Abisiraheli bashakira Ababenyamini abageni
1 Igihe Abisiraheli bari bateraniye i Misipa, bari barahiye ko nta n’umwe muri bo uzashyingira umukobwa we mu Babenyamini.
2 Nuko bajya ku Nzu y’Imana i Beteli, barahicara birirwa barira baboroga,
3 bagatakamba bati: “Uhoraho Mana y’Abisiraheli, ibi byatubayeho ni ibiki? Umwe mu miryango y’Abisiraheli urazimye pee!”
4 Bukeye barazinduka bubaka urutambiro, batura ibitambo bikongorwa n’umuriro n’iby’umusangiro.
5 Nuko baravuga bati: “Mbere y’uko duteranira ku Nzu y’Uhoraho i Misipa, twari twarahiye dukomeje ko utazajyayo azicwa. None se haba hari abo mu miryango yose y’Abisiraheli bataje muri iryo koraniro?”
6 Abisiraheli bibajije batyo kuko bari bababajwe n’abavandimwe babo b’Ababenyamini, baravuga bati: “Uyu munsi umwe mu miryango y’Abisiraheli urazimye!
7 Twakora iki kugira ngo Ababenyamini barokotse babone abageni, ko twarahiye Uhoraho ko tutazabashyingira?”
8 Ni cyo cyatumye bibaza bati: “Ni uwuhe muryango w’Abisiraheli utaje ku Nzu y’Uhoraho i Misipa?” Basanga ari nta muntu w’i Yabeshi yo muri Gileyadi waje muri iryo koraniro.
9 Nuko barebye no mu ngabo basanga koko nta waturutse i Yabeshi y’i Gileyadi.
10 Maze ikoraniro ryose ryohereza ingabo z’intwari ibihumbi cumi na bibiri, rirategeka riti: “Nimugende mwice abaturage bose b’i Yabeshi y’i Gileyadi, abagabo n’abagore n’abana,
11 uretse abakobwa b’isugi.”
12 Bageze i Yabeshi y’i Gileyadi, mu bahatuye basangamo abakobwa b’isugi magana ane, babazana mu nkambi y’i Shilo mu gihugu cya Kanāni.
13 Nuko ikoraniro ryose ry’Abisiraheli rituma ku Babenyamini bari ku rutare rwa Rimoni kugira ngo babahumurize.
14 Nuko Ababenyamini bava mu buhungiro, Abisiraheli babashyingira ba bakobwa bavanye i Yabeshi y’i Gileyadi. Icyakora ntibabakwira, kuko Ababenyamini babarutaga ubwinshi.
15 Abisiraheli bababazwa n’ibyabaye ku Babenyamini, kuko Uhoraho yari yaciye icyuho mu miryango y’Abisiraheli.
16 Abakuru b’iryo koraniro baravugana bati: “Twakora iki kugira ngo Ababenyamini basigaye babone abagore, ko Ababenyaminikazi bashize?
17 Tugomba gucikūra Ababenyamini basigaye, kuko ari nta n’umwe wo mu miryango y’Abisiraheli ukwiriye kuzima.
18 Nyamara ntidushobora kubashyingira abakobwa bacu, kuko twarahiye tuvuga tuti: ‘Uzashyingira Ababenyamini azavumwe!’ ”
19 Ariko baza kwibuka ko mu gihe gito bazizihiza iminsi mikuru y’Uhoraho ibera i Shilo buri mwaka. Shilo yari mu majyaruguru ya Beteli, mu burasirazuba bw’inzira ituruka i Beteli igana i Shekemu, hakaba no mujyepfo ya Lebona.
20 Nuko babwira abo Babenyamini bati: “Muzagende mwihishe mu mizabibu,
21 maze nimubona abakobwa b’i Shilo basohotse bajya kubyina, muzave muri iyo mizabibu, buri wese yifatire umugore muri abo bakobwa, hanyuma mubajyane iwanyu mu ntara y’Ababenyamini.
22 Ba se b’abo bakobwa cyangwa basaza babo nibaza kubaturegera, tuzababwira tuti: ‘Nimutubabarire mubabarekere, kuko abagabo bamwe bo muri bo tutababoneye abagore muri ya ntambara, kandi nta wuzabibarenganyiriza kuko atari mwe mwababashyingiye.’ ”
23 Nuko Ababenyamini babigenza batyo, buri wese yifatira umugore muri abo bakobwa bari bagiye kubyina. Hanyuma babajyana iwabo mu ntara y’Ababenyamini, bisanira imijyi yabo bayituramo.
24 Birangiye abandi Bisiraheli barataha, umuntu wese yisubirira iwe mu muryango we no muri gakondo ye.
25 Muri icyo gihe Abisiraheli nta mwami bari bafite, umuntu wese yikoreraga icyo yishakiye.