Abac 9

Abimeleki

1 Abimeleki mwene Gideyoni ajya i Shekemu kureba ba nyirarume n’ab’umuryango wa sekuru ubyara nyina bose, arababwira ati:

2 “Nimumbarize abatware bose b’i Shekemu muti: ‘Mbese ari ugutegekwa n’abahungu mirongo irindwi ba Gideyoni, cyangwa se akaba ari jye jyenyine ubategeka, icyabanogera ni ikihe? Murajye mwibuka kandi ko ndi mwene wanyu!’ ”

3 Ba nyirarume babwira ayo magambo yose abatware b’i Shekemu. Na bo babyumvise batyo biyemeza gushyigikira Abimeleki kuko bavugaga bati: “Erega ni mwene wacu!”

4 Nuko bamuha ibikoroto mirongo irindwi by’ifeza bavanye mu ngoro ya Bāli-Beriti. Abimeleki abigurira abantu b’imburamukoro n’ibyihebe, maze baramukurikira.

5 Bajyana kwa se mu mujyi wa Ofura, yica abavandimwe be ari bo bene Gideyoni uko ari mirongo irindwi, bose abicira ku rutare rumwe. Uwarokotse ni umuhererezi witwa Yotamu wari wahunze, arihisha.

6 Abatware b’i Shekemu bose n’ab’i Betimilo bose, bateranira iruhande rw’ibuye rishinze munsi y’igiti cy’inganzamarumbu cy’i Shekemu, bimika Abimeleki.

7 Hagati aho Yotamu abyumvise, aragenda ahagarara mu mpinga y’umusozi wa Gerizimu, maze abahamagara aranguruye ijwi ati: “Yemwe batware b’i Shekemu, nimunyumve kugira ngo namwe Imana izabumve!

8 Umunsi umwe ibiti byakoraniye hamwe, kugira ngo byiyimikire umwami. Bibwira umunzenze biti: ‘Tubere umwami.’

9 Umunzenze urasubiza uti: ‘Muragira ngo ndeke amavuta amvamo ashimisha Imana n’abantu, maze njye kurushywa no gutegeka ibiti?’

10 Nuko ibiti bibwira umutini biti: ‘Ngwino utubere umwami.’

11 Umutini urasubiza uti: ‘Muragira ngo ndeke kwera imbuto ziryoha, maze njye kurushywa no gutegeka ibiti?’

12 Maze ibiti bibwira umuzabibu biti: ‘Ngwino utubere umwami.’

13 Umuzabibu urasubiza uti: ‘Muragira ngo ndeke divayi imvamo ishimisha Imana n’abantu, maze njye kurushywa no gutegeka ibiti?’

14 Noneho ibiti byose bibwira igihuru cy’amahwa biti: ‘Ngwino utubere umwami.’

15 Igihuru cy’amahwa cyo kirasubiza kiti: ‘Niba koko mushaka kunyimika kugira ngo mbabere umwami, nimuze mwugame mu gicucu cyanjye. Nimutabikora mutyo umuriro uzava mu mahwa yanjye, utwike n’amasederi yo muri Libani.’ ”

16 Yotamu arakomeza ati: “Mbese koko mwakoze ibikwiye kandi mwashyize mu gaciro mwimika Abimeleki? Mbese mwagiriye Gideyoni n’ab’inzu ye ineza ihwanye n’iyo yabagiriye?

17 Data yarabarwaniriye yemera no guhara amagara kugira ngo abakize Abamidiyani,

18 nyamara ab’inzu ye mwarabahindutse. Uyu munsi abahungu be mirongo irindwi mwabiciye ku rutare rumwe, mwimika Abimeleki umwana w’umuja we kugira ngo abe umwami w’abatware b’i Shekemu, kubera ko ari mwene wanyu.

19 Niba rero mwakoze ibikwiye kandi mwashyize mu gaciro ku byo mwakoreye uyu munsi Gideyoni n’ab’inzu ye, nimwishimire Abimeleki na we abishimire.

20 Naho ubundi, umuriro uve muri Abimeleki utwike abatware b’i Shekemu n’ab’i Betimilo, kandi uve mu batware b’i Shekemu n’ab’i Betimilo utwike Abimeleki.”

21 Nuko Yotamu ava aho ahungira i Bēri aturayo, kuko yatinyaga mwene se Abimeleki.

22 Abimeleki yamaze imyaka itatu ategeka Abisiraheli.

23 Hanyuma Imana iteza amakimbirane hagati ye n’abatware b’i Shekemu, baramugomera.

24 Ibyo byabaye kugira ngo Abimeleki ahanirwe ubugome bwe, ubwo yicaga bene Gideyoni mirongo irindwi ari bo bavandimwe be. Abatware b’i Shekemu na bo bahanirwa ko bamushyigikiye.

25 Abo batware bashyira abantu mu mpinga z’imisozi bo guteza akaduruvayo, Abimeleki atabizi, bakajya bambura umugenzi wese uhanyuze. Iyo nkuru iza kumugeraho.

26 Gāli mwene Ebedi azana i Shekemu n’abavandimwe be, maze abatware baho baramwiringira.

27 Bajya mu mirima yabo basarura imizabibu benga amayoga, bagirira ibirori mu ngoro y’ikigirwamana cyabo, bararya baranywa, ari na ko bavuma Abimeleki.

28 Gāli mwene Ebedi aravuga ati: “Abimeleki ni iki, natwe ab’i Shekemu turi bantu ki kugira ngo twemere adutegeke? Twari dukwiye gutegekwa n’abakomoka i Shekemu yatwarwaga na Hamori. Ni kuki twategekwa na Abimeleki mwene Gideyoni n’igisonga cye Zebuli?

29 Iyaba ari jye wayoboraga aba bantu, navanaho Abimeleki! Namubwira nti: ‘Koranya ingabo zawe maze uze turwane!’ ”

30 Zebuli umutegetsi wa Shekemu yumvise ibyo Gāli mwene Ebedi avuze, ararakara cyane.

31 Atuma kuri Abimeleki rwihishwa ati: “Dore Gāli n’abavandimwe be baje i Shekemu, boshya abahatuye kugira ngo bakugomere.

32 None rero wowe n’abantu muri kumwe muhaguruke iri joro mwubikīrire hafi y’umujyi.

33 Muzahaguruke mu gitondo izuba rirashe mutere umujyi. Gāli n’abo bari kumwe nibaza bagusatīra, uzabarwanye uko ushoboye kose.”

34 Abimeleki n’abantu bose bari kumwe bagenda nijoro bubikīrira hafi y’i Shekemu, bigabanyijemo amatsinda ane.

35 Bukeye Gāli mwene Ebedi araza ahagarara ku irembo ry’umujyi, maze Abimeleki n’ingabo ze baturumbuka aho bihishe.

36 Gāli ababonye abwira Zebuli ati: “Dore ziriya ngabo zimanuka mu mpinga z’imisozi!”

Zebuli aramusubiza ati: “Bariya si abantu, ahubwo ni ibicucu ku misozi.”

37 Ariko Gāli yongera kumubwira ati: “Nyamara ziriya rwose ni ingabo ziturutse mu mpinga y’umusozi, ndetse dore n’irindi tsinda ry’iziturutse ku giti cy’inganzamarumbu cy’abapfumu.”

38 Zebuli aramubwira ati: “Wajyaga wirarira uvuga ngo ‘Abimeleki ni iki kugira ngo twemere adutegeke?’ Bariya si ba bantu wasuzuguraga? Ngaho rero genda murwane!”

39 Nuko Gāli agenda imbere y’abatware b’i Shekemu, bajya kurwanya Abimeleki.

40 Abimeleki atsinda ab’i Shekemu, Gāli ahungira mu mujyi, benshi barakomereka bapfa bataragera ku irembo ryawo.

41 Abimeleki yigira Aruma, maze Zebuli amenesha Gāli n’abavandimwe be i Shekemu.

42 Bukeye ab’i Shekemu bajya mu mirima yabo, Abimeleki arabimenya.

43 Nuko agabanya ingabo ze mu matsinda atatu, zijya kubikīrira ku gasozi. Abonye abantu batangiye gusohoka mu mujyi, ava aho yari yihishe abagwa gitumo.

44 Abimeleki n’itsinda bari kumwe barirukanka bahagarara ku irembo ry’umujyi, naho abo muri ya matsinda abiri yandi baturumbukira mu bantu bose bari mu mirima, barabica.

45 Abimeleki yateye uwo mujyi awurwanya umunsi wose arawigarurira, yica abantu bose bawurimo, arangije arawusenya awusukamo umunyu.

46 Abatware bari mu munara w’i Shekemu babyumvise, bahungira mu nzu yo hasi y’ingoro y’ikigirwamana Bāli-Beriti.

47 Abimeleki amenye ko abo batware bose bakoraniye hamwe,

48 azamuka umusozi wa Salimoni hamwe n’ingabo ze zose. Afata ishoka atema ishami ry’igiti ariterera ku rutugu. Abwira ingabo ze ati: “Mugire umwete mukore nk’ibyo nkoze.”

49 Nuko zose zitema amashami zikurikira Abimeleki, ziyarunda kuri ya nzu yo hasi zitwikiramo ba bantu bo mu munara w’i Shekemu bose barapfa, abagabo n’abagore bagera ku gihumbi.

50 Abimeleki atera n’umujyi wa Tebesi arawugota, arawigarurira.

51 Muri uwo mujyi hagati hari umunara ukomeye cyane. Abaturage bose, abagabo n’abagore ndetse n’abatware bawuhungiramo, barikingirana bazamukira ku ngazi zo muri uwo munara, bigira hejuru yawo.

52 Nuko Abimeleki arahatera, yegera umuryango w’umunara kugira ngo awutwike.

53 Ariko umwe mu bagore bari hejuru y’umunara amutera ingasire mu mutwe, agahanga arakamena.

54 Nuko Abimeleki ahita ahamagara umusore wari umutwaje intwaro, aramubwira ati: “Kura inkota yawe unsonge, batazajya bavuga ko nishwe n’umugore!” Maze uwo musore amutera inkota, aramwica.

55 Abisiraheli babonye Abimeleki apfuye, bose baritahira.

56 Uko ni ko Imana yituye Abimeleki ibibi yakoreye se, ubwo yicaga bene se mirongo irindwi,

57 n’abantu b’i Shekemu Imana ibitura ibibi byose bakoze. Bityo umuvumo wa Yotamu mwene Gideyoni urabahama.