Abac 6

Abamidiyani bakandamiza Abisiraheli

1 Abisiraheli bongeye gucumura ku Uhoraho abagabiza Abamidiyani, bababuza amahoro imyaka irindwi.

2 Abamidiyani barabakandamije kugeza ubwo Abisiraheli bateganya aho bahungira mu misozi, mu buvumo n’ahandi hirengeye.

3 Igihe Abisiraheli babaga bamaze gutera imyaka, Abamidiyani bazanaga n’Abamaleki n’andi moko y’iburasirazuba bakabatera.

4 Barazaga bagashinga amahema hirya no hino mu gihugu, bakangiza imyaka kugeza i Gaza. Banyagaga amatungo yose, intama n’inka n’indogobe, Abisiraheli bagasigara iheruheru.

5 Abamidiyani bazanaga ingamiya zabo zitabarika n’andi matungo n’amahema, bakaza ari benshi nk’inzige bakayogoza igihugu.

6 Ibyo bikorwa by’Abamidiyani byazonze Abisiraheli, maze batakambira Uhoraho.

7 Ubwo batakambiye Uhoraho kugira ngo abakize Abamidiyani,

8 yaboherereje umuhanuzi arababwira ati: “Uhoraho Imana y’Abisiraheli aravuze ati: ‘Nabakuye mu Misiri aho mwari inkoreragahato,

9 mbakiza Abanyamisiri. Nabakijije n’ababakandamizaga bose ndabamenesha, mbaha igihugu cyabo.

10 Nababwiye ko ndi Uhoraho Imana yanyu, mbabuza no kuramya imana z’Abamori bahoze batuye muri iki gihugu cyanyu. Nyamara mwanze kunyumvira.’ ”

Gideyoni abonekerwa n’Umumarayika w’Uhoraho

11 Umumarayika ‘Uhoraho aza Ofura, yicara munsi y’igiti cy’inganzamarumbu cyari mu isambu ya Yowashi ukomoka kuri Abiyezeri. Umuhungu wa Yowashi witwaga Gideyoni yahuraga ingano aho bengera imizabibu kugira ngo azihishe Abamidiyani.

12 Nuko wa Mumarayika w’Uhoraho aramubonekera, aramubwira ati: “Wa ntwari ku rugamba we, Uhoraho ari kumwe nawe!”

13 Gideyoni aramubwira ati: “Ariko se databuja, iyo Uhoraho aza kuba hamwe natwe, ibi byose biba byaratubayeho? Ese ibitangaza bye ba sogokuruza baturatiraga byagiye he? Batubwiraga uko yabakuye mu Misiri, none twe yaradutaye atugabiza Abamidiyani!”

14 Nuko Uhoraho arahindukira aramubwira ati: “Genda ukoreshe imbaraga ufite, ukize Abisiraheli Abamidiyani. Ni jyewe ugutumye.”

15 Nuko Gideyoni aramusubiza ati: “Ariko se databuja, Abisiraheli nzabakiza nte? Inzu yacu ni yo isuzuguritse mu muryango wa Manase, kandi no mu rugo rwa data ni jye muto!”

16 Uhoraho aramubwira ati: “Humura ndi kumwe nawe, uzatsinda Abamidiyani nk’utsinda umuntu umwe!”

17 Gideyoni aramusubiza ati: “Niba koko nakugizeho ubutoni, umpe ikimenyetso kigaragaza ko uwo tuvugana ari Uhoraho.

18 None nyamuneka, ntuve aha ntarakuzanira ituro.”

Uhoraho aramusubiza ati: “Ndahaguma kugeza ubwo ugaruka.”

19 Nuko Gideyoni aragenda abaga ishashi y’ihene, afata n’ibiro icumi by’ifu akora imigati idasembuye. Inyama azishyira ku nkōko, umufa awushyira mu cyungo, maze abishyīra Umumarayika munsi y’igiti cy’inganzamarumbu.

20 Umumarayika w’Imana aramubwira ati: “Shyira inyama n’imigati idasembuye kuri uru rutare, ubisukeho uwo mufa.” Gideyoni abigenza atyo.

21 Umumarayika w’Uhoraho akoza umutwe w’inkoni yari yitwaje kuri za nyama na ya migati, maze umuriro uva mu rutare urabikongora. Wa Mumarayika ahita abura.

22 Nuko Gideyoni amenya ko yari kumwe n’Umumarayika w’Uhoraho, ni ko kuvuga ati: “Ayiwe we! Nyagasani Uhoraho, nabonye Umumarayika wawe imbonankubone!”

23 Uhoraho aramubwira ati: “Humura, witinya ntabwo uri bupfe.”

24 Aho ngaho Gideyoni ahubakira Uhoraho urutambiro, arwita “Uhoraho ni we utanga ihumure.” Kugeza n’ubu urwo rutambiro ruracyari Ofura, ahatuwe n’abakomoka kuri Abiyezeri.

Gideyoni asenya urutambiro rwa Bāli

25 Iryo joro Uhoraho abwira Gideyoni ati: “Fata impfizi y’ubuheta ya so imaze imyaka irindwi, hanyuma usenye urutambiro so yubakiye Bāli, utemagure n’ishusho y’ikigirwamanakazi Ashera ishinze iruhande rwarwo.

26 Naho jyewe Uhoraho Imana yawe, unyubakire urutambiro rutunganye hariya hantu hirengeye, utambireho ya mpfizi ibe igitambo gikongorwa n’umuriro, kandi ugitwikishe inkwi washije kuri ya shusho ya Ashera.”

27 Nuko Gideyoni ajyana n’abantu icumi bo mu bagaragu be, akora nk’uko Uhoraho yamubwiye. Ariko yabikoze nijoro kubera ko yatinyaga bene wabo n’abatuye uwo mujyi.

28 Bukeye abatuye uwo mujyi babyutse, basanga urutambiro rwa Bāli rwasenyutse n’ishusho ya Ashera yatemaguwe, basanga hubatswe urundi rutambiro rwatambiweho ya mpfizi y’ubuheta.

29 Nuko barabazanya bati: “Ibi byakozwe na nde?” Bamaze kubaririza no gushakisha, bamenya ko ari Gideyoni mwene Yowashi wabikoze.

30 Nuko babwira Yowashi bati: “Sohora umuhungu wawe tumwice kuko yasenye urutambiro rwa Bāli, kandi agatemagura ishusho ya Ashera yari iruhande rwarwo.”

31 Ariko Yowashi abwira abo bantu bose bari bamuhagurukiye ati: “Mbese ni mwe muburanira Bāli? Ni mwe muri buyirengere? Uri buyiburanire wese, ntibuze gucya bataramwica! Niba Bāli ari imana nimureke yiburanire, kuko urutambiro rwayo ari rwo rwasenywe.”

32 Uhereye icyo gihe Gideyoni bamuhimba Yerubāli, kuko Yowashi yavuze ati: “Nimureke Bāli yiburanire, kuko urutambiro rwayo ari rwo rwasenywe.”

Gideyoni asaba Imana icyemezo

33 Abamidiyani bose n’Abamaleki hamwe n’andi moko y’iburasirazuba bwa Yorodani bakoranira hamwe, barambuka bashinga amahema yabo mu kibaya cya Yezerēli.

34 Nuko Mwuka w’Uhoraho aza kuri Gideyoni, maze Gideyoni avuza ihembe ryo guhamagara abakomoka kuri Abiyezeri ngo bamukurikire.

35 Yohereza intumwa no ku bandi Bamanase bose kugira ngo bamutabare, atuma no ku Bashēri no ku Bazabuloni no ku Banafutali, baraza bifatanya na bo.

36 Nuko Gideyoni abwira Imana ati: “Wavuze ko ari jye uzakirisha Abisiraheli, none ngusabye icyabinyemeza.

37 Ngiye kurambika uruhu rw’intama rufite ubwoya bwinshi kuri iyi mbuga, nibucya ikime gitonze ku ruhu honyine ahandi hose harukikije humutse, nzamenya ko ari jye uzakirisha Abisiraheli nk’uko wabivuze.”

38 Uko Gideyoni yabisabye ni ko byagenze. Yarazindutse akamura rwa ruhu, amazi y’ikime aruvuyemo yuzura urwabya.

39 Nuko Gideyoni abwira Imana ati: “Ntundakarire, ureke nongere nsabe icyemezo kimwe gusa. Noneho ubutaka bube ari bwo butota, naho uruhu rwumuke.”

40 Muri iryo joro na bwo Imana ibigenza nk’uko Gideyoni yabisabye. Uruhu rwonyine rwari rwumutse, naho ubutaka bwose burukikije bwatoteshejwe n’ikime.