Uhoraho acyaha Abisiraheli
1 Umumarayika w’Uhoraho yavuye i Gilugali ajya i Bokimu, abwira Abisiraheli ati: “Nabavanye mu Misiri mbazana mu gihugu narahiriye guha ba sokuruza. Narababwiye nti: ‘Sinzigera nica amasezerano twagiranye.
2 Namwe ntimuzagirane amasezerano n’abatuye muri iki gihugu, ahubwo muzasenye intambiro zabo.’ Nyamara ntabwo mwanyumviye! Ni iki cyatumye mukora mutyo?
3 None rero aba bantu sinzabirukana muri mwe, ahubwo bazahinduka abanzi banyu kandi imana zabo zizababera umutego.”
4 Umumarayika w’Uhoraho amaze kuvuga ayo magambo, Abisiraheli bose bararira bacura umuborogo.
5 Aho hantu bahita Bokimu, kandi bahatambirira Uhoraho ibitambo.
Urupfu rwa Yozuwe
6 Nuko Yozuwe asezerera Abisiraheli bose, bajya kwigarurira imigabane bahawe.
7 Abantu bayobotse Uhoraho iminsi yose Yozuwe yari akiriho, no mu gihe cyose cy’abakuru bari barabonye ibintu bikomeye Uhoraho yakoreye Abisiraheli.
8 Yozuwe mwene Nuni akaba n’umugaragu w’Uhoraho, apfa amaze imyaka ijana na cumi avutse.
9 Bamuhamba mu isambu ye i Timunati-Heresi mu misozi y’Abefurayimu, mu majyaruguru y’umusozi wa Gāshi.
10 Abantu babyirutse muri icyo gihe na bo barapfa, ababyirutse nyuma ntibigeze bamenya Uhoraho n’ibyiza yakoreye Abisiraheli.
Abisiraheli bimūra Uhoraho
11 Abisiraheli bacumuye ku Uhoraho, batangira kuyoboka za Bāli.
12 Bimūye Uhoraho Imana ya ba sekuruza wabavanye mu Misiri, bayoboka imana z’amahanga abakikije baraziramya, birakaza Uhoraho.
13 Koko bimūye Uhoraho bayoboka Bāli na za Ashitaroti.
14 Nuko Uhoraho arakarira Abisiraheli abateza abanyazi barabasahura, abagabiza n’abanzi babakikije, ntibaba bagishoboye guhangana na bo.
15 Iyo Abisiraheli bajyaga ku rugamba, Uhoraho yarabarekaga bagatsindwa nk’uko yari yarababwiye kandi akabirahirira. Uhoraho yabateje akaga gakomeye.
16 Hanyuma Uhoraho yabashyiriyeho abarengezibo kubakiza abanzi babanyagaga ibyabo.
17 Icyakora Abisiraheli ntibumviye abo barengezi, ahubwo bayobotse izindi mana baraziramya. Ntibatinze guteshuka imigenzereze ya ba sekuruza, ntibakurikiza amabwiriza y’Uhoraho.
18 Nuko abanzi babo bakabakandamiza kandi bakabatoteza, Uhoraho akumva gutaka kwabo akabagirira impuhwe, akabashyiriraho umurengezi. Yaramwunganiraga agakiza Abisiraheli abanzi babo igihe cyose uwo murengezi yabaga akiriho.
19 Nyamara iyo umurengezi yapfaga, barongeraga bagasubira mu bibi birenze ibya ba sekuruza. Bayobokaga izindi mana bakaziramya. Ntabwo bigeze bareka gukora ibibi no kutava ku izima.
20 Ni cyo cyatumye Uhoraho abarakarira aravuga ati: “Aba bantu bishe Isezerano nagiranye na ba sekuruza, kandi ntibanyumvira.
21 Nanjye sinzongera kwirukana umuntu n’umwe wo mu mahanga Yozuwe yasize mu gihugu atarapfa.
22 Ayo mahanga ni yo nzakoresha ngerageza Abisiraheli, kugira ngo ndebe ko bakora ibyo nshaka nk’uko ba sekuruza bagenzaga, cyangwa ko batabikora.”
23 Ni yo mpamvu Uhoraho yaretse ayo mahanga ntayameneshe huti huti, kandi ntayagabize Yozuwe.