufata Samusoni kugira ngo tumwitūre ibyo yadukoreye.”
11 Nuko Abayuda bakoranya abantu ibihumbi bitatu, bajya ku buvumo bwo mu rutare rwa Etamu, babaza Samusoni bati: “Mbese ntabwo uzi ko Abafilisiti ari bo badutegeka? Ibyo udukoreye ibi ni ibiki?”
Na we arabasubiza ati: “Nabitūye ibyo bankoreye!”
12 Baramubwira bati: “Tuzanywe hano no kukuboha, kugira ngo tugushyikirize Abafilisiti.”
Samusoni arababwira ati: “Nimundahire gusa ko atari mwe muri bunyice.”
13 Baramusubiza bati: “Humura ntituri bukwice, ahubwo turakuboha tugushyikirize Abafilisiti.” Nuko bamubohesha imigozi ibiri mishya, bamukura kuri urwo rutare baramuzamukana.
14 Bamugejeje i Lehi, Abafilisiti bamusanganiza induru. Mwuka w’Uhoraho amuzaho, imigozi yari imuboshye amaboko n’ibikonjo, imubera nk’ubudodo buhuye n’umuriro iracikagurika.
15 Abona igufwa ry’urwasaya rw’indogobe yamaze gupfa, ararifata aryicisha Abafilisiti igihumbi.
16 Nuko Samusoni ariyamirira ati:
“Nafashe urwasaya rw’indogobe nica abantu igihumbi,
nafashe urwasaya rw’indogobe ndunda imirambo yabo!”
17 Amaze kuvuga atyo ajugunya rwa rwasaya, aho hantu ahita Ramati-Lehi, ni ukuvuga umusozi w’urwasaya.
18 Samusoni agira inyota cyane maze atabaza Uhoraho agira ati: “Nyagasani, wampaye gutsinda bigeze aha Abafilisiti batakebwe, ariko none kubera inyota ngiye kugwa mu maboko yabo.”
19 Nuko Imana isatura urutare i Lehi isōko iradudubiza, Samusoni anywa amazi agarura ubuyanja. Iyo sōko ayita “Isōko y’utabaza”, na n’ubu iracyari i Lehi.
20 Samusoni yamaze imyaka makumyabiri ari umurengezi w’Abisiraheli, abakiza Abafilisiti.