Abac 16

Samusoni ajya i Gaza

1 Umunsi umwe Samusoni ajya i Gazaahabona umugore w’indaya, yinjira iwe bararyamana.

2 Abantu b’i Gaza bumvise ko Samusoni ahari, ntibamwakura ariko barahagota, barara irondo bubikiye ku irembo ry’umujyi bibwira ko bazamwica bukeye.

3 Nyamara Samusoni ntiyategereje ko bucya, yagejeje mu gicuku arabyuka afata inzugi z’irembo ry’umujyi, azirandurana n’ibizingiti byombi n’igihindizo cyazo. Abiterera ku bitugu arabijyana abigeza mu mpinga y’umusozi uteganye na Heburoni.

Samusoni na Delila

4 Ikindi gihe Samusoni abenguka umugore witwa Delila, wari utuye mu kibaya cya Soreki.

5 Abategetsi b’Abafilisiti basanga uwo mugore baramubwira bati: “Oshyoshya Samusoni umubaze aho akura imbaraga ze nyinshi, n’uburyo twashobora kumuboha kugira ngo tumucogoze. Buri muntu muri twe azaguha ibikoroto by’ifeza igihumbi n’ijana.”

6 Nuko Delila abwira Samusoni ati: “Ese ntiwambwira aho ukura imbaraga zawe nyinshi, n’uburyo umuntu yakuboha kugira ngo agucogoze?”

7 Samusoni aramusubiza ati: “Bambohesheje injishi nshya ndwi z’umuheto zitigeze zanikwa, nacogora nkamera nk’abandi bantu.”

8 Nuko abategetsi b’Abafilisiti bazanira Delila injishi nshya ndwi z’umuheto zitigeze zanikwa, azibohesha Samusoni.

9 Yari yahishe abantu mu kindi cyumba maze aravuga ati: “Wapfa Samusoni we, Abafilisiti baraguteye!” Ariko Samusoni acagagura izo njishi, zimubera nk’akagozi gahuye n’umuriro. Bityo ntibamenya aho imbaraga ze zituruka.

10 Delila abwira Samusoni ati: “Wankinishije rwose urambeshya, noneho mbwira uburyo umuntu yakuboha.”

11 Samusoni aramusubiza ati: “Bambohesheje imigozi mishya itarigeze ikoreshwa, nacogora nkamera nk’abandi bantu.”

12 Delila ahisha abantu mu kindi cyumba, maze afata imigozi mishya aboha Samusoni amaboko. Aravuga ati: “Wapfa Samusoni we, Abafilisiti baraguteye!” Ariko Samusoni acagagura ya migozi nk’ucagagura akadodo.

13 Delila abwira Samusoni ati: “Na n’ubu uracyankinisha kandi ukambeshya! Noneho mbwira uburyo umuntu yakuboha.”

Samusoni aramusubiza ati: “Uwagabanya imisatsi yanjye mo imigabane irindwi akayibohekanya, yabishobora.”

14 Samusoni asinziriye Delila abigenza atyo, maze imisatsi ayifatisha ku rubambo. Nuko aravuga ati: “Wapfa Samusoni we, Abafilisiti baraguteye!” Samusoni arakanguka ashikuza urwo rubambo, imisatsi irahambuka.

15 Nuko Delila aramubwira ati: “Kuki umbeshya ngo urankunda kandi undyarya? Ubonye ngo urankinisha incuro eshatu zose utambwira aho ukura imbaraga zawe nyinshi!”

16 Delila yahozaga Samusoni ku nkeke amubaza atyo, aho bigeze aramurembya.

17 Nuko Samusoni amumenera ibanga ati: “Ntabwo nigeze nogoshwa na rimwe, kuko nabaye umunaziri weguriwe Imana ntaranavuka. Uwanyogosha, imbaraga zanshiramo ngacogora nkamera nk’abandi bantu.”

18 Delila abonye ko amumeneye ibanga, atuma ku bategetsi b’Abafilisiti ati: “Nimugaruke ubwa nyuma kuko yameneye ibanga.” Nuko baraza bazanye za feza bamusezeranyije.

19 Delila abikīrira Samusoni ku bibero bye, amaze gusinzira Delila ahamagaza umuntu wo kumwogosha ya migabane irindwi y’imisatsi. Uko ni ko Delila yatumye imbaraga za Samusoni zimushiramo.

20 Nuko aravuga ati: “Wapfa Samusoni we, Abafilisiti baraguteye!” Samusoni akanguka yibwira ko ari bubanyuremo akabacika nk’uko bisanzwe, ariko yari ataramenya ko Uhoraho yamukuyeho amaboko.

21 Abafilisiti baramufata, bamunogōra amaso. Bamujyana muri gereza y’i Gaza, bamubohesha iminyururu y’umuringa, bamutegeka kujya asya.

22 Ariko umusatsi we wongeye kumera.

Urupfu rwa Samusoni

23 Nuko abategetsi b’Abafilisiti baraterana, kugira ngo batambire imana yabo Dagoni igitambo kidasanzwe banezerewe cyane. Baravugaga bati: “Imana yacu yadushoboje gutsinda umwanzi wacu Samusoni!”

24 Abantu bari babonye Samusoni bahimbaza imana yabo bavuga bati: “Imana yacu yadushoboje gutsinda umwanzi wari wayogoje igihugu cyacu, kandi akatwicamo abantu benshi.”

25 Kubera umunezero abari mu ngoro ya Dagoni bari bafite, baravuga bati: “Nimutuzanire Samusoni tube tumushungera.”

Nuko bamukura muri gereza baramuzana baramushungera, hanyuma bamuhagarika hagati y’inkingi.

26 Samusoni abwira umuhungu wari umurandase ati: “Ngeza ku nkingi z’ingenzi zishyigikiye iyi ngoro maze nzegamire nduhuke.”

27 Iyo ngoro yari yuzuyemo abagabo n’abagore, ndetse n’abategetsi bose b’Abafilisiti bari bahari. Hari n’abagabo n’abagore bageze ku bihumbi bitatu, bari hejuru y’igisenge cyayo bashungera Samusoni.

28 Samusoni atakambira Uhoraho ati: “Nyagasani Uhoraho, ndakwinginze nyibuka. Mana, umpe imbaraga ubu ngubu gusa, kugira ngo nihōrere kubera amaso yanjye Abafilisiti banogōye.”

29 Nuko Samusoni afata inkingi ebyiri zo hagati zari zishyigikiye iyo ngoro, imwe mu kuboko kw’iburyo, indi mu kw’ibumoso. Arisuganya

30 maze aravuga ati: “Nibura reka mpfane n’aba Bafilisiti!” Hanyuma asunika izo nkingi n’imbaraga ze zose, ingoro iridukira kuri ba bategetsi n’abantu bose bari bayirimo. Abantu Samusoni yisasiye uwo munsi barutaga ubwinshi abo yari yarishe mbere.

31 Nuko abavandimwe be na bene wabo baramanuka baza gutwara umurambo we. Barawuzamukana bawuhamba hamwe na se Manowa, hagati ya Sora na Eshitawoli. Samusoni yamaze imyaka makumyabiri ari umurengezi w’Abisiraheli.