Abac 8

Abamidiyani batsindwa burundu

1 Abefurayimu babaza Gideyoni bati: “Watugize ibiki? Kuki utatubwiye ngo tugutabare ujya kurwanya Abamidiyani?” Nuko baramutonganya cyane.

2 Na we arabasubiza ati: “Ibyo nakoze ntibigira amahuriro n’ibyo mwakoze. Mbese si mwebwe Abefurayimu mwishe Abamidiyani benshi kurusha abishwe natwe abakomoka kuri Abiyezeri?

3 Ni mwebwe Imana yahaye kwica abatware b’Abamidiyani, Orebu na Zēbu. None se jyewe mubona narakoze iki cyagereranywa n’icyo?” Amaze kubabwira atyo, uburakari bari bafite buracogora.

Gideyoni atsinda Zebahi na Salimuna

4 Gideyoni na ba bantu magana atatu bari kumwe bambuka Yorodani. Nubwo bari bananiwe bwose bakomeza gukurikirana Abamidiyani.

5 Bageze mu mujyi wa Sukoti, Gideyoni abwira abaturage ati: “Ndabinginze mugire icyo mufungurira ingabo zanjye kuko zananiwe cyane, kandi nkaba ngomba gukurikirana Zebahi na Salimuna, abami b’Abamidiyani.”

6 Ariko abategetsi b’i Sukoti baramubaza bati: “Ubwo se wamaze gufata mpiri Zebahi na Salimuna kugira ngo tubone kugaburira ingabo zawe?”

7 Nuko Gideyoni aravuga ati: “Mumenye ko Uhoraho namara kungabiza Zebahi na Salimuna, mwe nzabakubita amahwa n’imifatangwe.”

8 Gideyoni avuye aho ajya i Penuweli, ab’aho na bo abasaba amafunguro, ariko bamusubiza nk’ab’i Sukoti.

9 Nuko arababwira ati: “Nintabaruka amahoro, uyu munara wanyu nzawusenya.”

10 Zebahi na Salimuna bari i Karikori n’ingabo zasigaye z’amoko y’iburasirazuba bwa Yorodani, zose zigeze nko ku bihumbi cumi na bitanu, naho izindi ibihumbi ijana na makumyabiri zashiriye ku icumu.

11 Gideyoni we azamuka iburasirazuba bwa Noba na Yogibeha mu nzira z’aborozi b’abagisha, atera inkambi y’Abamidiyani abaguye gitumo.

12 Nuko abami babo Zebahi na Salimuna barahunga, Gideyoni abirukaho arabafata, ingabo zabo zose ziratatana.

13 Gideyoni mwene Yowashi avuye ku rugamba anyura ku musozi wa Heresi.

14 Ahafatira umusore w’i Sukoti, amubaza amazina y’abategetsi n’abakuru b’uwo mujyi. Nuko uwo musore amwandikira amazina yabo bose uko ari mirongo irindwi na barindwi.

15 Gideyoni ageze i Sukoti arababwira ati: “Mwari mwaninuye ngo ‘Ubwo se wamaze gufata mpiri Zebahi na Salimuna kugira ngo tubone kugaburira ingabo zawe zinaniwe?’ Noneho dore ngaba nje kubabereka!”

16 Nuko aca amahwa n’imifatangwe abikubita abakuru b’i Sukoti.

17 Asenya n’umunara w’i Penuweli, yica n’abantu b’uwo mujyi.

18 Hanyuma Gideyoni abaza Zebahi na Salimuna ati: “Harya abantu mwiciye i Taboru basaga bate?”

Baramusubiza bati: “Basaga nkawe, umuntu wese wo muri bo yasaga n’umwana w’umwami.”

19 Arababwira ati: “Ni byo, bari abavandimwe banjye, ndetse ni bene mama. Ndahiye Uhoraho yuko iyo mubakiza nanjye sinari kubica.”

20 Gideyoni abwira umuhungu we w’impfura Yeteri ati: “Haguruka ubice!” Ariko uwo musore kuko yari akiri muto, agira ubwoba ntiyakūra inkota.

21 Zebahi na Salimuna babwira Gideyoni bati: “Ube ari wowe utwiyicira, umugabo yicwa n’undi.” Nuko Gideyoni arahaguruka arabica, arangije atwara imitāko yari ku majosi y’ingamiya zabo.

22 Abisiraheli babwira Gideyoni bati: “Uzadutegeke wowe ubwawe n’umuhungu wawe ndetse n’abazagukomokaho, kuko wadukijije Abamidiyani.”

23 Gideyoni arabasubiza ati: “Sinzabategeka ndetse n’umuhungu wanjye ntazabategeka, ahubwo Uhoraho ni we uzabategeka.

24 Icyakora hari icyo mbasaba, umuntu wese muri mwe ampe iherena mu byo yanyaze.” Kandi koko abo bari batsinze bambaraga amaherena y’izahabu ku matwi kuko bari Abishimayeli.

25 Abisiraheli baramusubiza bati: “Turayaguha rwose.” Nuko basasa umwenda, buri wese ashyiraho iherena mu byo yari yanyaze.

26 Amaherena y’izahabu Gideyoni yari yabasabye yapimaga ibiro nka makumyabiri. Gideyoni yafashe n’imitāko n’imikufi n’imyambaro y’imihemba ba bami b’Abamidiyani bari bambaye, ndetse n’imitāko yari ku majosi y’ingamiya zabo.

27 Nuko Gideyoni abikoramo ishusho ayishyira mu mujyi w’iwabo Ofura, Abisiraheli bose bakajya baza guhemuka bayiramya, ibera Gideyoni n’ab’umuryango we umutego.

28 Uko ni ko Abisiraheli batsinze Abamidiyani ubutazongera kubyutsa umutwe. Igihe cyose Gideyoni yari akiriho, igihugu kimara imyaka mirongo ine mu mutekano.

Urupfu rwa Gideyoni

29 Yerubāli ari we Gideyoni mwene Yowashi aritahira, yigumira iwe.

30 Yabyaye abahungu mirongo irindwi, kuko yari afite abagore benshi.

31 Yari afite n’inshoreke yari ituye i Shekemu, babyaranye undi muhungu, Gideyoni amwita Abimeleki.

32 Gideyoni mwene Yowashi yisaziye neza, bamuhamba hamwe na se mu mujyi wa Ofura, mu ntara y’abakomoka kuri Abiyezeri.

33 Gideyoni akimara gupfa, Abisiraheli bimūra Uhoraho baramya za Bāli. Bashinze ishusho ya Bāli-Beriti, bayigira imana yabo.

34 Ntibongeye kwibuka Uhoraho Imana yabo wabakijije abanzi bose bari babakikije.

35 Nta n’ubwo bigeze bagirira neza ab’inzu ya Yerubāli ari we Gideyoni, kubera ibyiza byose yakoreye Abisiraheli.