Abac 7

Uhoraho agabanya ingabo za Gideyoni

1 Bukeye Yerubāli ari we Gideyoni hamwe n’abantu bose bari kumwe, bazinduka bajya gushinga amahema iruhande rw’isōko y’i Harodi. Icyo gihe ingabo z’Abamidiyani zari mu majyaruguru yaho, mu kibaya hafi y’umusozi wa More.

2 Uhoraho abwira Gideyoni ati: “Ingabo muri kumwe ni nyinshi cyane, bityo sinatuma mutsinda Abamidiyani, Abisiraheli batazava aho birata ko ari bo batsinze.

3 None utangarize ingabo uti: ‘Ufite ubwoba akaba adagadwa, ave kuri uyu musozi wa Gilibowayisubirire iwe.’ ” Nuko abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri baritahira, hasigara ibihumbi icumi.

4 Uhoraho abwira Gideyoni ati: “Ingabo ziracyari nyinshi. Noneho umanukane na zo mujye ku isōko nzikurobanurire. Uwo nkubwira nti: ‘Jyana n’uyu’, mujyane. Naho uwo nkubwira nti: ‘Uyu mwijyana’, ntimujyane.”

5 Nuko Gideyoni amanukana n’ingabo bajya ku isōko, maze Uhoraho aramubwira ati: “Abantu bose bari buyore amazi ku mashyi bayajabagira nk’imbwa, ubatandukanye n’abari bunywe amazi bapfukamye.”

6 Nuko abanywesheje amazi amashyi bayajabagira baba abantu magana atatu, abandi bose basigaye banyoye amazi bapfukamye.

7 Uhoraho abwira Gideyoni ati: “Ndabakirisha bariya bantu magana atatu banywesheje amashyi, kandi ndakugabiza Abamidiyani. Naho abandi bose nibitahire.”

8 Nuko Gideyoni arabasezerera barataha, agumana ba bandi magana atatu bonyine, basigarana impamba n’amahembe by’abari batabaye bose. Ubwo ingabo z’Abamidiyani zari zikambitse mu kibaya hepfo yabo.

Uhoraho yemeza Gideyoni ko ari butsinde

9 Iryo joro Uhoraho abwira Gideyoni ati: “Haguruka ujye gutera inkambi y’Abamidiyani, kuko nabakugabije.

10 Nyamara niba ufite ubwoba ujyaneyo n’umugaragu wawe Pura,

11 wumve ibyo bavuga bigutere ubutwari bwo kubatera.” Nuko amanukana n’umugaragu we Pura, bagera ku ngabo za mbere zirinze inkambi.

12 Abamidiyani n’Abamaleki n’andi moko y’iburasirazuba bwa Yorodani, bari bagandagaje mu kibaya ari benshi nk’inzige, kandi bari bafite n’ingamiya zitabarika, nyinshi nk’umusenyi wo ku nyanja.

13 Gideyoni ahageze, yumva umuntu arotorera mugenzi we inzozi yarose. Yaramubwiraga ati: “Narose irobe ry’umugati w’ingano za bushoki ryihirika mu nkambi yacu, nuko ryikubita ku ihema, riratembagara rirahirima.”

14 Mugenzi we aramusubiza ati: “Erega izo nzozi nta kindi zivuga kitari Gideyoni mwene Yowashi w’Umwisiraheli, ugiye kutumarira ku icumu! Imana yamugabije Abamidiyani n’abandi bari mu nkambi bose.”

15 Gideyoni amaze kumva izo nzozi n’uko zasobanuwe, arapfukama ashimira Uhoraho. Hanyuma asubira mu nkambi y’Abisiraheli, arababwira ati: “Nimuhaguruke kuko Uhoraho abagabije Abamidiyani.”

Abisiraheli batsinda Abamidiyani

16 Nuko ba bantu magana atatu abagabanyamo amatsinda atatu, aha buri muntu ihembe n’ikibindi kirimo ifumba.

17 Arababwira ati: “Muze kureba aho ndi bube ndi iruhande rw’inkambi y’Abamidiyani, maze icyo nkora mukore icyo.

18 Jyewe n’abo turi kumwe nituvuza amahembe, namwe uko mugose inkambi muvuze ayanyu, ndetse muvuge muranguruye muti: ‘Turwanirire Uhoraho na Gideyoni!’ ”

19 Bijya kuba mu gicuku, igihe abari ku izamu bamaze gusimburwa, Gideyoni n’abantu ijana bari kumwe baba bageze ku nkambi, bavuza amahembe n’ibibindi babitura hasi.

20 Ubwo abantu bo mu yandi matsinda na bo bavugiriza amahembe icyarimwe n’ibibindi babitura hasi. Bafata amafumba mu kuboko kw’ibumoso, ukw’iburyo gufata ihembe, bavuga baranguruye bati: “Dufate inkota turwanirire Uhoraho na Gideyoni!”

21 Buri wese ahagarara mu mwanya we bakikije inkambi, abarimo bose barahunga bagenda biruka bavuza induru.

22 Ba bantu magana atatu bakomeza kuvuza amahembe, Uhoraho atuma ingabo z’Abamidiyani zisubiranamo, zitangira kwicana. Abasigaye bahungira i Betishita ahagana i Serera, ku mupaka wa Abeli-Mehola hakuno ya Tabati.

23 Abisiraheli batabaza bene wabo bo mu muryango wa Nafutali n’uwa Ashēri n’uwa Manase, maze bakurikirana Abamidiyani.

24 Gideyoni yohereza intumwa mu misozi yose y’Abefurayimu kugira ngo zibabwire ziti: “Nimumanuke murwanye Abamidiyani, mubatange ku migezi kugeza i Betibara no ku ruzi rwa Yorodani, mubabuze kwambuka.” Nuko Abefurayimu bose bagenza nk’uko Gideyoni yari yategetse.

25 Bafata abatware babiri b’Abamidiyani, Orebu na Zēbu. Orebu bamwicira ku rutare rwa Orebu, naho Zēbu bamwicira ku rwengero rwa Zēbu, maze bakomeza gukurikira Abamidiyani. Hanyuma igihanga cya Orebu n’icya Zēbu babishyīra Gideyoni wari hakurya ya Yorodani.