Abisiraheli bitegura kurwana n’Ababenyamini
1 Abisiraheli bose bahuza umugambi bateranira imbere y’Inzu y’Uhoraho i Misipa. Bari baturutse mu gihugu cyose, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, ndetse no mu ntara ya Gileyadi.
2 Abayobozi bose b’imiryango y’Abisiraheli bari muri iryo koraniro ry’ubwoko bw’Imana. Bose bari abantu ibihumbi magana ane biteguye kujya ku rugamba.
3 Ababenyamini bumva ko Abisiraheli bateraniye i Misipa.
Nuko Abisiraheli baravuga bati: “Ngaho nimutubwire iby’ayo marorerwa!”
4 Nuko wa Mulevi, umugabo wa wa mugore wishwe rubi, arabasubiza ati: “Jye n’inshoreke yanjye twagiye gucumbika i Gibeya mu ntara y’Ababenyamini,
5 nuko abagabo baho barantera. Baje nijoro bagota inzu narimo bashaka kunyica, bonona inshoreke yanjye ikurizamo gupfa.
6 Nuko umurambo wayo nywucamo imigabane, nyohereza muri buri muryango w’Abisiraheli, kugira ngo namwe mwirebere amarorerwa n’ibizira byakorewe mu Bisiraheli.
7 Dore mwese muri Abisiraheli, ngaho nimujye inama y’igikwiriye gukorwa!”
8 Abantu bose bahagurukira icyarimwe baravuga bati: “Nta muntu n’umwe muri twe uri busubire iwe,
9 ahubwo tugiye gukoresha ubufindo turebe uko tuzatera Gibeya.
10 Mu miryango yose y’Abisiraheli, tuzatoranya abantu icumi ku ijana bazajya gushaka impamba zizatunga abazajya gutera Ababenyamini b’i Gibeya. Tuzabahanira amarorerwa bakoreye mu Bisiraheli.”
11 Nuko Abisiraheli bose bahuza umugambi wo gutera uwo mujyi.
12 Imiryango yose y’Abisiraheli yohereza intumwa ku Babenyamini, zirababwira ziti: “Amarorerwa yakorewe iwanyu ni bwoko ki?
13 Ngaho nimuduhe abo bagabo b’ibirara b’i Gibeya tubice, bityo tube dukuye ikibi mu Bisiraheli.” Ariko Ababenyamini ntibita ku byo abavandimwe babo b’Abisiraheli bavuga,
14 ahubwo bava mu mijyi yabo bateranira i Gibeya kugira ngo bajye kurwanya Abisiraheli.
15 Ababenyamini bose bavuye muri iyo mijyi, basanze ari ingabo ibihumbi makumyabiri na bitandatu, naho iz’i Gibeya zari abagabo b’indobanure magana arindwi.
16 Muri izo ngabo zose harimo magana arindwi b’indobanure batwariraga imoso, bazi no gukoresha umuhumetso ntibabe bahusha n’agasatsi.
17 Abandi Bisiraheli bari bakoranyije ingabo ibihumbi magana ane zimenyereye intambara.
Abisiraheli barwanya Ababenyamini
18 Nuko Abisiraheli barahaguruka bajya i Beteli kubaza Imana bati: “Ni uwuhe muryango uzabanza gutera Ababenyamini?”
Uhoraho arabasubiza ati: “Ni umuryango wa Yuda.”
19 Bukeye Abisiraheli barahaguruka, bashinga amahema yabo hafi y’i Gibeya.
20 Baragenda bagota umujyi batera Ababenyamini.
21 Nuko Ababenyamini basohoka muri uwo mujyi barwanya Abisiraheli, uwo munsi hapfa abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri mu Bisiraheli.
22-23 Abisiraheli batakambiye Uhoraho bararira bageza nimugoroba, baramubaza bati: “Mbese twongere turwanye abavandimwe bacu b’Ababenyamini?”
Uhoraho arabasubiza ati: “Nimugende mubarwanye.”
Bukeye Abisiraheli bagira akanyabugabo, bongera gufata ibirindiro nk’ibyo ku munsi wa mbere,
24 batera Ababenyamini.
25 Nuko Ababenyamini basohoka mu mujyi wa Gibeya, bongera kubicamo ingabo ibihumbi cumi n’umunani.
26 Hanyuma ingabo zose z’Abisiraheli zirazamuka zijya ku Nzu y’Uhoraho i Beteli. Zirahicara, ziraboroga ziyiriza ubusa, zitambira Uhoraho ibitambo bikongorwa n’umuriro n’iby’umusangiro.
27 Abisiraheli bagisha Uhoraho inama, kuko muri iyo minsi Isanduku y’Isezerano ry’Imana yari aho i Beteli.
28 Icyo gihe Finehasi mwene Eleyazari akaba n’umwuzukuru wa Aroni, ni we wari ushinzwe iyo Sanduku. Nuko Abisiraheli babaza Uhoraho bati: “Mbese twongere tujye kurwana n’abavandimwe bacu b’Ababenyamini cyangwa se turekere aho?”
Uhoraho arabasubiza ati: “Nimuzamuke mubatere, kuko ejo nzababagabiza.”
29 Nuko Abisiraheli bubikīrira ahazengurutse Gibeya.
30 Ku munsi wa gatatu bongera gufata ibirindiro nk’ibyo ku minsi ya mbere.
31 Ababenyamini barasohoka bajya kurwana, Abisiraheli bahunga bagana mu nzira ijya i Beteli n’igana mu byaro. Ababenyamini barabakurikirana babageza kure y’i Gibeya, bongera kubicamo abantu mirongo itatu.
32 Ababenyamini baribwira bati: “Twongeye kubatsinda!” Nyamara Abisiraheli bo bari bafashe umugambi wo guhunga, kugira ngo bageze Ababenyamini mu mayira ya kure y’i Gibeya.
33-34 Nuko Abisiraheli ibihumbi icumi b’indobanure bari bubikīriye mu giteme cy’i Geba, baturumbuka aho bari bihishe batera i Gibeya. Abandi Bisiraheli uko bagahunze bahurira i Bāli-Tamari bahashinga ibirindiro. Barwana intambara y’inkundura, ariko Ababenyamini bo ntibamenye ko rubagera amajanja.
35 Uwo munsi Uhoraho aha Abisiraheli gutsinda Ababenyamini, bicamo ingabo ibihumbi makumyabiri na bitanu n’ijana.
36 Ubwo ni bwo Ababenyamini babonye ko batsinzwe.
Uko Abisiraheli batsinze
Impamvu Abisiraheli babaye nk’abahunga, ni uko bari biringiye abantu babo basigaye bubikīriye hafi y’i Gibeya.
37 Abo ngabo bahise biroha mu mujyi bawugwa gitumo, bamarira ku icumu abantu bawo.
38 Icyo gitero cyahise gitwika umujyi umwotsi uratumbagira, kuko ari cyo kimenyetso bari basezeranye na bagenzi babo.
39 Icyo gihe Ababenyamini bari bamaze kwica Abisiraheli nka mirongo itatu, baribwira bati: “N’ubu turabatsinze nk’uko twabatsinze ubushize.” Ariko Abisiraheli bari ku rugamba babonye umwotsi barabahindukirana.
40 Umwotsi wakomeje gutumbagira hejuru ya Gibeya umeze nk’igicu, maze Ababenyamini bakebutse, babona umujyi wabo wakongotse.
41 Nuko Abisiraheli barabarwanya, Ababenyamini bashya ubwoba kuko babonaga rubagera amajanja.
42 Nuko bahunga berekeje ahantu hadatuwe kuko abaturage bo mu mijyi babicaga umugenda, ariko ingabo z’Abisiraheli zakomeje kubarwanya.
43 Zarabatangatanze zibabuza amahwemo, zigenda zibica zibageza iburasirazuba bw’i Gibeya.
44 Haguye Ababenyamini ibihumbi cumi n’umunani b’intwari.
45 Abacitse ku icumu bahunga bagana ahantu hadatuwe ku rutare rwa Rimoni, bataragerayo Abisiraheli babicamo abantu ibihumbi bitanu, barabakurikirana babageza i Gidomu, bicirayo abandi ibihumbi bibiri.
46 Ababenyamini bishwe uwo munsi bari ibihumbi makumyabiri na bitanu, bose bari ingabo z’intwari.
47 Icyakora Ababenyamini magana atandatu bacitse ku icumu bahungira ahantu hadatuwe ku rutare rwa Rimoni, bamarayo amezi ane.
48 Abisiraheli bahindukirana Ababenyamini basigaye, bajya mu mijyi yose bica abantu n’amatungo, batsemba ibintu byose ndetse n’iyo mijyi yose barayitwika.